Iryamukuru riratinda ntirihera:Musenyeri Nzakamwita Sylverien ati:Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu ngo nta mutekano.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yo igezehe yubaka imiyoborere kugirango hakumirwe ihohoterwa mu ngo?Minisiteri y’umuryango yo ihagaze ite mu buringanire n’ubwuzuzanye bwo kubaka umutekano w’ingo?Abanyamategeko bo barabinenga?kaboneka2

                                                            Kaboneka Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu

Ubusesenguzi bwa muntu buba bukwiye kuba ntavogerwa cyane,iyo buvuzwe n’umusaza w’umuvugabutumwa.Inama y’umushyikirano iheruka mu mwaka wa shize nibwo humvikanye ijambo rya Musenyeri Nzakamwita Sylverien wa Diyoseze ya Byuma abwira umukuru w’igihugu ko umutekano  ku mupaka nahandi mu gihugu uhari ariko mu ngo ko ntawo.nyirasafari es

                                                  Nyirasafari  Esperance Minisitiri w'umuryango

Imbaga yari iteraniye aho yatangajwe n’umunyamategeko Uwizeyimana Evode asubiza Musenyeri amucyocyora. Uburero aho hemerejwe ko mu ngo ishyamba atari ryeru bagize bati: Me Uwizeyimana Evode yigaye cyangwa ntiyigaye nyuma yo kubona raporo yibibera mu ngo?Me Uwizeyima Evode azasaba imbabazi umukuru w’igihugu?Me Uwizeyimana azasaba imbabazi abanyarwanda?Me Uwizeyimana azasaba imbabazi Musenyeri Nzakamwita yandagaje imbere y’abanyarwanda?

Nyuma y’ijambo rya Musenyeri Nzakamwita ryerekanaga ibibazo by’ugarije ingo bikeneye imbaraga kugirango hakumirwe ubwicanyi bukomeje guhitana abashakanye cyangwa abo babyaye. Me Uwizeyimana Evode we ati:Musenyeri ko atagira urugo yabibwiwe n’iki?arongera ati:Igihugu gifite umutekano kandi nta n’ubwo ari igitangaza bigaragaye ko mu ngo umutekano ari muke. Perezida w’umutwe wa Sena Makuza Berenard we ati:Ibya Musenyeri ni ukuri ahubwo harebwe ingamba zafatwa kugirango twubake umuryamgo nyarwanda.Nzakamwita

                        Musenyeri Nzakamwita Slyverien uyobora Diyoseze ya Byumaba muri Kiriziya Gatulika

Nyuma y’urwo ruhururikane rw’amagambo yuzuyemo ibibazo byereka Leta uko byakemuka n’ijambo ripfobya ko nta mutekano muke uri mu ngo ,noneho byashizwe ahagaragara ko  umutekano w’abashakanye ugerwa ku mashyi.Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka 2016 ko abantu bagera kuri 64 bagizwe n’abagore45 hamwe n’abagabo 19 bishwe nabo bashakanye.

Muri iyo raporo yerekanye ko abasaga icumi harimo abagore babili n’abagobo umunani baje kwiyahura bivuye kuri wa mutekano muke wavuye ku ihohoterwa  rikorerwa mu ngo ryagaragayemo iryo ku gitsina.Aha hakabonekamo iryo gukomeretsa umutima kubwirwa amagambo ya gahenuramuhini kongeraho umutungo. Ibi byatangarijwe mu nyunguranabitekerezo y’abanyarwandakazi basaga  magana abili kugirango harebwe icyakorwa kugirango ihohoterwa ricike.uwizeyimana3.

                      Evode Uwizeyimana yahanye ko nta mutekano mucye uba mungo none byahishuwe

ACP Badege we ati:kugaragaza iyi mibare si uko byacitse ahubwo ni ukugirango dukumire ihohoterwa burundu.Imibare yerekana ko abagore  254 bakubiswe  naho abagabo 52  nabo bakubiswe.Icyifuzo cya Musenyeri Nzakamwita Sylverien kigize igisubizo. Umutekano wo mu ngo kuki ukomeje kugerwa ku mashyi? Abo bireba nimwe mu bwirwa.

Kalisa Jean de Dieu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *