Kigali: Africa Haguruka ku nshuro ya 20

Itorero Zion Temple ritegura Africa haguruka urabagirane, ryateguye n'icyumweru cy'ubukangurambaga ku nshuro ya 20 bwo guhagurutsa Africa kikazatangira tariki ya 4, kugeza kuya 11 kanama, kikazabera ikigali.

Insanganya matsiko y'iki gikorwa iragira iti: "Africa garagaza abaramyi b'ukuri".

Dr, Apotre Paul Gitwaza umuyobozi wa Authentic Word Ministries watangije iki gikorwa mu myaka 20 ishize, avuga ko bashatse abahanga bakomeye bazabafasha muri icyo gikorwa.

Yagize ati: " Iyi nshuro ntibisanzwe kuko twashakishije abahanga bakomeye, impuguke Ku rwego rw'isi, ariko banafite kirisitu muri bo".

Apôtre Dr Paul Gitwaza n'abo bari kumwe basobanura iby'igiterane cya Africa haguruka

Iki giterane kandi hatumiwe mo abashakashatsi baturutse mu kigo kitwa corning incorporated, n'ikigo cy'abanyamerika gikora tekinoroji zitandukanye, ariko bakibanda kubirahure yaba ibikoreshwa kwa muganga, mu gisirikare, mu nganda, ndetse n'ahandi. Aba bose bakaba bahuriye kuba bafite ijambo ry'Imana muri bo.

Muri abo harimo Dr Shadon Hart wavumbuye ibintu 40 yandikishije muri Amerika nk'umutungo we mu by'ubwenge. Hakaba n'ibindi bigera kuri 87 yavumbuye, akaba ari munzira zo kubyandika.

Harimo n'abandi nka Dr Ben Leong umwarimu muri kaminuza nkuru ya Singapore ndetse n'abandi nka Eng Eric Biribuze. Uyu akaba yarahembwe nk'umwirabura wu umwenjeniyeri wahize abandi bose muri Amerika mu mwaka wa 2018.

Apotre Paul Gitwaza akomeza avuga ko guhindura, Africa atari inshingano za abanyapolitike gusa, ahubwo ari ni inshingano z'itorero.

Yagize ati: " Guhindura Afurika si inshingano  ya abanyepolitike gusa cyangwa abacuruzi, abarezi n'abandi, ahubwo ni inshingano z'itorero".

Authentic Word Ministries iyoborwa n'umushumba Apotre Dr Paul Gitwaza niyo ibarizwa mo igikorwa cya Africa Haguruka urabagirane, kikaba kigamije guhagurutsa Africa  igatera imbere. Yatangiye mu 1996 kuri ubu rifite ibikorwa birimo ivuriro riherereye mu murenge wa Gatenga rizwi nka "Bethsaida" hari ndetse n'ishuri "Authentic kingdom university" na Radio Authentic, ndetse na Television yayo.

 

 

MUKANYANDWI M.Louise.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *