Ikindi kinyoma :ivugurura kwigwingira ry’abana

Umwana w’umunyarwanda aravugirwaho ivugururwa ry’ubuzima bwe umubyeyi wamubyaye intimba ikamushengura umutima.

Dr.Mukabaramba[photo/archieves]

Ubukene imwe mu mpamvu nyamukuru ituma abana bagwingira.Ivugururwa rikorerwa mu kahe karere ?ivugururwa rikorwa kubera iki ?aha rero niho hakoreshejwe inyito iteye ipfunwe.Havugururwa igishaje,niba rero harabayeho imirire mibi umwana akagwingira hakaba habayeho kuvugurura n’ikindi kibazo kitazabonerwa umuti.

Inzego za Leta zigira aho zihurira n’imibereho y’abana zatangaje ko abana bagwingira kubera imirire mibi,ubwo bakaba bavuka mu miryango itishoboye,ariko nanone havuzwe ko ngo no mubifite nabo bagira abana bagwingira.

Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato, Dr Anita Asiimwe, yatangaje ko hagiye gukorwa ivugurura muri iyo gahunda, ikorerwe muri buri rugo hagamijwe ko igera ku bana bose mu kubafasha kubona indyo yuzuye no kubarinda kugwingira.

Abumvise ijambo rya Dr Anita ntabwo babyumvise kimwe,kuko hanze aha hari ikibazo kiva k’ubukene bwugarije abanyarwanda kuko iyo ugeze mu cyaro ukabaganiriza  ku bijyanye n’imibereho yabo ya buri munsi bakubwira ko yifashe nabi. Uwo k’umusozi wa Mukuge  mu murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo aganira n’ikinyamakuru ingenzi yanze ko amazina ye yatangazwa,ariko agira ati ’’ihuza ry’ubutaka ryatumye umuturage wo mu cyaro adahinga ibihingwa ngandurarugo kongeraho ibinyamavuta nka soya cyangwa ubunyobwa kandi aribyo byongereraga umwana intungamubili.

Yongeyeho  agira ati’’twahinze ibigoli nabyo n’ubwo aribyiza ariko byonyine ntibyagira intungamubili mu mubili w’umwana gusa nta bindi bilibwa yariye.

Twamubajije impamvu batagira akalima k’igikoni ngo bagatereho imboga ?Ansubiza yagize ati’’ ubu uziko nta fumbire ikibaho,iz’inka baduha zirara ku isima none wumva inka yaraye ku isima yagira ifumbire ,naho rero dukora akalima k’igikoni kakaturumbira inzara ikatwica.Inama yahuje inzego za leta, imiryango yigenga n’izindi zifite aho zihuriye n’ibikorwa byo kurwanya imirire mubi mu Rwanda, hagamijwe kuyishakira umuti uhamye.

Umwe wo muri izo nzego twamubajije impamvu babitangiye ubu ?twakomeje tumubaza niba babona igwingira ryarakajije intera mu bana bato ? Ajya kudusubiza nawe yanze ko amazina ye yatangazwa k’ubw’umutekano we,ariko yatangiye atubwira ko iyi gahunda yatangijwe 2015 igamije guhangana n’imirire mibi yibasira abana bigatuma bagwingira,bikaba byaratumye mu mudugudu hashyirwaho gahunda yo guhurizamo ababyeyi bafite  abana bafite umwaka kugera kur’itandatu ,iyo bahuye bategura indyo yuzuye,ariko ikibazo ni uko bikorwa iyo habaye urugendo rwo kugenzura uko igwingira rihagaze gusa ntibyongere gukorwa.

Twegereye umuturage utuye mu kagali ka Biryogo umurenge wa Nyarugenge akarere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali twamubajije icyo avuga ku nama bahawe ku bigendanye n’igwingira ry’abana ? we yaremeye dutangaza mazina :Nitwa Mukamugema Assia navutse 1967 navukiye Mu biryogo ninaho nashakiye,naho igwingira ry’abana riva ku bintu byinshi,kera umwana wabaga afite amezi atandatu avutse kugeza ku myaka irindwi yajyanwaga mu kigo nderabuzima aricyo wakwita Centre de sante  ukamutekerayo ugahabwa intungamubili ,harimo ifu y’amasaka ,amavuta aya twita ay’ubuto kuko icyo gihe yitwaga amakaranka,ugahabwa indagara n’ibindi ,ibi rero twabibonaga mu ngo z’abavandimwe bacu kuko twe twari bakuru,ubu rero abana bagwingira kubera ko nta ntungamubili babona.

Ushinzwe ubukangurambaga mu karere ka Kamonyi we yatangarije itangazamakuru ko gahunda itaratanga umusaruro kuko ababyeyi benshi bazindukira mu mirimo itandukanye ntibayitabire,ariko tugiye kuyishyiramo imbaraga ibe iya buri rugo. Umwana atangira kugwingira guhera ku myaka itatu kuzamura kuko ari naho ashobora kurwarira bwaki. Abashakashatsi bavuze ko umwana mu myaka itatu iyo ahagiriye ikibazo akagwingira kugirengo azabivemo akure neza biba bigoye.

Umwana utagerwaho bikwiye azahora mu igwingira kuko niyo gahunda ije mu mudugudu isanga iwabo batitabiriye. Abashakashatsi bemeza ko ,bakanavuga ko imirire mibi n’ihohoterwa mu ngo bituma umwana akura nabi akanarenzaho kuba yaba ikihebe.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko kugaburira abana ibiryo bidafite intungamubili  bitera igwingira n’indwara zahato nahato.Umushakashatsi  mu mikurire y’abana yatangaje ko iyo umwana ariye ibiryo bitagira intungamubili zihagije akiri mu nsi y’imyaka itandatu  agira ikibazo k’ubuzima bwe ndetse n’ubwonko kuko adatekereza neza. Abo bireba nibafashe urwo rubyiruko kuko nizo mbaraga zejo hazaza.

Umurungi Aline

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *