Umuturage ntakwiye kwaka ibyumurengera mu gihe yatse serivisi ni amakosa

Bikunze kugaragara hirya no hino mu buyobozi cyane cyane ubw’ inzego z’ibanze, ko kwaka servisi cyangwa ibyemezo runaka, babanza kwaka umuturage uyisabye kubanza gutanga ibigaragaza ko yishyuye imisanzu itandukanye abaturage baba bagomba kwishyura., ibi nyamara nk’uko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ibivuga, ngo ni amakosa akomeye.

Prof. Shyaka Anastase Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu[photo archieves]


Nk’uko benshi mu baturage bo mu Karere ka Nyanza babitangaza, ngo iyo bagiye kwaka ibyangombwa bakunze gusabwa kwerekana ko bishyuye n’ibindi byangobwa basabwa kwishyura, urugero nimba barishyuye ubwisungane mu kwivuza, amafaranga y’umutekano, ay’ibishingwe ndetse n’ibindi bitandukanya baba basabwa n’ubuyobozi.

Benshi mubo twaganiriye , ngo ntibirababaho ariko bajya babyumvana. Gusa mubo twaganiriye byabaye  ngo bazi ko ari gahunda ya Leta igamije kwibutsa abaturage no kubakangurira kwitabira gahunda zayo.

Umwe mu bahinzi b’imbona mu Muregne wa Rwabicuma twaganiriye yadutangarije ko bikunze kubaho henshi.

Abajijwe uko abifata, yavuze ko kubwe ntacyo bitwaye ati“ Njye mbona ntacyo bitwaye ni uburyo bwiza bwo kubakangurira gahunda za Leta, niba bamubwiye kwerekana mutuelle ni byiza kuko iyo atayitanze n’ubundi Avuna leta igihe arwaye”.

Undi musore wo mu kigero cy’imyaka 28, we yavuze ko ari ukubangamira umuturage ati “yego koko biba bikenewe ariko se nimba nje kukwaka icyemezo cyuko ndi seribateri nawe ukanza ukanyaka mitueli urumba nta burenganzira bwange buhongewe bwo guhabwa serivisi nziza?” akomeza avuga ko mu cyaro bikunze kuhaba kuko hari n’igihe abayobozi badatinya gushorera itungo kugira maze rikagurishwa kugira ngo hishyurwe zimwe muri serivisi za Leta.

N’ubwo abaturage bamwe batazi ko baba bahungabanyirizwa uburenganzira bwabo, itangazo ryo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ryo ku wa 13 Kanama, ryihanangiriza umuyobozi wese ushobora kwanga gusinyira icyemezo runaka umuturage, yitwaje ko hari ibyo ataruzuza muri gahunda za Leta.

Iri tangazo rivuga ko nta muturage ukwiye kujya kwaka serivisi runaka ubuyobozi ngo abanze kubazwa niba yaratanze mutuelle, amafaranga y’irondo n’indi misanzu. Ngo abayobozi bakwiye gukangurira abaturage izi gahunda kugeza babyumvise bakabikora ku bushake bumva inyungu irimo.

Gusaba serivisi mu buyobozi ugasbwa kubanza kwishyura imwe mu misanzu, bikunze gukorwa henshi mu buyobozi bwibanze.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ivuga ko bitemewe. Nyamara bamwe mu bayobozi babikora ku nyungu zabo mu gihe benshi mu baturage bo hasi baba bazi ko ari amategeko ava mu buyobozi bwo hejuru.

NSABIMANA Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *