Akarere ka Karongi kiyemeje guhindura byinshi kumihigo y’umwaka utaha.

Igihugu cy’u Rwanda gikomeje gukataza mw’iterambere muri byinshi, ibi bikorwa uturere natwo tubigiramo uruhare kuko dufite inshingano zo kugaragariza abaturage ndetse n'abandi ibiri gukorwa  kugira ngo iterambere ry'umuturage ndetse n'igihugu muri rusanze rigerweho.

ibiro by'inyubako y'akarere ka Karongi
 

Akarere ka Karongi ni kamwe mu turere mirongwitatu(30) tugize  igihugu cy’u Rwanda  kakaba gafite ibikorwa byinshi  by'iterambere  bikunze guhita bikugaragarira iyo ukigakandagiramo. Aka karere kandi  imiterere yako igaragaza ko kaberanye n'ubucyerarugendo kubintu  bitandukanye yaba imisozi myiza, amazi y’ikivu ndetse n’ibirwa biyagaragaramo, amazu meza ari kumazi yo kuruhukiramo ndetse nibindi  byinshi bidasanzwe bifite uruhare runini rwo gukurura  bamukerarugendo.

Exif_JPEG_420

Taliki 19 Nzeri 2018 mu kiganiro n’itangazamakuru ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bufatanyije n’abaturage bagaragarije abanyamakuru bitabiriye iki kiganiro bimwe mubikorwa by’iterambere ryaka karere ndetse n'uruhare rw'abaturage muriryo herekanywe ibikorwa byishi abatutage bagezeho harimo nko kwishyira hamwe bakubaka amazu y'ubucuruzi ndetse n'ibindi bikorwa by'iterambere, haragaragajwe ahantu himuwe abaturage kuri ubu hakazaterwa icyayi kuburyo abahimuwe bazabigiriramo inyungu,  cyane cyane aho buri muturage aziteza imbere biciye  muguhabwa akazi.

ubuyozi bw'akarere ka Karongi buvuga ko uwo mushinga  w’icyayi umaze gutanga akazi kubaturage barenga ibihumbi bine(4000).

Bamwe mu baturage bimuwe ahazaterwa icyayi ndetse kuri  ubu bakaba bakora mu mushinga wo gutera icyayi bishimira uburyo babayeho  banashima ubuyobozi budahwema gushaka icyabateza imbere imibereho yabo ndetse n’akarere muri rusange.

Abayobozi ba akarere ka Karongi berekanye kandi ko katasigaye inyuma muguhinga ikawa no kuyitunganya  aho abaturage bafite koperative zitandukanye z’abahizi ba kawa ibi bikaba biri mubimaze kubageza kuri byinshi babikesha ikerezo cyiza cy' ubuyobozi bw’akarere kabo.

Twaganiriye na bamwe mu baturage bo muri aka karere, uwitwa nsengumuremyi Emmanuer utuye mu murenge Warugabano avuga ko yishimira uburyo abayobozi babegera bakabagira inama mubikorwa byabo ndetse no kubafasha kwiteza imbere ati” ubu imibereho  yanjye  yarahindutse cyane, mbasha kwishyura mituweli bitangoye ndetse n’amashuri y’abana, kurya byaroroshyoe ntabwo ngihangayitse nka mbere.”

Nyiramana ansira w'imyaka mirongo ine n'itatu(43) atuye mu murenge wa Rubengera avuga ko uko imyaka ihita akarere kabo karushaho gutera imbere ndetse ko n'abaturage bibageraho ati “nkange najyaga nibaza uko nziteza imbere nkamera nkabandi bikanyobera ariko ubu mfite byinshi maze kugeraho mbikuye ku nama nkura k'ubuyobozi.”

ikawa yera muri aka karere ihindura ubuzima bwa benshi

Akomeza avugako ubufatanye bw’abayobozi n'abaturage buzatuma akarere kabo gakomeza gutera imbere ndetse n’igihugu muri rusange.

Mubikorwa bitandukanye by’akarere ka Karongi abayozi bafasha abaturege kumenye ibibakorerwa ndetse bakanabigiramo uruhare, ubuyobozi bw’ akarere bwagarutse kumbongamuzi zatumye baza ku mwanya utari mwiza mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2017-2018 bavuga ko  icyabiteye aruko bagize Ibiza byinshi biturutse ku mvura yari yaguye bityo bikadindiza  bimwe mu bikorwa byari byahizwe ko bigomba kuba byarangiye mu mihigo ya 2017-2018.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi bwana  NDAYISABA Emmanuel avuga ko bafatanyije n’abaturage bagiye gushaka umuti w’ikibazo cyatumye bajya mu myanya yanyuma ati “tugiye gukora cyane ahari ibibazo tubikemure kuburyo natwe umwaka utaha tuzaza mu myanya y’imbere” ,akomeza  avuga ko nubwo baje mu myanya ya nyuma ariko hari byinshi bari bakoze kandi ko bagiye gukora cyane bafatanyije n’abaturage ndetse n’abandi bafatanyabikorwa kuburyo bizagira icyo bihindura kigaragara mu mihigo y’umwaka wa 2018-2019.

Asoza asaba abo bafatanyije kuyobora karongi n'abaturage kugira ubufatanye bagateza imbere akarere imbere ndetse n’igihugu muri rusange.

 

NTIHABOSE Dieudonnee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *