Kwikorera niyo nkingi y’iterambere ry’umuturage ndetse n’Igihugu muri rusange

Bamwe mu bikorera barasaba ko abakoresha umushahara w'ukwezi bakangukira guhanga imirimo mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy'ubushomeri.

Umwe mu bikorera ufite uruganda rwa Bio Hap Ltd rutunganya ibikomoka Ku ubuhinzi ndetse no K'ubworozi bw'inzuki, asanga kwikorera bifitiye igihugu akamaro agakangarura abandi kubiha agaciro.

Juvénal NDAYISENGA Umuyobozi wa Bio Hap Ltd uruganda rutunganya ibikomoka  Ku ubuhinzi n'ubworozi bw'inzuki ndetse ni ibizikomoka ho bakabibyaza mo imitobe ndetse n'inzoga zikomoka Ku mbuto n'ibindi, yatugaragarije ko abantu badakwiye kurambiriza Ku mishahara bahembwa buri kwezi ahubwo iyo wikoreye ufasha n'abandi bityo nabo bakaziteza imbere ndetse nabo bakagirira n'abandi akamaro.

Ubwo yaganiraga ni Ingenzinyayo yagaragaje ko yakoraga akazi kamuhemba Ku kwezi nyuma aza kukavaho ashinga uruganda rwa Bio Hap Ltd, avuga ko abantu bakwiriye gukangukira kwikorera kuruta uko bategereza umushahara w'ukwezi, cyane ko aribyo bizamura ubukungu bwa nyirubwite ndetse n'ubwo igihugu muri rusange.

Yagize ati", Leta ntifite bank y'imishinga cyangwa y'imirimo runaka igomba guha abantu ubukungu bw'igihugu kw'isi hose bwubakiye Ku bikorera, n'ukora muri Leta ayikora mo avuga ngo ahembwa urusenda!. Ariko se n'iki yakoze kugira ngo adahembwa urusenda? Kuko ntiwagaya ugutamika utabasha kwitamika? Ni byiza rero ko abantu bumva ko babasha kwi korera kuko ntibaba bikorera bonyine, baba bikorera n'igihugu muri rusange".

Juvénal akomeza avuga Ku ngaruka zibaho iyo abantu batarumva neza icyo kwikorera ari cyo anavuga ko kwikorera ari kimwe mu mpamvu zituma bamwe bitakariza ikizere, bakishora mu bikorwa bibi ndetse akangurira abakozi kujya bibuka gutegura uko bazabaho mu mibereho yabo y'izabukuru.

Yagize ati", Bagomba no kuzirikana ko nimba Leta ishobora guha akazi bakeya, abenshi basigaye batihangiye imirimo bazaba inkora busa, ubundi babere umuzigo igihugu kandi nabo bibere umuzigo, kuko niho tuzabona urubyiruko ruhunga icyaro ruza mu mugi, kandi mu mugi ntacyo ruhakora batangire base n'aho batakaje ikizere cy'ubuzima, batangire kwishora mu bibahenebereza, ariko iyo abantu bose bahugiye mu kintu bakaba barimo bakora, batekereza Ku bibungura ntabwo batekereza Kubyangiza. Nk'abakozi nti bagombye gutekereza gutegura ikiruhuko k'izabukuru ari uko bavuye mo, bagombye gutegura ikiruhuko k'izabukuru ari uko bakiri mo, ushobora konka amashereka ya Leta ariko wacuka nawe ukiyonsa. Wakagombye kumva ko igihe wiyonsa wagombye no gusagura n'abandi ukabonsa. Konsa abandi rero ni uguhanga akazi gashobora gutuma n'abandi babona akazi n'abo ugahaye bakazagaha abandi."

 

Bamwe mu rubyiruko twahasanze ruhakorera ruvuga ko ruhungukira byinshi kuba harashinzwe uru ruganda, ariko bakanavuga ko hakenewe abikorera benshi kugirango bahindure imibereho y'abatabasha kwikorera.

Nezerwa Else ushinzwe kwita Ku ubuziranenge bw'ibikorerwa muri Bio Hap Ltd avuga ko icyambere ari ukunguka ubumenyi.

Ati" Hano haba udushya twinshi cyane ibyo bituma ushobora kugira ikindi kintu ukura hano ushobora Kuba washinga ibikorwa byawe Ku ruhwande bitewe n'ubumenyi wakuye hano, ikindi imibereho byaba mu buryo bw'amafaranga kuko tudakorera Ubuntu, byaba no mu buryo bw'ibitekerezo."

Byiringiro Pacific wungirije ushinzwe ubuziranenge bw'ibikorerwa muri Bio Hap Ltd avuga ko yazamuye urwego rwe rw'ubumenyi bitewe n'ibyo yahasanze.

Ati " Nageze hano mbona uburyo bw'imikorere nzamura urwego rwanjye rw'ubumenyi ikindi ni ibijyanye n'ubukungu kuva aho nagereye hano navuga y'uko nshobora kugenda nkagera aho nshaka mu Rwanda kandi nkabasha no kugirira umuryango wanjye akamaro."

Bio Hap Ltd uretse gufasha abaturage n'urubyiruko binyuze mu kubaha akazi, anavuga ko bafasha Leta mu kurwanya ubushomeri ndetse no gufasha abanyeshuri Ku nguka ubumenyi ngiro.

Juvénal Ndayisenga umuyobozi wa Bio Hap Ltd

Impamya ubumenyi zitandukanye zahawe uruhanda rwa Bio Hap Ltd kubera ibikorwa byiza

Ibinyobwa bitandukanye bikorerwa muri Bio Hap Lt

Aho bapimira ubuziranenge bw'ibikorerwa bikorerwa muri Bio Hap Ltd

Ahabikwa ubuki

Juvénal umuyobozi wa Bio Hap Ltd ubwo yatwerekanga aho babika ibyamaze gutunganwa

 

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Ingenzinyayo.com 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *