Minisiteri y’ubuzima, n’ibigo biyishamikiyeho bibutse abari abakozi bayo 42,bazize jenoside yakorewe abatutsi, inasura ikigo cy’isanamitima giherereye Ntarama mu karere kabugesera cyitwa( Aheza Healing and Career Center).

Minisiteri y'ubuzima yibutse abakozi bayo, bazize jenoside ya korewe abatutsi ,inasigira inkunga ikigo cy'isanamitima giherereye Ntarama, mu karere ka Bugesera.

Diane Minisitiri w'ubuzima acana urumuri rw'ikizere[photo/ingenzi]

Umuhango wo kwibuka kunshuro ya 25 abakozi bari aba Minisiteri y'ubuzima n'ibigo biyishamikiyeho wabaye taliki ya 09/04/2019,aho babanje gusura urwibutso rwa Ntarama, bagasobanurirwa, amateka y'urwo rwibutso, rushyinguyemo imiriri y'inzirakarengane isaga ibihumbi bitanu(5000).

Nshimiyimana Emmanuel n'umunyamabanga mukuru wa (GAERG), uhuza abahoze ari abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe abatutsi, yasobanuye  uburyo icyo kigo(Aheza Healing and Career Center)gikora. Ati"iki kigo gifite inshingano yo guhangana n'ibibazo by'ihungabana byugarije abanyarwanda, by'umwihariko abacitse kw'icumu".

bamwe mu bari bitabiriye umuhango wo kwibuka abari abakozi ba minisiteri y'ubuzima bazize jenoside yakorewe abatutsi 1994[photo/ingenzi]

Minisitiri w'ubuzima Diane Gashumba, yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ikibazo cy'ihungabana ari icyibazo gikomeye cyane cyugarije igihugucyacu.Ati"mubacitse kw'icumu umwe kuri batatu1/3, aba afite icyibazo cy'ihungabana.Mubanyarwanda muri rusange, umwe kw'icumi 1/10 aba afite ikibazo cy'ihungabana, asaba ko hagomba gushyirwamo imbaraga ngo hakumirwe ibyo bibazo".

Diane Minisitiri w'buzima ashyira indabo ku rwibutso rwa Ntarama rushyinguwemo imibiri y'inzirakarengane za jenoside yo muri 1994[photo /ingenzi]

Minisiteri y'ubuzima,RBC, n'abandi bafatanya bikorwa, basigiye inkunga izafasha icyo Kigo ingana na; miliyoni esheshatu, n'ibihumbi maganatatu angana na 1/10 cyayo icyo kigo gikeneye,kuko cyagaragaje ko, hakenewe miliyoni mirongo itandatu n'eshatu ,Minisitiri akaba yasabye abakozi bashinzwe iby'ubuzima, ko gutanga iyi inkunga babigira ibyabo.

Minisitiri w'ubuzima, yakomeje kwihanganisha, imiryango yabuze ababo muri jenoside yakorewe abatutsi, bakoraga mw'iyi minisiteri, nizindi serivise z'ubuzima muri rusange. ati" ni umwanya wihariye wo gusubiza icyubahiro abacu bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi, harimo abakozi bahoze bakorana na minisiteri y'ubuzima tubunamira, Tabasubiza icyubahiro cyabo bambuwe, igihe bicwaga mu buryo bw'ubugome ndenga kamere" akomeza avuga ko ibikorwa by'ubutwari byabaranze bitazaterwa icyasha, cyangwa ngo byibagirane.

Aabayobozi bo mu Nzego zitandukanye bari bitabiriye umuhango wo kwibuka[photo/ingenzi]

Mukanyandwi Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *