MINALOC :Iratungwa urutoki  mwidindira ry’umupira w’amaguru ku makipe afashwa n’uturere.

 Umupira w’amaguru imwe mu ntwaro nziza ibanisha abanyagihugu mu mudendezo. Umupira w’amaguru umaze imyaka myinshi mu Rwanda ariko ntutera imbere.

Prof. Nshyaka anastase Minaloc[photo archieves]

Abakurikirana iby’umupira w’amaguru mu Rwanda basanga aho kujya imbere urushaho gusubira inyuma.Umupira ucyaduka wakinwaga mu rwego rwo kwishimisha bagatsinda bagahabwa inka. Repubulika ije niyo yatangiye gufata amakipe  iyashyira mu maboko y’amakomine aritwo turere ubungubu, kuko  amwe yahinduye amazina.

amagaju afasha n'akarere ka Nyamagabe
Urugero: Imparirwakushwa yahise ifata iziana  rya Komine Kiyovu kugeza na n’ubu,Victor yahise ifata izana rya Komine Mukura kugeza na n’ubu,ikipe Amaregura niyo yabaye Rayon sports abapadiri banze ko yitwa Komine Nyabisindu.

Amagaju yo yarazimye kuva Repubulika ya mbere yabaho yongeye kugarurwa na Munyentwali Alphone ari Meya w’Akarere ka Nyamagabe. Nibwo za Gishamvu,Mugambazi nizindi zakinaga kugeza zikuweho mu 1976 zikaguma murwego rw’amakomine.

Ubu bihagaze gute?Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu isa nkaho ariyo yagategetse buri karere kugenera inkunga ikipe none  byanze kujya imbere byanga no kujya inyuma ngo izo kipe  zitunge cyangwa ziveho burundu. Umujyi wa Kigali wo byaba bihagaze gute  n’ikipe baha byose 100%?Kiyovu sports yo n’Akarere ka Nyarugenge bihagaze gute iyo nkunga izira kugihe ?Ikipe zitiranwa n’uturere byerekana ko bakagombye kuziha inkunga cyangwa umushahara 100%,ariko ugasanga amezi arashira andi agataha umukinnyi atarahembwa kandi umukozi w’Akarere yahembwe.

Kiyovu sport fc

Urugero: Bugesera fc ihagaze gute uzayisaba gutsinda umukinnyi atariye? Musanze fc wayisaba intsinzi umukinnyi umwana we yirukanywe ku ishuri?Gicumbi fc yarwaniraga ku manuka mu cyiciro cya kabili kubera gukinisha abakinnyi batari kurwego rwabo bahanganira igikombe cya shampiyona.

bugesera fc
Kirehe fc wayisaba gutsinda umukinnyi  ashonje? Amagaju fc asubiye mu cyiciro cya kabili hamwe na Kirehe fc.
Kirehe ifashwa n'akarere ka Kirehe

Muhanga fc nayo irapfundikanya ubwo bayitwaye abakinnyi iravaho burundu.Ikipe zindi ni nka Etencelles iri mu maboko y’Akarere ka Rubavu,Espoir nayo iri mu maboko y’Akarere ka Rusizi. Intara y’iburasirazuba yananiwe gutunga ikipe ya Sunrise fc. Niba Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu  ibona bitashoboka ko izi kipe zafashwa n’uturere nizisubirane amazina yazo  yongere yitwe Flash fc,Zebres fc barebe ko zitongera zigakomera.Gukuraho amazina yakera byateje urujijo.

Espoir ifashwa n'akarere ka Rusizi
Impungenge zirava ku cyemezo cyafashwe na Minisiteri w’ubutegetsi bw’igihugu  cyo kugabanya ingengo y’imari y’amafaranga yahabwaga amakipe y’umupira w’amaguru afashwa n’uturere, igasigara ingana na miliyoni 60 Frw muri buri karere ndetse na yo agasaranganywa imikino yose.
Etincelles ifashwa n'akarere ka Rubavu

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero w’iminsi itatu wahuje Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuva tariki ya 28 kugeza 30 Werurwe 2018. Hemejwe ko guhera mu ngengo y’imari y’umwaka w’ibikorwa wa 2018/2019 nta ngengo y’imari y’ikipe izongera kubaho ko hazajya habaho iya siporo muri rusange kandi na yo itarenze miliyoni 60 Frw.Iki cyemezo cyashyizwe mu bikorwa, nkuko twabigaragaje haruguru ku  makipe menshi yagabanyirijwe amafaranga yahabwaga ndetse uyu mwaka waranzwe no kudahemba kuri yayandi afashwa n’uturere.

Imihigo y’Abameya imbere y’umukuru w’igihugu bagaragaza ko bafite amakipe mu cyiciro cya mbere kandi akomeye,ubuse bazahiga iki noneho ko byabakomereanye?umupira w’amaguru ntabwo ari umuhanda ubeshyako ejo uzakorwa?Ba meya bamwe bafite amakipe afashwa n;uturere tuganira banze ko twatangaza amazina yabo ,ariko bagize bati:Amakipe akina mu cyiciro cya mbere cyangwa icyakabili tuzayihorera tujye turindira igikombe kitirwa umukuru w’igihugu9umurenge Kagame cup).

Musanze fc ifashwa n'akarere ka Musanze

Bakomeje berekana ko miliyoni  60 frw ntacyo yafasha ikipe kandi azasaranganywa n’indi mikino. Ijambo rya Minisitri Prof Shyaka Anastase ryo kuvuga ko amakipe azishakamo ibisubizo ,ntabwo ryashimishije abaribwiwe,bityo nabo bakaba  barabyerekanaye banga ko amakipe yabo yitabira igikombe cy’Amahoro bishimangirwa no kubura ibihimbi 100frw byo kwiyandikisha.

Mukura fc ifashwa n'akarere ka Huye

Minisitri Prof Shyaka ntabwo aziko atahatira umucuruzi gufasha ikipe,ntabwo aziko hari ikipe zubatse amazina nazo zigeraho zikabura amikoro? Amakipe afashwa n’uturere  ashobora kuzavaho nibikomeza gutya kuko nta mutoza cyangwa umukinnyi wabaho adahembwa. Abakinnyi bo muriza Kiyovu,Mukura, Etencelles na Espoir arizo zimaze igihe nta mukinnyi zihemba arenze ibihumbi 300 frw kubera gufashwa n’uturere tutabishyira mu bikorwa.Akarere kiswe ko katanze inkunga iza ari igice nacyo mubihe bitandukanye kandi nabwo ibirarane aribyinshi. Abo bireba nibo bahanzwe amaso cyangwa bagatanga umwanzuro ko ayo makipe avaho cyangwa akomeza gukina.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *