Umuterankunga SKOL arafasha ikipe kwiyubaka

Ibihe bitandukanye byerekana kwihanganirana,cyangwa kurekana burundu. Cedreck Hamiss we ntiyarekanye na Rayon sport n’ubu baracyari kumwe!!! Inkuru yacu iri ku ikipe ya Rayon sport hamwe nigaruka ry’umukinnyi rutahizamu  Cedreck Hamiss wayigizemo ibihe byiza bakanayitwarana shampiyona ya 2013. Umukinnyi Cedreck Hamiss yageze mu ikipe ya Rayon sport avuye mu gihugu cy’u Burundi azanywe n’uwayitozaga witwaga Ntagwabira Jean Marie. Hamiss yatangiye shampiyona 2011 kugeza 2012 ,nyuma haje kuzamo ibibazo muri rayon sport bafatanya na bamwe mu barundi bavuga ko yaje ntabyangombwa afite .raronq

rayon w

                                        Iyi ni Rayon Sport mu myitozo hamwe na rutahizamu Cedrick

Hamiss yafashe icyemezo amara igice cyose cya shampiyona  adakina akora imyitozo yaje gutangira icyiciro cya kabili cya shampiyona 2013 aba n’umukinnyi wagize ibitego byinshi ahabwa n’igihembo cy’umwaka. Shampiyona ijya kurangira 2014 nibwo Nzamwita Vincent Alias De Gaule umutegetsi wa Ferwafa yaje gufata icyemezo cyo kwirukana umukinnyi Cedreck Hamiss mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Uyu musore yaje kujya gushakisha ubuzima mu bihugu bindi nk’uko n’undi mukinnyi wese abigenza. Hamiss agarutse mu ikipe ya Rayon sport akaba yayisezeranije ko aramutse abonye ikipe hanze batamugora bamureka akigendera. de_gaulle_nzamwita-c1cc7

                                  De Gaule ati:Cedrick azagaruka muri Rayon Sport ntakiyobora Ferwafa

Icyavuzwe ni uko ubu uyu mukinnyi ikipe ya Rayon sport izamwifashisha igihe cyo gusohoka mu marushanwa y’Afurika kuko ibyemerewe yatwaye igikombe cy’Amahoro. Hamiss mu myitozo yagaragazaga ko agifite ubuhanga nk’ubwo yarasanganywe. Hamiss yatangarije itangazamakuru ko we agarutse mu ikipe bagiranye ibihe byiza . Itangazamakuru ryashatse kumenya amafaranga yahawe uko angana  niba hari uwo bazagabana cyangwa niba azaba aye gusa?Hamiss yanze kubitangaza we yavuze ko bikiri ibanga gutangaza ayo waguzwe. Ikindi kuba Hamiss azahembwa kurenza bagenzi be niba ntacyo bizahungabanya mu ikipe ya Rayon sport? Abayobora ikipe ya Rayon sport batangaje ko nta kibazo cyabamo kuko buri wese n’umukozi kandi azi inshingano ze. Ikindi ubu kivugwa mu ikipe ya Rayon sport ni ukugarura umukinnyi Sibomana Abuba .Hamiss-Cedric

                                       Cedrick yishimira ibitego bine bari batsinze APR Fc

Uyu musore  nawe yari yaragurishijwe mu gihugu cya Kenya bikaba byaramunaniye kuko haje umunyakenya umurusha. Umuterankunga w’ikipe ya Rayon sport ariwe SKOL yiyemeje kuyifasha ikazamura ubumenyi bw’abakinnyi bayo. . Ikindi kifujwe kumenywa n’uburyo ikipe ya Rayon sport izakorana nabandi batera nkunga?ubuyobozi bwa Rayon sport bwo buti:Ducuruza ubururu n’umweru uzaza tuzamwakira ,gusa ntitwakwakira ucuruza cyangwa ukora nk’ibyuwa mbere acuruza.abouba-2

Aboub Sibomana uri gukama amashyi amaserano muri Kenya yarangiye

rayon-sports-inaniwe-kwisobanura-na-azam-fc_53e527dc26843-2                                      Nguyu Aboub agikinira Rayon Sport none ayigarutsemo

Rayon sport mu nzira yo kwiyubaka igiye no kongerera amasezerano bamwe mu bakinnyi azarangira mu kwezi kwa gatandatu 2017. Abo bakinnyi bose bazahabwa amafaranga  vuba binyuze ku muterankunga wayo SKOL.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *