Kuki Twagiramungu Faustin ashinja Sebatware Andre ihirikwa ry’ingoma ya MDR Parmehutu na Perezida wayo Kayibanda Gergoire?

Sebatware Andre arashinja Twagiramungu Faustin gushyigikira amakosa ya Sebukwe Kayibanda,amuhakanira ibyo yakoze ateza imvururu zo mu mashuri makuru kugeza ubwicanyi bwakorewe abatutsi bushyizwe mu bikorwa .

Twagiramungu Faustin[photo net]

Umwe mubanyeshuri harimo uwacitse ku icumu agahunga niwe wabara uko byari byifashe. Twagiramungu arashinja Sebatware ko  yari mubateguye coup d’etat yakorewe Perezida Kayibanda. Uko bucya bukongera bugacya amabanga yiyicwa rya bamwe mu banyeshuri b’abatutsi bigaga mu mashuri makuru  muri 1973 bishwe abandi bagahunga byatangiye kumenyekana bivuzwe nababiteguye.Ibyari byarahishwe bishingiye ku mvururu zishe abanyeshuri bo mu mashuri  makuru  bizamenyekana bivuzwe nababigizemo uruhare.Amaraso y’inzirakarengane ntahera.

Politiki igira ukuri?Politiki igira ikinyoma?Politiki igira inzika?Politiki igira urukundo? Abanyarwanda batandukanye basanga Politiki y’u Rwanda yubakira ku kinyoma  igasoza habaye urwangano ,inzika ,gutotezwa,kwicwa  cyangwa guhezwa muri gereza. Abanyepolitiki babasaza bo hambere baherutse kwandagazanya kuri Radio mpuzamahanga hashingiwe kubyo twavuze haruguru. Abo twaganiriye basanze Twagiramungu yarabwiraga Sebatware Andre mu rwego rwo kwihorera kuko uwo yavugaga bakuye ku butegetsi ariwe Perezida Kayibanda Gergoire ari sebukwe.

Mbere yuko twinjira mu nkuru reka tubereke uko Twagiramungu yashinje Sebatware:Yagize ati”Mwebwe nabo mwafatanije mwahemukiye igihugu mukuraho Perezida Kayibanda watowe n’abaturage kandi bamukunda. Iki cyo sicyo kuko abo yari yaragize abapfakazi,impfubyi,nabo yari yaramenesheje, kongeraho abo yari yariciye mugihugu bakajya ishyanga ahataba inshyushyu  , nabo yari yarahejeje muri gereza abaziza ko ari abatutsi nta numwe wari kumukunda,nta nuwamukundaga.Twagiramungu ati”mwabanje kumwambura micro ariho atanga ikiganiro.

Twagiramungu yakomeje agira ati”Mwateje intambara mu mashuri kugirengo mubone uko muhirika Perezida Kayibanda. Sebatware Andre ati”ibyo ni ibinyoma siko byagenze. Sebatware ati” nabajije Ngirumpatse Matayo uwambuye micro Perezida Kayibanda ngo akurikiranywe anafungwe.Sebatware yakomeje ashimangira ko ntawigeze amukurikirana. Twagiramungu yakomeje ashimangira ko abakiga bakuragaho abanyenduga.

Sebatware yavuze ko Habyarimana Yuvenal wari Minisitri w’Ingabo ko yari yarakuyeho polisi akabinjiza mu gisirikare. Twagiramungu yashinje Sebatware ko yari inshuti magara na Habyarimana,ko iyo amugira inama ko batari gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Kayibanda. Ahagaragaye ko coup d’etat yari yateguwe ni uko uwo mwana wambuye micro Perezida Kayibanda yagiye gufatwa abasirikare bakuru bamukoresheje bakabyanga.

Twagiramungu ati nigute umuntu yava ikantarange akamuhutaza  ntabamucungira umutekano bahari?Igisirikare cyayoborwaga na Habyarimana cyari cyaranze kurinda Perezida Kayibanda. Aha niho hazamo ikibazo gikomeye muri politiki,aho umukuru w’igihugu atagira abamucungira umutekano kandi mugihe Inyenzi zicaraga zigaba ibitero zishaka ubutegetsi.

Ikindi Sebatware yatangaje ko Perezida Kayibanda yajyaga agenda wenyine  kandi ko nta musirikare bagendanaga,uwo munsi nibwo hashyizweho umusirikare wo mu rwego rwa Ofisiye wo kugendana nawe baragendana kugera kuri Stade ahagombaga kubera ibirori.Icyerekanye ko ibintu bikaze ni uko kugenda imbere y’Ingabo z’igihugu zikora akarasisi bitakozwe,ntabwo perezida Kayibanda  yagakoreye muri stade yagakoreye iwe mu rugo.

Icyatunguranye ni uko Sebatware yavuze ko Kayibanda kuva yaba Perezida yagendaga wenyine uretse umushofeli wamutwaraga. Twagiramungu ati”uwo munsi nibwo mwashyizeho uwo kumurinda kugirengo mubone uko mumuhirika.Sebatware yabajijwe icyo Twagiramungu yamuvuze?Sebatware ati”ntacyukuri Twagiramungu yamvuze yarambeshyeye. Twagiramungu ati”Sebatware  nkwiyamiye kuri micro kuko ukunda kunshinja ko nkina politiki yo mukirere. Twagiramungu ati”wowe Sebatware ufite uruhare runini rwo gukora coup d’etat,ibyo wahawe byari ubugambanyi,uzi Ministiri Kanyamahanga ibyo wamubwiye,ntabwo mbivugiye aha.

Twagiramungu ati”mwahiritse Perezida Kayibanda mumushinja ko ubutegetsi yabuhariye abanyenduga. Ntabwo bigeze biharira ubutegetsi kuko  abanyagiratama barishwe,kandi bafunzwe bicishijwe inzara. Sebatware ati”bavuge. Twagiramungu ati”Sebatware ko abana barwanye mu mashuri uri Minisitri wakoze iki?wowe na Habyarimana mwakoze iki?mwateguye ubwicanyi bwakorewe abatutsi mu mashuri  ntimubuhakane. Sebatware ati”Twagiramungu ntashobora kumbona mu cyaha nakoze ,kuko ibyo mu mashuri byabaye inshuro eshatu zose ndi Minisitri,abana bagira imvururu birukana abandi,kandi si mu Rwanda gusa kuko no mu Burundi abatutsi bari birukanye abahutu  bahungira mu Rwanda,no mu Rwnada abahutu birukana abatutsi bahungira mu Burundi.

Icyo gihe hitabajwe Perefe byanze hitabazwa abandi,kuko imvururu zari mu mashuri pariki ntiyari gufunga umunyeshuri bitavuye mu buyobozi bw’ishuri.Twagiramungu yabajije Sebatware impamvu umunyeshuri washoje imvururu,agatwika ,akica atakurikiranywe ngo ahanwe?Sebatware ati”iyo bahanwa nibwo byari gukomera. Nimwumve u Rwnada rwicyo gihe?nimwumve u Rwanda rwaho uwicaga yakingirwaga ikibaba.Hakenewe u Rwanda ruhana uwakosheje hatarebwe igihe yakoreye icyaha kuva rwakwigenga kugeza ubu.

Sebatware ati”ubuyobozi bw’ishuri nibwo bwatangaga ufungwa!kuko i Shyogwe bishe umuganga naho Kabgayi bica umufurere. Twagiramungu yabajije Sebatware ati”sobanura uwatanze itegeko n’impamvu  ry’uko uwishe atagomba guhanwa? Seabatware ati’icyo gihe twakoraga inama kandi yayoborwaga naPerezida Kayibanda,kuko niwe wayihamagazaga kandi muri icyo gihe imvururu zari zarahagaze. Sebatware yakomeje agira ati” nagiye mu Ruhengeli nsanga hari ubwumvikane bukeya mbabwira ko ibyo bakora bizabakoraho.

Sebatware ntiyabashije guha Twagiramungu igisubizo cyuwari watanze itegeko ryo guteza imvururu,ahubwo yagize ati”Abana birukanye abandi (abanyeshuri)nyuma baje kugaruka mu mashuri biga mu mwaka barimo abagize igihunga cyo kudasubira aho bigaga bashakirwa ibindi bigo.

Twagiramungu ati”Sebatware ko uvuga imvururu za bamwe mu balimu nabakozi birukanywe kandi ntawe utazi uko abatutsi batotezwaga ?Aha ntacyaha baregwaga baziraga ubwoko gusa! Bamwe mubari abanyeshuri icyo gihe twaganiriye bakanga ko twatangaza amazina yabo badutangarije ko ngo Perezida Kayibanda yanze ko abatutsi bagaruka mu mashuri kuko nabagarutse bagarutse yaravuye ku butegetsi muri 1973 mu kwezi kwa nzeli(9) Gitarama yabayemo ubwicanyi bukaze. Twagiramungu ati”Sebatware yihakana amahano yo muri 1973 yiyahakana kuko yayagizemo uruhare  kuyahakana ntabwo aribyo.Sebatware ati”Abanyagitarama bari barateguye guhirika Perezida Kayibanda kubera amakosa menshi yakoraga.Habyarimana abakiga bigeze kumurakarira kubera kutabaha amapeti.

Twagiramungu ati Sebatware arajijisha . Twagiramungu ati”Perezida Kayibanda yarafashwe arafungwa acirirwa urubanza rwo gupfa ,nyuma mu mujyana gufungirwa muri  Komine Rwerere ngo azicwe ni imbeho yo mu birunga.Iherezo rya Politiki ninde urizi?ninde utarizi?Buri wese niba yajya mu ngando akagira isomo akuramo azageyo,niba ntaryo yakuramo hazashakwe undi muti urambye.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *