Akarere ka Nyagatare:Ubukangurambaga bukozwe neza virusi itera sida yagabanuka naho nibukorwa nabi iziyongera.

Mu Rwanda umuco uracika bagakoma amashyi,bagasambana bikogezwa nk’umupira w’amaguru. Abagore barasambana bagashinga ishyirahamwe ry’ubusambanyi rigahabwa ibyangombwa.Ingo zigasenyuka umwana akandagara mu muhanda afite ababyeyi.ejo hazaza hazacura iki?uburinganire bwumvwa nabi uburaya bukiyongera sida nayo igafungurirwa marembo.

Mushabe Meya w'akarere ka Nyagatare[photo ingenzi]

Ntiwarwanya sida utamenya ikiyitera.Abagore bakora uburaya bo mu karere ka Nyagatare  bibumbiye  mu ishyirahamwe bahabwa inkunga fatizo y’imashini zo kudoda abo mu nzego zibanze bakazibatwara.Uwakamurengeye niwe wamusonze.

Meya Mushabe ati:Ndakanyagwa da!icyo kibazo nibwo nakacyumva. Abagore bakora uburaya mu karere ka Nyagatare babangamiwe nabitwa Abalimu babambura bakanabakubita(abagabo bakora uburaya)Umugore ko ataraya wenyine umugabo we yitwa iki?

Umuryango w’Abanyamakuru barwanya Sida bakanaharanira guteza imbere ubuzima mu Rwanda bakomeje urugamba rwo gusura uturere bahura n’inzego zibanze bigisha abaturage kwirinda Sida.Uwayanduye kutayikwirakwiza,naho utarayandura nawe akirinda. Inyigisho yo kwirinda Sida ni agakingirizo. Akarere ka Nyagatare niko kari gatahiwe.

Akarere ka Nyagatare gaherereye mu ntara y’iburasirazuba kagahana imbibi n’ibihugu bibili aribyo Uganda na Tanzaniya. Urujya nuruza nirwo rutera Sida kuko abenshi baba bayirwaye cyangwa batayirwaye ariko inyota y’ifaranga ikabihuza. Akarere ka Nyagatare gatuwe vuba kuko mu myaka yashize kari agace ka pariki ibitse inyamaswa zitandukanye,ahandi hari ah’ubworozi .

Ishusho y’Akarere ka Nyagatare: gatuwe n’abaturage bagera hafi ku 700,000  batuye mu Mirenge  14, Utugali  106  n’Imidugudu 628, gafite ibitaro by’Akarere 1, ibigo nderabuzima 20  n’amavuriro y’ibanze 54. Kubungabunga ubuzima bwukekwaho virusi itera sida yatangijwe 2004. Icyagaragaye ababana banduye ni 150,naho ababana batanduye ni 200.

Kuva 1994 kugera  muri 2000 benshi mu baturage batuye Nyagatare ntibatinyukaga kwemera gukoresha agakingirizo,no kuvuga ko barwaye. Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Meya Mushabe Claudian nawe yahaye ikiganiro itangazamakuru ,aho yatangiye agira ati:Twatangije ubukangurambaga kugirengo ufite ubwandu butera sida afate imiti naho utarandura ayirinde akoresha agakingirizo.

Meya Mushabe yatangarije itangazamakuru ko ikibanze hari serivise zihabwa uwanduye sida,harimo imiti igabanya ubukana kongeraho ubukangurambaga bumwigisha kutayikwirakwiza agakoresha , kuko gatangirwa ubuntu. Icyo Meya Mushabe adahuzaho nabakora uburaya ni uko avuga ko bakoze ubukangurambaga bugatuma ubwandu bugabanuka ,kandi mugihe ababukora bemeza ko hakiyongeramo abana bato babukora kandi akenshi bakoreraho nta gakingirizo.

Ugereranije uko ubukangurambaga bukorwa mu gihugu sida yakabaye icika burundu ,ariko ngo kubera ubukene ntibishoboka,ibi nibivugwa nabamwe  mubagore bakora uburaya mu karere ka Nyagatare. Imirenge Karangazi na Matimba sida yarashashe iraryama karahava.

Iy’imirenge ntibakunze gukoresha agakingirizo ngo iyo basomye kanyanga ntibagakozwa cyane ko ubusambanyi bukorwa mu ijoro bahuriye mu bihuru.Ubu buhamya uwabutanze yanze ko twatangaza amazina ye turayahindura tumwita Muhimpundu Chantal yongeye kudutangariza ko yavuye mu gihugu cya Tanzaniya 1994 intambara ikirangira afite imyaka 14 abana na nyina gusa kuko se yari yarishwe na sida 1992,na nyina nawe ngo yaje gupfa amusigana nabarumuna be nawe yaje kubyara 1997 none nuwo yabyaye nawe yarabyaye kandi bose barwaye sida.

Ikigo nderabuzima cya Ntoma twaganiriye nabagituriye bakagifataho imiti igabanya ubukana.Umugabo twaganiriye nawe yanze ko twatangaza amazina ye ,tuganira twamwise John k’ubw’umutekano we yatangiye atubwira ko guturana  n’imipaka y’ibiguhu bya Uganda na Tanzaniya  bitabongerera ubwandu butera sida,ahubwo ubwandu babukura  mu busambanyi bakorera aho batuye cyangwa nahandi bajya mu turere. Uyu John  yakomeje atangaza ko abafite ubwandu bw’agakoko gatera sida bagira ikibazo cyo kubura ibiryo kandi imiti ifite imbaraga nyinshi.

Umuturage wundi  ubana nubwandu nawe yatangaje ko   bwiyongera kuko abana benshi cyangwa abagore n’abagabo batandukanye bakora uburaya kandi bakabukora budakingiye(batambaye agakingirizo) Umwe mubakora uburaya yatangaje ko babukora kubera ubukene bakareba aho kuburaza abana yacuruza ubuzima bwe.  Twegereye nabakora ubuganga harimo Dr Bigirumuhirwa Elvis ushinzwe gukurikirana no gutanga serivisi ku bamaze kwandura virusi itera sida mu bitaro bya Nyagatare.Uyu muganga yatangaje ko  abajyanama b’ububuzima aribo bakora ubukangurambaga babwira uwanduye gufata imiti akanayikoresha uko yayihawe.  Abajyanama b’ububuzima bakora no kubabwira kudakwirakwiza ubwandu bushya butera sida.

Ikindi abajyanama b’ububuzima bakora ni ugukangurira abantu kwisiramuza  kuko biyirinda kugera kuri 60%.  Nyagatare kubera ko ari igice kigizwe n’icyaro benshi mubanduye sida batinyaga kujya gufata imiti  kugirango badafatwa nk’indaya  bagahabwa akato. Ikindi Nyagatare batinya kugura agakingirizo cyangwa kugafata kwa muganga aho batangira ubuntu kugirengo badafatwa nk’abasambanyi kandi nubundi baba bagiye kubukora.Umwe mubo twaganiriye yantangarije ko bahamagarana kuri telefone baba abagore bafite abagabo  baba abatabagira bose bakora uburaya bwije kandi  mu mashyamba.

Uyu yantangarije ko Nyagatare sida yiyongera cyane  ko ibyo abayobozi bavuga ngo iragabanuka ko ari ukubeshya. Ashingira kuri ibi bikurikira : Kuba hari urubyiruko rw’abana b’abakobwa batagira akazi kandi bakeneye kwambara no kwisiga bakanakenera telefone nziza kandi ntahandi bayikura uretse mu busambanyi.

Impamvu rero Nyagatare hagabanutse bana bavuka kuri ba nyina gusa ni uko bitabira kujya muri ONAPO kuva mu mwangavu kugera ku mugore ugira umugabo nutamugira. Undi we yahamije ko batagitinya sida ko batinya gutwita no kubyara kuko bibicira kwibonanira nabagabo. Umugore ukora uburaya utuye mu murenge wa Musheri nawo uri ku mupaka w’u Rwanda n’igihugu cya Uganda yadutangarije ko we aho kubyara yarwara sida kuko yica itinze kandi Leta yashyizeho imiti. Umukecuru wo mu murenge wa Musheri yadutangarije ko sida yatangiye kumwicira abana 1987 akiri mugihugu cya Uganda aho agereye mu Rwanda ikica abandi harimo nabuzukuru be.

Yanadutangarije ko aho atuye hafi yabose barwaye cyane ko abagore basuzugura abagabo bagataha bwije,agasanga Leta yagakanguriye abagore kumenya gahunda z’urugo. Undi nawe yatangaje ko mu byaro sida izanwa nabava mu mijyi bakayikongeza kuko batarasobanukirwa gukoresha agakingirizo. Ingamba zifatwa mu karere ka Nyagatare ni ubukangurambaga hagamijwe gukoresha agakingirizo waba urwaye waba utarwaye.

Ingenzinyayo .com

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *