Abanyabutare baravuga akarimurori ku byabakorewe nibibakorerwa

Abanyabutare bati:Ikipe yacu Mukura nayo ihora irwanira kujya mu cyiciro cya kabili,mu gihe mu myaka yashize yajyaga itwara ibikombe ikanashimisha abayikunda.Ubu yaratagangaye ntigira iyo iva niyo ijya.

Ngarambe SG FPR[photo archieves]

Inkuru zikomeje gucicikana zivugirwa mu matamatama,ariko zose zihuriza ku byifuzo by’abanyabutare,ni izuko habaye umujyi ukomeye mbere ya Repubulika,yo aho iziye ukaba warasubiye inyuma  .

Iyo uvuze Butare wumva igice cyo mu majyepfo y’u Rwanda gihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi.Izina Butare naryo ryazanywe na Repubulika ya mbere kuko mu gihe cya gikoroni hitwaga Astrida.Amateka yerekana ko hari amazina yihariye nk’amwe yarazwi cyane muri iyo myaka kubera ibikorwa byari bihari nka Save niho hubatswe Kiliziya Gaturika bwa mbere mu Rwanda, Nyakibanda kuko niho haje kwimurirwa semineri nkuru ya Nyakibanda,ahandi hazwi ni nko kuri za misiyoni(Kiliziya gaturika)Aha bizwi ko igihe igihugu cy’u Bubiligi cyakoronizaga u Rwanda n’u Burundi ibiro bikuru bya Resdent byari muri  Arisake yaje kwitwa INRS habaga amasimbi n’amakombe nayo yaburiwe irengero,ubu yitwa IRST.

Ntawakwibagirwa Hotel Ibis na Faucon aho umwami Rudahigwa yakiriraga abazungu cyangwa abashyitsi basuye u Rwanda.Aha habaye amatongo.  Kuva u Rwanda rubaye Repubulika igikorwa gikaze cyubatswe muri Butare ni UNR de Ruhande gusa. Aka Karere ka Butare kari kagizwe n’urusobe rugizwe n’amashuri menshi yisumbuye kongeraho n’amakuru.

Ubucuruzi bwari bwiganje mu makomine hafi yayose. Ingoma ya MRND yazambije Butare kugera naho nta mushinga n’umwe wahakorerwaga nguzamure abaturage baho. Ingoma ya MRND yazambije Butare ihakura IPN ikayijyana i Nyakinama. Ibigo byose byayoborwaga nabavaga ahandi,urugero:Ibigo by’amashuri yisumbuye ,ibigo nk’ibitaro bya Kaminuza kugera kubakuburaga bose barava ntara.Imishinga y’ubuhinzi nayo yayoborwaga nabava ntara. Ingoma ya MRND yahimbiye abanyabutare amazina atandukanye abapfobya kugera kuri Plaque y’imodoka n’ibindi. Butare nta Ministri wahavukaga wategekaga imyaka irenze ibili.

Turebe Butare ku ngoma ya FPR ,uko ihagaze aho iva naho ijya. N’ubwo wabyita Huye cyangwa irindi zina ntabwo abantu bakwibagirwa ko nta mushinga n’umwe uzamura umuturage waho. Butare niho hari inzara ikabije hose mu gihugu. Iyo uganiriye n’umuntu waho wa kera  ukamubaza impamvu  Butare yazahaye agusubiza abanje gukenguza kuko aba yumva ntagisubizo yabona ako kanya ari ukubanza kugitekerezaho. Ubu Butare yambuwe amashami yose ya Kaminuza ajyanwa ahandi bityo rya terambere ryazanwaga na wa munyeshuri cyangwa umwalimu rikaba ryarabuze.Buri komine yabaga ifite agasantere k’ubucuruzi gakomeye gatahwamwo n’amamodoka none nta n’igare rihataha.Umujyi rwa gati icyarabu iseta y’ubucuruzi yabaye amatongo kuko nizo gorofa zubakwa ntawuzazikoreramo kuko imikorere yahindutse. 

Ikindi giteye agahinda ni uko nta muhanda wa kabulimbo ugana  mu isemineri nkuru ya Nyakibanda cyangwa se ngo habe nuhuza Butare na Gikongoro (ibyo twakwita Huye na Nyaruguru unyuze Matyazo)nigute imishinga y’ubuhinzi ijyanwa ahandi kandi Butare ifite ibishanga byinshi byakabyajwe umusaruro hagakumirwa inzara n’igwingira ry’abana. Ubu bigaragara ko Butare hari inzara n’ubukene iyo ubonye abaturage bamabye ibirenge ,abandi barwaye amavunja. Aha rero  niho hatumye dushaka amakuru arambuye tukagera ahitwa mu Gako  ugana Nyamagabe ,aho twasanze abaturage barwaye amavunja tukabegera  tukababaza impamvu barwaye amavunja? Bose bavugiye rimwe bati : Twarakubiswe twarakennye kera twacuruzaga urwagwa ,ibigage none barabiciye nta kazi tugira nta n’icyo twakora kituzanira  ifaranga.

Nongeye kubabaza  ku kibazo cy’irwara ry’amavunja?nanone basubiza bavugiye rimwe ko bakennye babuze isabune yo koga ikindi ko bararana n’amatungo kugirengo bayararire abajura batayiba.Inda zitateguwe ku bana b’abangavu zikunze kwigaragaza muri Butare kugeza naho usanga abana baho bajya kuba abayaya n’ababoyi kubera ubuzima bubi babamo,ibi byanashimangiwe na Guverineli w’iyo ntara y’amajyepfo Mureshyankwano,n’ubwo yavuze ko bazabikumira ariko ntibizashoboka,kuko ikibitera ntikirabonerwa umuti. Butare banahangayikishijwe ni uko abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batishyurwa imitungo yabo,ikindi FARG nayo iyo ije gutoranya abubakirwa ibikora nabi kubera ko baza batunguranye none bamwe bakaba barabuze amacumbi. Ikindi BDF nayo iri mu byasonze abanyabutare kuko yabashoye mu mishanga ntiyabatangira ingwate none ibyabo byatejwe cyamunara.

Abanyabutare abenshi bacuruzaga caguwa none yaraciwe ubukene buba burabatashye,abandi bakoraga umurimo wo gutwara abantu na minibus none nazo zaraciwe,ibyo nabyo biri mubyongera ubukene muri Butare. Abanyabutare baganira n’ikinyamakuru ingenzi bagitangarije ko bakoroherezwa bakongera bagahinga nk’uko byari bisanzewe yenda  ngo bakareba ko  bazanzamuka ,nko guhinga amasaka,ibijumba n’ibindi bihingwa ngandurarugo. Ubu basabako umuceli wava mu bishanga kuko ntacyo ubamariye bagasubizamo ibihingwa ngandurarugo.Ikindi basaba ko bahabwa insina z’intuburano nabo bakareba ko zabavana mu bukene.Butare hacitse siporo kuko n’ibibuga bimwe na bimwe byahinzwemo,bityo urubyiruko rukongera kwidagadura.

Abakurikirana imishinga ikorwa bavuga ko icyagaragaye ari stade Huye kandi nayo yubatswe nabi kuko imvura iyo iguye inyagira abicaye mu cybahiro.

Gare ya Huye nayo ahagana hepfo hashobora kuzatwarwa n’imvura nibatahafatirana vuba. Uwareba Kinkanga,Busoro,Nyaruteja,Vilo,Rugogwe n’ahandi hakorerwaga ubucuruzi yakumirwa ntiyabonako ari hahandi  ?ubuyobozi bureberera rubanda nibutabare ako gace k’amajyepfo ashyira u Burundi naho hazanzamuke.

NSENGUMUREMYI Ephrem 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *