Rayon sport na APR FC byongeye gushyamirana ku nyungu za De Gaule

Abakunzi ba ruhago nyarwanda bakomeje kurira ayo kwarika. Umunyarwanda yagize ati:wanga uguguna igufwa ukazana urimira bunguri!!! De Gaule niwe kibazo mu mupira w’amaguru mu Rwanda?ikibazo nabatoye De Gaule?ikibazo n’abasifuzi?ikibazo n’abayobora amakipe?ikibazo n’uturere twemerera imishahara y’abakinnyi ntituyitange?Ninde uzarenganura umupira w’amaguru?ikipe ya Rayon sport ko ikomeje kwibasirwa na De Gaule ninde uzayirenganura?Umuyobozi-wa-FERWAFA-Nzamwita-De-Gaule-yari-yishimiye-uko-abona-umukino

                                De Gaule akomeje kwibazwaho impamvu yangiye Abouba gukina

Umupira w’amaguru ukomeje kubamo bomboli bomboli bitewe nimpamvu zitagaragra mu buryo busesuye,ahubwo bikagaragara mu nyungu zo  kuniga ruhago nyarwanda. Inkuru yabaye kimomo ko umukinnyi Abouba Sibomana w’ikipe ya Rayon sport atazakina  umukino uzayihuza n’ikipe ya APR FC. Ibi rero byibazwaho mu nzira zitandukanye kubera amakosa y’umurengera yikorewe na Nzamwita Vincent Alias De Gaule. Amateka atwereka ko Rayon sport nta mukino wa gicuti iragirana n’ikipe za gisirikare.kagabo isa

                Umusifuzi Hakizimana Louis yahawe  gahunda yo kuniga intsinzi ya Rayon Sport

Abo dukesha amakuru baragira bati: Kuva muri Repubulika ya mbere hari ikipe yitwaga Garde national yarinze ivaho nta mukino wa gicuti ikinnye n’ikipe ya Rayon sport. Ikipe ya Pantheres noire nayo ni uko byagenze. Ikipe ya APR FC mu myaka makumyabili n’ibili imaze ibayeho nayo ni uko  zihuzwa na Leta . Ubu rero byacitse byacikanye kubera umukino ugiye guhuza ikipe ya Rayon sport  n’ikipe ya APR. Ikipe ikunzwe cyane  kuba igiye guhura n’ikipe y’ingabo z’igihugu kandi bahinduye umusifuzi nabyo n’ikindi gisasu.????????????????????????????????????                                                                            Rayon Sport Fc

Ese De Gaule n’iki cyatumye yangira Sibomana Abouba gukina umukino uhuza Rayon sport na APR? Ingoma ya De Gaule mu mupira w’amaguru niyo yaranzwe n’amakosa menshi kuko 2014 yaje kwanga ko zikina kugeza naho abeshyeye Polisi y’igihugu ko itabasha kurinda umutekano ku kibuga. Ibi rero ikipe ya Rayon sport yaje kubyanga  birakina birangira  itahanye intsinzi  y’ibitego bibili kuri kimwe cya APR. Ingoma ya De Gaule ubu niyo irimo kuvugwamo amarozi ku bibuga. Abakunzi b’umupira w’amaguru batandukanye baganiriye n’ikinyamakuru ingenzinyayo .com bakanga ko amazina yabo yatangazwa ,bagitangarije ko ikibazo gihangayikishije giterwa ni uko Ferwafa yabaye nk’umulima uhingwamo imbuto za De Gaule gusa ,aho kuba iz’amakipe. aprfc12

                                                                             APR FC

Umwe ati: Nigute ikipe igura umukinnyi afite ibyangombwa bitangangwa n’ishyirahamwe rikuriye andi ku isi yagera mu Rwanda bakamwangira gukina. Abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeje gutakambira inzego nkuru z’igihugu kugirango akarengane gacike. Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *