Minisitiri Busingye yagaragaje ishusho rusange kw’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda

Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda, Johnston Busingye, yavuze  ko leta y’u Rwanda ikomeje kwiha intego mu kubahiriza ibipimo ngenderwa mpuzamahanga by’uburenganzira bwa muntu, aha ikaba inakorana n’abafatanyabikorwa bayo.

Busingye Minisitiri w'ubutabera[photo archieves]

Ibi yabivugiye  mu Nteko Ishinga Amategeko mu kwizihiza ku nshuro ya 70 ishyirwaho ry’amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu, umunsi kandi wanahuriranye no kwibuka umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu.

Mu kiganiro yagejeje kubari kubari baje kwizihiza uyu munsi yagize ati “uyu ni umunsi twisuzuma tukagaruka kurugendo tumaze gukora mw’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu”

Minisitiri kandi yagarutse kuri zaporo zikunze gutangazwa ku Rwanda muguhonyora uburenganzira bwa muntu

Ati“Turashishikariza abafatanyabikorwa bose bakora za raporo zitari zo, kujya bazidusangiza kugira ngo dukomeze gukorera hamwe tugire ibyo tuzivugaho, cyangwa se bemere gukomeza gukora uko ibintu bimeze, ibi bigamije kuvanaho bimwe mu bintu bikorwa bitari mu mucyo, byagiye bikorwa muri za raporo zakozwe.”

Yakomeje agira ati “Nishimiye kubabwira ko leta y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bayo benshi bemeranyije gukorana, gusa niba bamwe bumva ko gukorera mu bwihisho bakorera ab’i Genève aribyo bituma bumva batunganiwe, bakomeza kubikora nta kibazo, gusa tuzabifata ko biri mu burenganzira bwa bake.”

Akomeza avuga ko Leta y’u Rwanda yiteguye gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa, kugira ngo baharanire icyazana cyose uburenganzira bwa muntu

Ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda bizwi mu rurimi rw’Icyongereza nka ‘Rwanda Governance Scorecard (RGS)’.

Ibiherutse byagaragaje ko kubahiriza uburenganzira bwa muntu bijyanye n’amabwiriza n’ibipimo mpuzamahanga by’uburenganzira bwa muntu, uburenganzira bw’itangazamakuru, kubahiriza amategeko, uburenganzira muri politike, umutekano n’amahoro byose bikorwa neza mu Rwanda, nubwo hakiri byinshi ngo byo gukora.

Ku ruhando mpuzamahanga, Minisitiri Busingye yavuze ko ibipimo mpuzamahanga bigaragaza ko u Rwanda rumeze neza mu bijyanye n’umutekano ndetse no kugira ituze, no kuba ari ahantu heza ho kujya hagakorerwa n’inama n’ibindi bikorwa.

Asoza  yavuze ko u Rwanda rudahwema  kuba intangarugero mu kurwanya ruswa, kugira serivise nziza zitangwa na polisi, ubutabera bwigenga  ndetse no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

NSABIMANA francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *