Umuntu wese afite uburenganzira bwo kubaho!

Hashize imyaka itari mike hatowe itegeko  rishya rigenga imyubakire ihurirwa mo n’abantu benshi,aho Leta isaba abashora imari mu kubaka amazu cyangwa imihanda ko bagomba kuzirikana abafite ubumuga kugira ngo nabo  bagerweho na serivise bakeneye.ndayisaba-2-1135b

                  Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD,Emmanuel Ndayisaba

Hirya no hino mu Rwanda hagiye hatungwa agatoki bamwe mu batunzi banze kumva icyo Leta yabasabye bakomeza kubaka amahoteli,amasoko n’izindi nyubako zitandukanye batitaye kuri rubanda rufite intege nke,ariko igitangaje ni uko ntamunyemari numwe wari bwumvikane mu nkiko asabwa gusobanura impamvu yakoze ibinyuranyije n’itegeko.Ni ubwo bimeze gutyo hari bamwe mu bayobozi b’u Rwanda n’abanyarwanda muri  rusange bagifite umutima wa kimuntu aho

Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga(NCPD) ishimira Ubuyobozi w’Umujyi wa Kigali ku bikorwa remezo bitandukanye usanga byubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga.gusiga_-14074

Abubaka imihanga bari bakwiye kuza kwigira kuri imwe mu mihanda yubatswe mu mugi wakigali kuko ariyo igendanye n'igishushanyo mbonera

Muri ibyo harimo   inzira zorohereza, abafite ubumuga kuburyo batahutanzwa igihe bagenda ,inyubako zubatswe kuburyo bubereye abafite ubumuga kuzigera mo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD ,Emmanuel Ndayisaba yatangaje ibyo afite akanyamuneza kuko nibura ngo hari bamwe mu bayobozi batangiye kumva ikibazo cy’abafite ubumuga.

Ubwo we n’itsinda bari kumwe basuraga inyubako y’Ibiro by’umujyi wa Kigali, hamwe n’umuhanda mushya wubatswe uva ku biro by’umujyi wa Kigali ujya kuri Serena Hotel basanze uko izo nyubako zubatswe bihuye neza nuko biteganyijwe,kuburyo kubabafite ubumuga kubona serivise bizajya biborohera. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD,Emmanuel Ndayisaba Akaba yasabye ubuyobozi bw’umugi wa Kigali kuba maso kuko hari abigira ntibindeba bakazamura inyubako zabo birengagije rubanda   rufite intege nke.

Umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe kugenzura imyubakire, Peace Ababo avugako  imyubako za kera usanga arizo zitubahirizaga uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga ariko ubu inzego z’umugi wa Kigali zahagurukiye ibyo bibazo kuburyo bitazongera kubaho.  Naho byabaye bakaba bagiye kujya bahabwa igihe nibura cy’amezi atandatu kugira ngo bakosore imyubakire yabo batange amahirwe angana kubanyarwanda yo kubona serivise. 

Banganiriho Thomas                 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *