Miliyoni 554 frw nizo zahombeye kuri Hotel Beach Resort yo mu karere ka Burera,Meya Uwambajemaliya Frolence akingirwa ikibaba.

Akarere ka Burera ni kamwe mutugize Intara y’Amajyaruguru kakaba kayobowe na Meya Uwambalemaliya Frolence. Burera ni kamwe mu turere twakunze kuvugwamo ibibazo hagati mu baturage kandi bikagaragaramo umuyobozi wako Uwambajemaliya Frolence.

Uwambajemaliya Umuyobozi w'akarere ka Burera[photo archieves]

Byatangiriye ku kibazo cy’umwalimu Nohel Emmanuel yafungiye umushara nyuma akawusubizwa n’inzego zikuriye Akarere,haje kwiyongeraho ikibazo cy’Abalimu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru yimye amafaranga bakamurega akabona kuyabaha. Yongeye kugaragara imbere ya Kaboneka akiri Minisitri w’ubutegetsi bw’igihugu aregwa n’umwana w’umukobwa yareraga akaza kumuhemukira amwambura amafaranga ye.

Ibibazo byaje kongeraho ikibazo cy’ishyamba rya Leta we na musaza we batemye bakagurisha. Ikibazo cyo kutubaka ikigonderabuzima cyaregwaga umuvandimwe wa meya wari Gitifu w’Akagali.Ubu rero noneho biravugwa ko Meya Uwambajemaliya yakingiwe ikibaba kuko yemeye icyaha imbere y’inteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite komisiyo ya PAC ishinzwe gukurikirana abanyereje umutungo wa Leta.

Aha rero niho hatangiriye imvugo yuko Uwambajemaliya yakoze amakosa akanayasabira imbabazi ariko akaba akiyobora abaturage. Abatuye Akarere ka Burera bakaba bibaza ukuntu umuntu ubwe yiyemerera ibyaha ariko inzego ntizemweguze hakegura visi meya.

Niba Abadepite batiyumvisha impamvu Hotel yo mu karere ka Burera itwara akayabo ka miliyoni 554 z’amafaranga y’u Rwanda ikaza kumara imyaka irenga itatu nta musaruro itanga,kandi uwateje igihombo akaba akiyobora abaturage?Uwabonye Njyanama na Nyobozi by’Akarere ka Burera bitaba PAC n’uburyo bisobanuye  ,kongeraho uko bemeye ibyaha bumvaga bari bwegure bakigerayo.  Hotel Beach Resort iherereye ku kiyaga cya Burera niyo  ivugwaho igihombo gikabije kikaba cyarakingiwe ikibaba n’abanyabubasha bo mu nzego zo hejuru ku rwego rw’igihugu.

Ese wowe ukingira ikibaba igihombo cya miliyoni 554 frw wumva wubaka ejo hazaza  h’igihugu? Wavuga ute ukuntu ingengo y’imali ya 2014 na 2015 hatangira kubakwa Hotel ikageza ubu itarakora ,mugihe habaye indilimbo ngo ejo izakora nyakubawa!Niba haragaragaye Hotel Beach Resort ko ariyo yahombeye igihugu,ntihavugwe isoko riri mu Cyanika ku mupaka w’u Rwanda na Uganda ibisigaye bitavuzwe bingana iki? Aha rero niho biboneka ko Abadepite aho kugenzura Guverinoma ariyo ibagenzura.

Nonese niba Depite Izabiriza Marie Médiatrice yaravuze ko mu 2017, ubwo  nabwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko n’ubundi bagiye gusura akarere ka Burera bakaganira n’ubuyobozi kuri iyi Hotel Beach Resort icyo gihe uwari Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe iterambere ry’ubukungu akabizeza ko mu mezi abiri izaba yatangiye gukoreshwa,ikaba kugeza ubu itarakoreshwa habura iki ngo Akarere bagahe ushoboye?ubuse uwavuze ko Uwambajemaliya yakingiwe ikibaba yarabeshye? Depite Izabiliza yasabye ibisobanuro Meya Uwambajemaliya aryumaho.Perezida wa Komisiyo, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome yabajije Meya Uwambajemaliya impamvu bagira imvugo ngo buracya tubikora ntibikorwe?Meya Uwambajemaliya we yahise asaba imbabazi yemera icyaha ,ibi ababikurikiranye basanze ari wamuco wo kwemera ngo yigendere.

Depite Ngabitsinze yaravuze ati’’ ko Meya akiri wa wundi kuki bidakorwa biterwa n’iki?habuze iki?Imbaraga zaruse izindi. Nyuma y’ibibazo byinshi Meya Uwambajemaliya nawe yavuzeko bari bafite miliyoni 100 frw zo kugura ibikoresho,ariko bagira ikibazo cyuko bari barashyize ku isoko uwacunga Hotel Beach Resort akabura. Aha rero abanyaburera badutangarije ko yashakaga kuriha musaza we n’umugabo we bakajya bayikoreramo . Icyaje kubakoma mu nkokora ni uwari Gitifu w’Akarere waje kuhava afunzwe kandi azira kubangamira abahombya Leta bo bakaba bakingirwa ikibaba.

Aha niho havuzwe ko Uwambajemaliya afite ikinyoma gikabije kuko yavuzeko isoko ryabuze uritsindira. Nonese ko isoko ryabonye nyiraryo we kuki adatangira?abacunga ibya rubanda iyo babicunze nabi birahomba nk’uko byagenze mu karere ka Burera. Ni kwa kundi Uwambajemaliya n’ubu yijeje abadepite ko Hotel Beach Resort izatangira gukora na n’ubu. Guverineli Gatabazi uyobora Intara y’Amajyaruguru nawe yabwiye itangazamakuru ko Hotel Beach Resort inyigo yayo yizwe nabi,ariko abiga imishinga bakamuvuguruza bagasanga itarizwe nabi ahubwo abashyira mu bikorwa nibo bahombeje igihugu. Minisitri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yakoze impinduka mu turere twinshi ariko ageze Burera arahagarara .

Ese ho bizagerwaho ryari ko ibyaha Meya Uwambajemaliya yabyemereye ku Kimihurura mu Nteko ishinga mategeko?Abatanga imyanya ya politiki musesengure muhe ushoboye udashoboye kuyobora mu muhe icyo ashoboye.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *