Isesengura:Muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi  ibibazo bihavugwa n’Abadepite bamwe mu baturage ntibahuza.

Umudepite ni intumwa ya rubanda, kandi rubanda ni wa muturage wo mu mujyi no mucyaro.Isesengura ryacu riribanda ku cyegeranyo twakoze nyuma yaho Minisitri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr  Mukeshimana  Geraldine yagiye atumizwa mu nteko ishinga mategeko umutwe w’Abadepite mu makomisiyo atandukanye kandi abazwa ibibazo bimwe.

Hon. Mukabaliza Perezida w'umutwe w'abadepite[photo archieves]

Hashingiwe ku ngingo ya 72 y'Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 uko ryavuguruwe mu 2015 no ku ngingo ya 70 y'Itegeko ngenga rigenga imikorere y’Umutwe w’Abadepite,yemerera Perezida w’Umutwe w’Abadepite gushyiraho igihembwe kidasanzwe cyo gutumiza umuyobozi wese w’Igihugu kugirengo atange ibisobanuro ku bibazo biba bivugwa aho ayobora.

Ibi nibyo byakozwe hatumizwa Minisirti w’Ubuhinzi n’Ubworozi gusa ikinengwa ni uburyo amakomisiyo yose yamubazaga bimwe.  Habanje kureba raporo yo muri Minisitri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Ibidukikije hagamijwe gufata imyanzuro ku buryo bwihuse.

Uwo munsi humvikanye Perezida wa Komisiyo y'Ubuhinzi,Ubworozi n'Ibidukikije ageza  ku Nteko Rusange raporo ku gikorwa cyo kureba uko umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi uboneka, uko utunganywa, uko ugezwa ku isoko n’akamaro ufitiye abaturage no kureba aho ubushakashatsi bwo gutubura imbuto hano mu gihugu ugeze. Aha rero twebwe nk’itangazamakuru duhura na rubanda rukatuganirira rwisanzuye twasanze ikibazo kinini cyaragiye kireberwa aho kitakarebewe.

Ku kibazo  cyagarutsweho kibura ry’inyongeramusaruro,abaturage ntabwo bayihabwa ku buntu iragurwa kuko Leta nayo iyigura mu mahanga. Umwe mubaturage bo mu karere ka Gakenke we yagize ati”se ko amazi azamuka ntibavuge inyongeramusaruro bakavuga yo ntiva imahanga! Umukamo wangirika kuko amakusanyirizo utayakiriye,mu karere ka Gicumbi ho badutangarije ko bibumbiye mu makoperative  igisabwa viterineri ari ukuvura inka zabo gusa.

Aha haje kwemezwa gutumiza Minsitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kugira ngo batange ibisobanuro ku bibazo bikomeje kugaragara mu buhinzi n’ubworozi. Isesengura ryerekana ko hirengagizwa ikibazo cyuko amasoko yeguriwe abashoramali. Ibibazo bigera kuri 28 muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi byavuzwe n’Abadepite  byaba bigezehe bibonerwa umuti. Ibi bibazo nibyo byatumye Minisitiri Mukeshimana Geraldine yisobanura amasaha agera kuri 4,ibi byaterwaga ni uko Abadepite bamwe bangaga ibisobanuro . Imvura iyo yagwiriye igihe umuturage arahingaakeza,iyo yabuze amapfa nayo arugariza.

Muri ibyo bibazo Minisitiri yagombaga kubisubiza mu nyandiko nyuma yo kujya mu Nteko, tariki  07 – 08  Gashyantare 2019 nabwo yahavuye batanyuzwe. Itubura ry’ibihingwa byera mu Rwanda:Ingano, imyumbati, ibishyimbo, ibigori, ibirayi, soya n’umuceri.Ibi bihingwa ntabwo bikera mu Rwanda.Ubutaka bwarakayutse nk’uko bivugwa na bamw emu baturage bo mu karere ka Nyamagabe na Nyaruguru.

Ifumbire ishyirwa mu murima nta mborera kubera ko inka zubu zirara ku isima ntayisasirwa . Umuturage wo mu murenge wa Rusenge mu kaarere ka Nyamagabe tuganira yadutangarije ko inka batunze isasiwe icyarire gitanga ifumbire yahita ipfa kuko zitinya kubaho nk’iz’inyarwanda zo hambere. Umuturage wo mu murege wa Mbazi mu karere ka Huye nawe yahuje n’uwo mu karere ka Nyaruguru.

Niki cyatumye Abadepite 66 bataranyuzwe nibyo babwiwe na Minisitri w’Ubuhinzi n’Ubworozi?bamwe mubakurikiranye ibibazo yabajijwe bashakaga kumenya akarere kakozwemo ubushakashatsi ku bijyanye nibyo abazwa. Abadepite bagera kuri 16 bashatse kuvuga kuri raporo bari bagejejweho,ntibahuza,ariko umwe muribo yasabye ko Inteko isoza imirimo yayo kuko bwari bwije kandi Minisitiri yabajijwe ibibazo bikomeye.

Icyatunguranye uwo munsi ni aho uwo mudepite yatanze icyifuzo cyuko habaho amatora,gusa icyifuzo cyo cyaranzwe kuko cyashyigikiwe na 22 kuri 38 bacyanze. Andi majwi atandatu yabaye impfabusa.Imirimo y’inteko yarakomeje.Niki cyari kibyihishe inyuma?Aha  kuri bamwe mu badepite bemeranyaga NA Minisitiri kuko yerekanaga ko muri nzeli 2019 ibibazo bizaba byakemutse hakaba abatarabikozwaga.

Minisitiri yabajiwe ikibazo cyuko u Rwanda rwakabaye rwihagije mu gutubura imbuto ,ariko bikaba bidakorwa? Minisitiri yabasubije ko  bihaye gahunda y’imyaka itatu ko bazaba babyikorera,gutumiza  mu mahanga bikavaho. Aha yanatanze igisobanuro cyuko hashorwamo miliyari 1,3 buri mwaka hatumizwa imbuto. Yanerekanye ko mu ngengo y’imali ya 2019/2020 u Rwanda ruzaba rwihagije ku kigero cya 65% byagera muri 2021 bikazaba ari  100%. Abadepite berekanaga ko  tariki 26 ugushyingo 2018 kugera tariki 19 ukoboza 2018 bakoze ingendo bagasanga nta biti by’imbuto ziribwa biterw aku buryo buhagije. Kuba umuhinzi ntaruhare agira rwo gushyiraho ibiciro by’umusaruro we yejeje.

Aha hakwibutswa ko amasoko yose yeguriwe abitwa ba Rwiyemezamirimo urugero:Isoko rya Nyamirambo Rwiyemezamilimo urifite waryeguriwe   uzanye imboga tutarobanuye ubwoko arishyura nuziguze akishyura,isoko rya Gahoromani naryo ni uko aha ho kuhabaza Minisitiri kandi Abadepite aribo batora itegeko ryo kwegurira abikorera amasoko ni ukwirengagiza nkana babizi.

Gahunda yaGirinka iyi ikorwa ni inzego zibanze kuko umudugudu niwo ugena uyihabwa,aha naho ntabwo humvikana ukuntu ibazwa Minisitiri w’ubuhinzi n’Ubworozi. Umushinga wo guhingisha imashini no kuvomerera,aha Umudepite Mukabunani Christine yavuze ko ngo atarazi ko hari umuturage ugihingisha isuka?Ubuse u Rwanda imiterere yatumwe mu turere twagezwamo imashini gute kandi no kuhadendesha amaguru biba bigoye? Kuvomerera imyaka nabyo igice kinini cy’u Rwanda ntikigira amazi.

Ibisobanuro byakomeje gutangwa abagera kuri 26 baranyurwa abagera kuri 32 ntibanyurwa naho abagera kuri 4 barifata,naho abandi banwe amajwi yabo aba impfabusa. Nyum ayibyo bibazo n’ibisubizo Komisiyo yavuze ko igiye kuzongera kujya gucukumbura.Ese mu Rwanda Ubuhinzi n’Ubworozi bishobora kuzaba umwuga utunga nyirawo?Ubutaka bwo guhinga ho ni butoya ,ubwo kororeraho ni butoya ,ibi bizatera urujijo hagati mu nzego biraba.

Ifumbire mva ruganda uko itangwa birazwi kuko  Rwiyemezamilimo niwe uyigeza ku mirenge abahinzi bibumbiye mu makoperative bakajya kuyifata. Mugihe Leta igiha amasoko abashoramali ngo bacuruze inyongeramusaruro ya nkunganire,hakanakorwa lisiti twigire muhinzi ntabwo bikwiye kubazwa Minisiteri y’Ubuhinzi kuko hagaragaramo ikibazo cyaburiwe umuti.

Hagaragaye ko ikigo RAB  cyatangiye gukorera imbuto mugihugu. Hanagaragaye ko bimwe mu bishanga byatunganyijw e,ariko hakaba hari ibitaratunganywa. Mu ntara twazengurutse nko mu gishanga cya Rwasave gihuza Akarere ka Huye na Gisagara bamwe mu baturage twaganiriye banze ko twtangaza amazina yabo badutangarije ko hari bamwe mu badepite babahatiraga kwemera ko badahabwa ibyo bemererwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi,twongeye kubibwirwa nabo mu karere ka Kirehe.

Igenzura ryakozwe na za Komisiyo zitandukanye kuri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi hari icyagaragaye: Kuvuga ko ujyanye ibihingwa yejeje abisorera nuwo mu isoko akabisorera bamwe mu baturage batandukanye baganiriye n’ikinyamakuru ingenzinyayocom bakanga ko amazina yabo yatangazwa bagize abati”amasoko yagurishijwe ku mugaragaro Abadepite bazatubarize impamvu bayagurisha basoreshejwe amafaranga agera ku mezi atandatu?ikindi badutangarije ni uburyo  amakoperative abangiririza umusaruro cyane nk’iyo uyiyobora muba mufitanye ibibazo.

Ibyifuzo byabo baturage bifuza ko mugihe bejeje imyaka bajya bigurishiriza,ahubwo bakishyura ifumbire n’imbuto baba barahaweho ideni bahinga.  Abanyarwanda batandukanye bavuga ko ikibazo kibugarije kiva kwihindagurika ry’ikirere ,kongeraho guhuza ubutaka bagahinga igihingwa kimwe,hirengagijwe ko ingandurarugo arizo zirwanya inzara.Ibyifuzo byabo ni uko bagenerwa imbuto bagahinga  badahuje ubutaka kuko nibwo inzara yacika.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *