Gusuzugurwa mu mafaranga yawe birababaje!!!Kubitsa biroroha kubikuza bikagora,muri EQUITY bank ishami rya Nyabugogo byose biragora. Amareshya mugeni siyo amutunga koko!!!rwangombwa jjj

                           Rwangombwa John guverineri wa banki nkuru y'igihugu

 Mu Rwanda bavuga ko gutanga serivise mbi byica iterambere hakaba abikosora nabinangira. RDB yo usanga itanga inama ngo akirana yombi ukugana. Iyi nkuru yacu iravuga ku kigo cy’imali cyitwa EQUITY bank ishami rikorera Nyabugogo. Abakozi baho bakirana  urugwiro ruke abakiriya. Muri iki gitondo ho habaye agashya babakiriya binjira imbere muri banki cyangwa baba abashaka gukoza ikarita mu cyuma ngo babone amafaranga bari batonze umurongo babuze uwabaha serivise.Equity-Bank logo

EQUITY bank nimwe mu ma banki yarakunzwe cyane hano mu Rwanda kubera ukuntu amashami yayo yakira abayagana none Nyabugogo urajya kubitsa bakakureba nkaho uje kwikopesha,wajya kubikuzaho bikaba ibindi bindi. Ikimenyetso cyabaye kuva ejo kugeza mu ma satatu n’igice abashakaga amafaranga bakoresheje ikarita bo bari bumiwe. Umurongo warumeze nk’uwabafata ibiryo mu nkambi y’impunzi.equity1                                                    Abagana Equity bank nyabugogo baratabaza

Icyumba hakoraga kimwe gusa .ikindi nacyo bari banditseho ko ntan yemezagikorwa itangwa. Umwe mu bakiriya twahahuriye yarimo yijujuta agira ati:Iri shami rikora nabi,iyo batazanye abigenga kutubikiriza no kutubikuriza batubeshya ko ibyuma byapfuye batwima inyemezagikorwa.Undi nawe ati: Nzafunga konte yajye hano cyangwa njye njya ahandi EQUITY ikorera kuko ho bakora neza.

equity abantu                             Equity bank nyabugogo ntizi ko umukiriya ari umwami

Umukobwa ushinzwe gufasha abakiriya ku cyuma we ntazi iyo ava niyo ajya niyo hagize umusobanuza amwuka inabi aba yitsapingira,kandi ntazi ko uwo asuzugura ariwe umuhemba ataje yakwirukanwa. Iri shami rya Nyabugogo ritikosoye rirafunga imiryango. Abo bireba nimutabare amazi atararenga inkombe.

Ephrem Nsengumuremyi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *