Rayon sport imana niyibe hafi. Aho kuyoborwa na Munyabagisha Valens nayirekera Gacinya.

Umupira w’amaguru ugomba gutandukana na politiki. Ikipe ya Rayon sport yabyawe niyitwaga Amaregura yari yarashinzwe n’umwami Mutara III Rudahigwa. Ikipe ya Rayon sport ifite abakunzi benshi  barimo ibice byinshi. Igice cyambere kigizwe n’ubuyobozi. Igice cya kabili kigizwe n’Imena. Igice cya gatatu kigizwe nabafana bikoraho byakomeye. Igice cyakane kigizwe n’umufana wawundi nzayigwa inyuma. Igice cya gatanu kigizwe nababandi bayibamo ku bwinyugu. Igice cya gatandatu kigizwe n’umufana  utambikije umwe utukana bamuha kagaruka akongera akagenda nawawundi ubeshya ngo  itamufite ntacyo yageraho. Gacinya22222

                                                          Gacinya Denys Perezida wa Rayon Sport

Tariki 20/ugushyingo  2016 habuze abakunzi b’ikipe ya Rayon sport kugirango inama iterane yige ku bintu n’ibindi. Amakuru yacaracaraga mu bafana yari ayo kweguza Perezida wa Rayon sport Gacinya Denys. Ahari abantu ntihabura uruntu runtu. Ikipe yacitsemo kabili maze ubwumvikane buke kuri buri ruhande ruhabwa shyuuuuuu!!! Bibura gica. Amakuru yabamwe yatangajwe  ni uko Gacinya Denys yava k’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon sport ,naho abandi bati: Gacinya agomba kugumaho kuko aribwo bwa mbere mu  mateka kuva APR FC yatangira gukinira k’ubutaka bwa Kigali  Rayon sport yayikuramo abakinnyi. Abandi bati: Gacinya amaze imikino itanu ataratsindwa  igitego na kimwe.munyba112

Munyabagisha Valens ushaka kuyobora Rayon Sport kandi abafana batamushaka

Abandi bati: Gacinya mu munenga iki? Ikibyihishe inyuma cyaje kwiyasa hanze bati: Ubu mubona arinde wayobora Rayon sport?agatsiko kaje kutihishira kavuga ko Munyabagisha Valens yayibera Perezida. Abafana bati: Munyabagisha yataye ikipe mu muhanda ikindi ideni ry’umutoza Raul shungu niwe wariteye ?ibintu bigeze aho bikomeye kuko Munyabagisha abamushyigikiye bashaka kumwamamaza birengagiza aviraho muri ALPHA PLACE. Ubuse yarikosoye? Abakurikiranira hafi iby’iyikipe yamabara ubururu n’umweru barasanga hihishemo  ikintu cy’ubwiru  bwo kwimika abantu bayitaye mu muhanda .Rayon-Sports-Fans222

Abafana ba Rayon Sport icyo bashaka ni intsinzi gusa

Umwe ati: Munyabagisha n’umuryango we bafashe ikipe bayisiga mu muhanda ,bayisigira amadeni menshi kugeza naho bayigize koperative. Imana ya Rayon sport ibe hafi. Vital n’itsinda rye niyo mpamvu ryeguye. Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.

Rayon sport ihagaze neza muri shamiyona. Gacinya afite amakosa ariko  kumukosora si ukuzana Munyabagisha. Ibi ni bimwe mu byifuzo by’abafana.

Murenzi Louis

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *