Inkuru igorora

Nk'uko nari maze kubikubwira, hari inkuru twabonye Ingenzinyayo.com yanditse kuri IPRC Huye ivuga ko ngo amashuri ya TVET mu ntara y'Amajyepfo atabaza kuko IPRC Huye ishaka kuyigabiza; uramutse urebye iyo title ugasoma n'ibiri mu nkuru  (content) ubona bihabanye, dore ko bibereyemo kavumu gusa… ukibaza impamvu title bayitiriye Amajyepfo yose. Ikindi kandi, sinzi ababa baramuhaye wenda amakuru (interviews) ariko usomye nawe wakwibonera ko bidahuye kandi n'ibyo abo bantu bamubwiye ubona ko ari ibihuha n'ibinyoma kuko nta facts zihari. Ndetse niba  yarabuze Umuyobozi wa IPRC Huye kuri message ntabwo yari guhita akora inkuru atabajije inzego zimukuriye kuko ubu IPRC Huye ni College ya Rwanda Polytechnic (RP) yakabaye yarabajije Ubuyobozi bwa RP cyangwa MINEDUC wenda bakamuha amakuru. Ikindi, Akarere ka Nyanza na ko gafite ubuyobozi, yakabaye na bwo yarabubajije. Ariko we yahise akora inkuru ashingiye kuri ibyo abantu bamubwiye gusa. Mu by'ukuri, inkuru ntiyuzuye. Mwasuzuma neza iyo nkuru nk'Ubuyobozi bw'ikinyamakuru mukanayikuraho kuko irimo gusebereza IPRC Huye ubusa. 
Murakoze kandi mbashimiye uko mubyakiriye n'imikoranire myiza ikwiye gukomeza kuturanga.
Rwose nta kibazo, washingira kuri biriya nakubwiye ugashyiraho indi nkuru ivuguruye & ivuguruza iriya. 
Kandi rwose nushaka ukoreshe n'amazina yanjye (Claude NIZEYIMANA) kuko nemerewe kuvuga mu izina ry'ubuyobozi. 

Ikindi, wanabaza ubuyobozi bw'akarere ka Nyanza na bwo bukakubwira ku ruhande rwako… 

Ndumva nta kibazo.
Nizeyimana Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *