Rayon sport hagati mu bafana bikomeje kuba bibi kubera ubugambanyi bwo guhamagarana bafatana amajwi

Bamwe mu bafana b’ikipe ya rayon sport baratangaza ko niba ntagikozwe ngo hubakwe urukundo hagati muribo  bazahagarika gutanga umusanzu buri kwezi. Bamwe mu bafana b’ikipe ya Rayon sport bashobora kureka kureba umupira kugirengo barinde umutekano w’ubuzima bwabo,kuko hakomeje kuba ikibazo cyabashakira abandi ibyaha  iyo ikipe yatsinzwe.

Abafana ba Rayon Sport[photo archieves]

Muvunyi Paul Perezida wa Rayon sport we abibona ate?abibona nk’ikibazo?abibona nk’ibyubaka ikipe?abibona nk’ibisenya ikipe?

Urukundo rukomeje kuba nk’imbeho ya Gahinga na Muhabura mu ikipe ya Rayon sport kubera kutumva ibintu kimwe.Igitekerezo cya muntu kirashungurwa cyagira umurongo kigashimwa kitawugira kikagawa,ariko ntihakwiye ko uvuze ko Rayon sport iyobowe nabi yabizira ngo ahinduke umwanzi. Rayon sport na ADEPR bizarenganurwa gute kugirengo umuyoboke wabyo agire umutekano. Umufana wa Rayon sport yafashe amajwi umukinnyi Ndayishimiye Jean Luc Alias Bakame birangira nta nkurikizi birangiriraho.

Undi mufana nawe yafashe mugenzi we amajwi arayakwirakwiza. Ibi ko bije ku ngoma ya Muvunyi Paul mbere bitarabagaho?Abafana  bamwe bakaba bibaza aho urwangano rubibwa mu ikipe ya Rayon sport ruzasarurirwa aho ruzabikwa.Ikindi kigaragara ni uko gukwirakwiza impuha ngo naka arashaka gusimbura Muvunyi bikomeza kuzana  ikibazo kiburirwaumuti. Gusimbura Muvunyi si ikibazo si n’igitangaza kuko nawe yasimbuye abandi.

Bamwe mubakunzi b’ikipe ya Rayon sport tuganira bantangarije ko bifuza inteko rusange hakarekwa kujya batumira fan club hagasuzumirwamo ibibazo byose byaburiwe umuti. Karemera yigize kubuza Karake kwinjira i Muhanga bituma bamwe mu bakunzi ba Rayon sport  bahagarika kujya bareba umupira mugihe Karemera akiri mubuyobozi. Muvunyi nadakosora amwe mu makosa yugarije abakunzi b’ikipe ya Rayon sport azisanga wenyine ku kibuga.

Kalisa Jean de Dieu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *