Byaracitse ku Rucunshu abavandimwe baramarana urukundo rubura kuva ubwo

Niki cyateye intambara yo ku Rucunshu?niki cyateye abavandimwe kumarana?inyota y’ubutegetsi intandaro y’intamabara yo ku Rucunshu.Kuki Amarangara cyangwa Gitarama ariho hakunze kubera intambara ?Sobanukirwa ibijyanye n’intambara yo ku Rucunshu, inkomoko yayo n’ingaruka zayoIntambara yo ku Rucunshu yabereye  muri Komini ya Nyamabuye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, hari mu mwaka w’1896.

Umwami Rwabugiri[photo archieves]

Iyi ntambara yabaye hagati y’abari ku gice cy’umugabekazi Kanjogera washakaga ko himikwa umuhungu we Musinga, n’abari ku gice cy’umwami Mibambwe Rutalindwa. Iyi ntambara yaje kurangira ingabo zo ku gice cya Kanjogera zitsinze iza Rutalindwa.Inkomoko y’iyi ntambara!!Kigeli IV Rwabugili ajya gutanga yimitse umuhungu we witwaga Rutalindwa amushakira n’umugabekazi w’umutsindirano witwaga Nyiramibambwe IV Kanjogera, kuko nyina wa Rutalindwa ariwe Nyiraburunga wari waracyuwe na mubyara wa Rwabugili yari yarapfuye, yishwe na Rwabugili ahorera nyina.

Bijya gucika byacitse kare kuko babeshye umwami rwabugili ko nyina atwite aramwica.Mu gufata icyo cyemezo Rwabugili yakoze amakosa 2.Ikosa rya mbere ni uko yafashe Rutalindwa akamuha ubwami yarangiza akamuha umugabekazi w’umutsindirano badafite icyo bahuriyeho, kandi uwo mukobwa akomoka mu bwoko bw’Abega bwatangaga Abagabekazi kandi bukomeye ku ngoma, naho Nyiraburunga nyina wa Rutalindwa yakomokaga mu bwoko bw’Abasinga birukanywe mu bagomba gutanga Abagabekazi.Ikosa rya kabiri yakoze, ni ukuba Nyiramibambwe IV Kanjogera nawe yari afite umuhungu w’ubura bwe yabyaranye na Rwabugili kandi nawe yarashoboraga kuba umwami.

Uwo muhungu we niwe Musinga. Yarangiza akamuha Rutalindwa ngo amubere Umugabekazi w’umutsindirano.Abega babonye ko Rwabugili akoze ibyo, bacuze umugambi wo guhirika umwami Rutalindwa, hakima umuhungu wabo Musinga. Uwo mugambi wacuzwe na Kanjogera na basaza be aribo Kabare na Ruhinankiko n’umuhungu wabo witwaga Rwidegembya.Uburyo bakoresheje ngo bahirike Rutalindwa.Uburyo bwa mbere bakoresheje ni ukumwomoraho amaboko ya bamwe mubari bamushyigikiye, bakabicisha mu buryo bw’akagambane. Icyo gihe bafashe Abiru bamwe b’inkoramutima ba Rutalindwa bagenda babica uruhongohongo.

Ubundi buryo bwa kabiri bakoresheje ni ubwo gushaka amaboko y’abashyigikira Musinga, icyo gihe biyegereje bene Rwabugiri batagize amahirwe yo kwima ingoma, bakabasaba kutagira aho babogamira mu macakubiri yari atangiye kugaragara i Bwami.

Icyo gihe biyegereza na bamwe mu biru n’Abatware batavugaga rumwe na Rwabugili, kubera ko benshi yari yaragiye abanyaga kubera amafuti yabo, kandi akaba ariwe wahaye Rutalindwa ingoma, icyo gihe batangira kwijundika Rutalindwa batyo.Ubundi buryo bwa gatatu bakoresheje, ni ubwo gushoza urugamba, intambara yabereye ku Rucunshu muri Komini Nyamabuye i Gitarama (mu Karere ka Muhanga y’ubu). Ariko umugambi w’Abega wari ugiye kubapfubana iyo badafatirana ingabo z’Abatanyagwa zari zivuye mu Budaha zije kuvuna umwami ngo zibafashe kunesha iza Rutalindwa.

Kubera ko Kabare yari azwiho ubutwari ku rugamba mu gihe cy’ingabo za Rwabugili, byatumye izo ngabo zimwumva vuba zanga kwiteranya nawe ngo hato zitikura amata ku munwa. Ubwo urugamba rwarashojwe, Rutalindwa abonye ko asumbirijwe niko gufata icyemezo gikomeye.

Yafashe abo mu muryango we (umugore n’abana) n’ibimenyetso ndangabwami byose (Ingoma ngabe Kalinga n’ibindi), ni uko bitwikira mu nzu bose barashya barakongoka ntihaboneka n’igufwa na rimwe.Iyo ntambara yarangiye Rutalindwa apfuye, ni uko Kabare yimika mwishywa we Musinga afata izina ry’ubwami rya Yuhi. Ni uko Kanjogera nawe areka izina ry’ubugabekazi rya Nyiramibambwe afata irya Nyirayuhi.Ni uko Kabare abwira rubanda ko Rutalindwa yari yarigize ikigomeke kihaye ingoma, ariko kuko Musinga yari akiri mutoya, yabanje gutegekerwa na nyina Kanjogera na basaza be aribo Kabare na Ruhinankiko.

Maze guhera ubwo Abega barategeka, barica barakiza. Baragaba, baranyaga, ububasha bw’ingoma Nyiginya babwegukana batyo.Ingaruka z’iyo ntambara:Imwe mu ngaruka z’iyo ntamabara, ni uko i Bwami havutse imitwe ibiri ishyamiranye yaranzwe n’amazimwe, ubutiriganya n’inzangano z’urunuka.Ikindi kandi ni uko ku Rucunshu habaye urugero rw’urwikekwe n’ubugome bugamije kwiharira ubutegetsi n’amaronko.

Kuko na nyuma y’iyo ntambara yo ku Rucunshu abantu bakomeje gupfa bazira ko bagifite ibisigisigi by’umwami Rutalindwa, ibyo byose byashakaga gushimangira ubuhangange bw’Abega no kurushaho gukomeza ingoma ya Musinga ngo irusheho gushinga imizi muri rubanda.

Ibyo byarushijeho gutera ibisare bikomeye kandi birambye mu bikomangoma (Abana b’umwami) ku ruhande rumwe Abega banganye n’Abanyiginya urunuka, ku rundi ruhande Abega bazirana urunuka n’Abakono.Bottom of FormUrupfu rw’Umugabekazi Nyirakigeli IV Murorunkwere:Intandaro y’ibyo ku Rucunshu.Ubushakashatsi buvuga cyane ku mateka y’umwami Kigeli IV Rwabugili, umwe mu bami bavugwaho ibikorwa bitandukanye mu mateka y’igihugu cy’u Rwanda wazengereje amahanga kakahava ! Buvuga amabyiruka ye, bwerekana amatwara yo gukunda intambara yanaranze uyu mwami mu bwana bwe.Ubushakashatsi buri iyi nyandiko ,ni ubugaragza urupfu rw’Umugabekazi Murorunkwere Nyina wa Rwabugili.

Ikigamijwe muri ibi byose ni ukureba mu by’ukuri imvano y’intambara yo ku Rucunshu yakurikiye itanga ry’uyu mwami. Kigeli wa IV Rwabugili yarongoye umugore wa mbere ariwe Nyiraburunga nyina wa Rutalindwa, Baryinyonza na Karara.Yamurongoye ageze mu kigero cy’imyaka nka 20, nyuma y’irimburwa rya Rugereka n’Abagereka(abega bakomoka kuri Rugereka rwa Byavu).

Rugereka uyu yari murumuna wa Nyarwaya Urutesi watwaraga Imvejuru n’impamakwica (yose yari imitwe y’ingabo) akaba yari umutoni wa Nyiramavugo ndetse n’umukwe w’i bwami. Yahitanywe n’umwami Mutara Rwogera, se wa Kigeli IV Rwabugili, amuziza agasuzuguro k’akizerabuhake ngo yari asigaranye, maze ibye bigabana mwene nyina Rugereka.Mu itanga rya Rwogera havuzwe ko arozwe indwara y’ igituntu, maze hatungwa agatoki Rugereka kuba nyirabayazana w’urwo rupfu ngo agamije guhorera umuvandimwe we Nyarwaya Urutesi.

Ibyo byatumye Nyirakigeli Murorunkwere wari wimanye n’umuhungu we Kigeli IV Rwabugili batera Rugereka n’ingabo ze bakabarimburira ku Rwesero rwa Nyanza( i Nyabisindu ku ku gasozi kahoze kubatseho urukiko).Benshi mu bagore Rwabugili yarongoye usanga ari abakonokazi. Ibi byatera umuntu kwibaza impamvu yateye uyu mwami kwibanda mu bwoko bumwe kandi ataribwo bwonyine bw’ibibanda(ubwoko bwabyaraga abagabekazi). Ibi byose ngo byari imigambi y’umugabekazi Nyirakigeli Murorunkwere nyina wa Rwabugili.Nyirakigeri Murorunkwere wari umukonokazi yashakaga gushyingira umuhungu we abakonokazi kugira ngo ubwoko bw’abakonokazi bazahame ku bugabekazi igihe kirekire.

Uwabimburiye abandi kugera ku gisasiro cy’umwami ni mubyara wa Rwabugili, Nyiraburunga akaba nyina wa Mibambwe Rutalindwa.Uyu yamwambuye Gacinya ka Rwabika wari waramurongoye mbere ndetse anatahana i bwami abana yabyaranye na Gacinya. Ibi bituma benshi banahamya ko Rutalindwa atari uwa Rwabugili.Mu bandi yarongoye twavuga nka Nyiramparaye murumuna wa Nyiraburunga, nawe yambuye Ruhanga rwa Muvubyi.

Nyuma yarongoye n’abandi bakonokazi nka Nyiramarora,Kagoyire n’abandi.Imigambi ya Murorunkwere yaramupfubanye:Nyirakigeri Murorunkwere washakaga ko abakonokazi baregama ku ngoma yaje guhura n’amakozere ndetse anabigwamo. Ibi ngo byaturutse kuri Nkoronko wahoze ari umugabo we mbere y’uko Mutara Rwogera amusumbakaza (gusumbakaza=kurongora umugore wigeze umugabo).Mbere y’igitero cya Mirama cyagabwe na Rwabugili agamije kunyaga inka z’abanyankole, bamwe mu bahima bigiriye inama yo kuyoboka umwami w’u Rwanda batinya icyo gitero cyariho gihwihwiswa.

Urugero ni umuhima Gasilibobo na bamwe muri bene wabo barabukiye Rwabugili inka z’inzirungu mirongo itatu ngo azabarengere igihe cy’igitero.Benshi mu b’i bwami bifuje kugabana izo nka kuko ngo zari nziza cyane. Nkoronko nawe yari muri abo nyamara ntiyazihabwa, kuko zagabanye Seruteganya rwa Kivura azihawe na Murorunkwere wari waramutonesheje. Ibyo byatumye Nkoronko yanga Seruteganya maze asigara ashaka icyamukoraho n’ubwo atariwe watumye ataziturirwa (ataragizwa izo nka).Nkoronko yahimbiye ikinyoma Seruteganya agira ngo amwicishe maze akwiza hose ko uyu mugabo asambana n’umugabekazi Murorunkwere.

Ibi Nkoronko yabifashijwemo n’abagore ba Rwabugili na basaza babo.Nyamara ntibibutse ko mukuvumbika Seruteganya mu muriro n’umugabekazi yabigenderamo.Gusa icyo kinyoma umwami Kigeli wa IV Rwabugili wakundaga nyina cyane yabanje kucyirengagiza.Abarezi ba Seruteganya ntibacitse intege kuko bahise bashaka ikintu cyatuma Rwabugili amutanga byanze bikunze. Nta kindi cyari gisigaye uretse gukwiza ikindi kinyoma ko umugabekazi Murorunkwere atwite inda ya Seruteganya.Iyo inzoka yizingiye ku gisabo bigenda bite?

Iri ni ihurizo Rwabugili yaburiye igisubizo akimara kubwirwa ko nyina Murorunkwere yaba atwite indaro ya Seruteganya.Ubwo yibazaga niba azatanga Seruteganya (inzoka) agasiga nyina(igisabo) cyangwa azabanyonga bose. Mu gushaka igisubizo cy’iki kibazo yitabaje abasheshe akanguhe barimo Remera, Rutuganshuro na Rwakagara.
Babiri ba mbere bahisemo kwica iyo nyamaswa n’igisabo kikameneka naho undi avuga ko wayikanga ikavaho maze ukayica utamennye igisabo yari yizingiyeho.Rwabugili yatumye abajya kumusuzumira koko niba nyina atwite.

Umutware wabo yabaye Nkoronko. Uyu ngo yagombaga kumusaba kwiyambura maze agasuzuma ko atwite. Rwabugili yamushinze ibi kuko ari we washoboraga kureba ubwambure bw’umugabekazi na cyane ko yari yarigeze kuba umugore we, mbere y’uko asumbakazwa na Mutara Rwogera.

Rwabugili ntiyari azi ko icyo kinyoma gituruka kuri Nkoronko. Birumvikana ko Nkoronko nta kindi yari gukora atari ugusoza umugambi we ashimangira ko Murorunkwere atwite!Rwabugili yasabye ko nibasanga inkuru ari impamo bazaboha Seruteganya n’abe ariko bakirinda imirwano kugira ngo Murorunkwere atabigwamo.

Iryo tegeko ntiryakurikijwe kuko abari bateye kwa Seruteganya bahisemo kurwana nawe ngo agwe mu rugamba, bityo Murorunkwere ntazamenye uwamwishe.Batinyaga ko yakwihorera aramutse amenye uwishe umugaragu we Seruteganya.Urugamba rwo gufata Seruteganya ntirwahiriye Nkoronko kuko mu gihe yashakaga gufata mpiri Murorunkwere, yohereje abagabo batatu bo kumuzana maze abari barinze Murorunkwere bakabica ndetse bakica n’umugabekazi, hanyuma nabo bakitwikira mu nzu.

Urupfu rwa Murorunkwere rwababaje Rwabugili ku buryo ngo yamaze igihe yigunze kugeza ubwo Rwingondo wari umuja wa Nyirakigeri Murorunkwere ameneye ibanga Rwabugili ko nyina atari atwite. Rwabugili nawe ubwe yohereje abagore b’abiringirwa bo gusuzuma umurambo wa Murorunkwere basanga cyari ikinyoma cyambaye ubusa.
Ibi byatumye Rwabugili abona ko nyina arenganye ndetse ko na Seruteganya yari umwere. Byatumye kandi abona ko abo bari kumwe mu buyobozi ndetse na bamwe mu bakoye ari abanzi be maze yiyemeza guhorera nyina.Yatangiye iperereza ku bagize uruhare muri ibi byose maze atangira kwica uwo ariwe wese mu bahamije ikinyoma cyatwaye ubuzima bwa nyina kugeza kuri nyirukugihimba ariwe Nkoronko.

Ni muri iyo nkubiri yo guhorera Murorunkwere abagore batatu ba Rwabugili batanzwe bakicwa barimo na Nyiraburunga nyina wa Rutalindwa, maze mu iyimikwa rye akimana n’umugabekazi utari nyina. Uwo nta wundi ni umwegakazi Nyiramibambwe Kanjogera.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *