Ferwafa na KNC Perezida wa Gasogi United ninde ufite ukuri? KNC arazahura umupira w’amaguru wazahajwe na Ferwafa kubera imisifurire mibi.

Umupira w’amaguru mu Rwanda warazahaye cyane kubera ko amwe mu makipe ntahemba,andi ahora arwanira gusubira mu cyiciro cya kabili cyangwa kuzima burundu.
KNC Perezida wa Gasogi United , Gen Sekamana Perezida wa FERWAFA[ photo edited]

Amagaju fc yo mu Bufundi bwo hambere ubu afashwa n’Akarere ka Nyamagabe yaramanutse mu cyiciro cya  kabili kugaruka bizayagora, cyangwa agende burundu.Gicumbi fc y’ubu yasimbuye Zebres yo mu mujyi wa Byumba  mu bihe byo hambere irarwana no kugenda burundu,Epoir fc yo mu ka Rusizi  nayo iri habi kugirango itazasubira mu cyiciro cya kabili hazakoreshwa ingufu,ariko urebye uko ihagaze nta cyerekezo, Kiyovu sports muziko 2017 yamanutse mu cyiciro cya kabili,ariko yahuye na Gasogi United abafana baraza mugihe bari bararetse kuyireba.

Amakipe menshi abaho kuri mana mfasha,ariko KNC nakomeza gukangurira abayobora amakipe kuwukundisha abafana bizafasha za kipe gutera kabili. Kuki Ferwafa yakwihaniza KNC ku magambo yavuze ikipe ya Gasogi United ikiri mu cyiciro cya kabili?iyi nimwe mu nzira yo kuniga ruhago nyarwanda.

Ubundi se KNC ni umutoza?Ubundi se KNC ni umukinnyi?niyo Ferwafa yamuca ku kibuga uretse ko bitanashoboka  ntibabuza igitangazamakuru kunenga ibitagenda neza.Igitugu kibangamira byinshi kandi Ferwafa habamo ceceka kuko nkuyobora ,ariko yirengagiza ko amakipe aribo banyamuryango bashatse bakuraho nyobozi kuko mumategeko aribo bayishyiraho.

Abanyarwanda ntibakunda ukuri,ahubwo bakunda ubabeshya.Aha niho KNC Perezida wa Gasogi United atazaceceka hakorwa amwe mu makosa yo kubogama bikozwe n’abasifuzi.

Ibi nibyo bibazo byugarije umupira w’amaguru mu Rwanda bikaba byarakuruye impaka hagati ya Ferwafa na KNC Perezida w’ikipe ya Gasogi United. Abasesengura uburyo KNC yashyuhije shampiyona y’umupira w’amaguru,basanga yarakwiye kubishimirwa,aha bivugwa na buri wese ukunda umupira w’amaguru hashingiwe ko hari ikipe zakinaga ugasanga ntabaje kuzireba none amakipe akaba yongeye kugirirwa icyizere n’abafana.

Mu minsi yashize havuzwe ko KNC yanenze imisifurire bituma Ferwafa ivuga ko yateye ibuye  ku cyicaro. Ese Ferwafa uwayibaza imisifurire uko ihagaze yavuga ko imeze gute?Ubu amakuru yizewe ava mu basifuzi arashinja Gasingwa Michel ubakuriyye ko agiramo abo ahana nabo adahana kandi abo akingira ikibaba aribo bakora amahano.

Ubu umusifuzi uvugwa cyane ni uwitwa Rulisa ukomeje gusenya shampiyona. Abayobora amakipe mu Rwanda babaye ba bwoba bagera kuri Ferwafa basinya gusa ntacyo bahakana byarangira  bikemezwa ko inteko rusange yabitoreye.

KNC we rero ibi ntabikozwa yagambiriye kuzahura umupira w’amaguru akoresheje itangazamakuru,ese  Radio Isango star ikorana n’ikipe ya Rayon sports yo igezehe yerekana impinduka muri ruhago nyarwanda ?Niba KNC ahamagarira abayobora amakipe kuzahura umupira w’amaguru wazahaye bakamutererana  nibibwa n’abasifuzi ntibakavuge bajye bicecekera? Ikipe ya Kiyovu sports nayo ngo yaba yatanze ikirego irega umusifuzi Rulisa kubera ko atahabaye penaliti? Umukino wahuje Gasogi United na Mukura banenze imisifurire,umukino wahuje ikipe ya Marines fc na mukuru wayo APR fc

umutoza Yves Rwasamanzi yarabivuza,umukino wahuje ikipe ya Gicumbi fc na Sunrise fc ,uwahuje Rayon sports na Sunrise fc biboneka ko I Nyagatare umusifuzi wahasifuye ahengamira ku ikipe yaho. Perezida wa Ferwafa Gen Sekamana ubwe yagabiwe  kuyobora umupira w’amaguru avuga ko yaramaze igihe yarawutetse,kugeza ubu nta mpinduka ziragaragara. Abasifuzi mu menyako mukora amakosa yica amazina yanyu hejo hazaza.

 Bamwe mu bayobora amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda bahabwa amabwiriza bakamira,ubuse wavuga gute ukuntu ikipe nka APR FC itwara abakinnyi bane mu ikipe ya Rayon sports?wavuga gute ukuntu APR fc yatwaye abakinyi batatu mu ikipe ya As Kigali?Umupira w’amaguru umaze imyaka 25  hataraba amatora ngo  buri wese yumve ko yayagizemo uruhare.

KNC we akomeje kunenga imisifurire cyane ko bijya biboneka  nk’iyo ikipe zimaze igihe iyo zahuye nizo bita  ntoya,usanga habayemo guhengamira kuri zazindi zakera. Ikipe nitsinde bivuye kubuhanga bitavuye mu misifurire.Umusifuzi yakabaye areberera buri kipe ataje aje kubera,KNC rero igitekerezo cye  nigishyigikirwa nabandi bayobora amakipe  hashobora kuba impinduka  ikipe igatsinda yabikoreye. 

KNC we avuga ko kutavuga imisifurire mibi irangwa mu mupira w’amaguru  ngo niryo kosa ryaba rikabije. Ikosa rivugwa kugirengo rikosorwe Ferwafa nikosore amazi atararenga inkombe kuko ntaho umupira w’amaguru waba uva ntanaho waba ujya. Abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeje gushima KNC bakagaya andi makipe  atamufasha  kugirengo habeho impinduka zubaka  ejo hazaza ha ruhago nyarwanda.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *