Inzego zibanze zirugarijwe:Intara y’Amajyepfo niy’Amajyaruguru guhutaza abayobozi babigize umuhigo.

Aba dose bahabwa na FPR bapfa iki cyatuma umwe yirukana undi?es ubu nibwo butore?iki kibazo kimaze gufata intera ndende kugeza naho uwirukanywe muri ubu buryo aba atangiye in zira y’ubukene kuko atongera kubona akazi.

Ngarambe Francois SG FPR[photo archieves]

Ninde kunda u Rwanda kurenza undi?ninde wakwerekana ko ari intore kurenza undi?Buri wese iyo ashyiraho itafari ryubaka igihugu wowe umukuriye umva ko utashyizeho abili uwo urenganya ngo ashyireho rimwe?ese Minisitri Shyaka uwamubaza aho abirukanwa bajya yasubiza iki?

.Ugaba niwe unyaga?ibihe byujemo umwijima nibyo bikomeje kwibasira bamwe bo mu nzego zibanze beguzwa huti huti hatanarebwe ikosa ryafashwe ho icyemezo.Ninde utanga imyanya mu nzego zibanze turavuga Akarere n’umurenge?Niba ufite umwanya uruse uwo uyobora kuki wamwirukana byamviraha utanasesenguye?Urwangano ruravuza ubuhuha ababishinzwe batabikosora.

Prof Shyaka Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu[photo archieves]

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yo se bihagaze gute?Ikimaze kumenyerwa iyo Minisitri agiyeho ahita arema ba Meya agomba kwirukana. Abasesengura iby’ubutegetsi bw’u Rwanda kuva FPR ifashe ubutegetsi batangaza  ko uwari  Minisitri Kaboneka na Minisitri Shyaka Anastase wamusimbuye uburyo birukanye abo mu nzego zibanze  ko biteye kwibaza aho biva naho bijya hakayoberana.

Uwakoze amakosa kwirukanwa ntacyo bitwaye ariko se kwirukana ngo ushakire mwene wanyu umwanya bimaze iki?Inkubiri yo kwirukana ba meya yararangiye mu gihugu hose nonse Intara y’Amajyaruguru irirukana ba Gitifu b’imirenge nabandi bakozi bo mu turere. Intara y’Amajyepfo nayo ntiyasigaye kuko ba Gitifu b’uturere kongeraho abo mu mirenge barakusanywa bakirukanywa ubutareba inyuma.

Wowe wirukana uwo muntu uramwubakamo gukunda igihugu?ese ko umushakira icyaha cya mvira mu karere cyangwa umurenge wowe wahawe nande? . Aba Gitifu birukanwa bakavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite ,abo twaganiriye bose bantangarije ko biteye agahinda .Umwe yagize ati” ni gute uhamagarwa ukerekwa ibaruwa yanditse  bakwereka ahari izana ryawe ngo sinya ,rimwe na rimwe utazi nicyo usinyiye ,ubikora ngo bucye kabili.

Gasana Emmanuel guverineri w'intara y'amajyepfo[photo archieves]

Umwe wo muzego zizewe zikorera mu Ntara y’Amajyepfo we yantangarije ko hari Gitifu babwiye ngo andika ibaruwa ivuga ko akazi kakunaniye wegure ugende utarafungwa,uwo Gitifu yabwiye uwo muyobozi ko adashobora gusinya ko akazi kamunaniye aramwangira. Imbaraga zuzuyemo amakosa menshi zahise zihagarika Gitifu banga kumurenganura.Ibi byose bikorwa hifashishijwe irihe tegeko?urenganya we yumva bihagaze gute?ese we yumva uwo mwanya azawugumamo?

RGB yo kuki ihora ibeshya ko imiyoborere ari myiza kandi akarengane mu nzego zibanze kavuza ubuhuha? Ubuse ibi nabyo bizakenera umukuru w’igihugu ngo arenganure abarenganye?Icyakorwa ni uko buri wese yahagarara mu nshingano ze hatabayeho ngo byavuye hejuru kugirengo wirukanwe.Iki gihunga nicyo gituma inzego zibanze zikora nta bwisanzure  kuko aba atiyizera  ko azaguma muri uwo mwanya. Ibi nibyo biha izo nzego zibanze kutuzuza inshingano kuko aba avuga ko aribwirukanwe.

Gatabazi Guverineri w'intara y'amajyaruguru[photo archieves]

Meya nabamwungirije bagira manday’imyaka itanu,naho Gitifu w’Akarere nabo mu mirenge baba ari abakozi bakoze ikizamini.Iyi niyo mpamvu ituma babirukana hakoreshejwe ibaruwa yitwa ngo yeguye ku mpamvu ze bwite.Buri wese ukora igitekerezo cyo kwirukana mugenzi we aziko amuziza amaherere,nawe ajya amenya ko isi yihindukiza.Politiki yubatse ubutegetsi nidakosora igikorwa cyo kwirukana abo mu nzego zibanze izaba yica y’amahame ya FPR yashingiragaho yerekana impinduka zigomba kubaho mu mitegekere y’u Rwanda. Ababishinzwe nimwe muhanzwe amaso.

 

Kalisa Jean de Dieu

One thought on “Inzego zibanze zirugarijwe:Intara y’Amajyepfo niy’Amajyaruguru guhutaza abayobozi babigize umuhigo.

  • February 3, 2020 at 9:29 am
    Permalink

    Ikibazo rero aba bagabo ibi sibyo president wacu abayabatumye kuko ntakundaakarengane,ahubwo bo baragenda bagashingira kubyo yavuze ariko mukubikora bakabicurika kuko nimba avuzeko abantu bagendana numuvuduko utawuriho akabibazwa ,ntibivuzengo umuyobozi ukurusha ububasha nimba akwanga akwikize,ariko ubu nibyo bikorwa gusa,urebye abirukanywa bose muri file zabo ntawe wasanga afite ibyo yabajijwe,wagera nomuri system bishiriyeho wasanga ntawufite amanota mabi,ariko igikorwa nuko buri wese bicara umwe akavuga ati nkizuyu nanjye ngukizuyu nkakindi,kuko habayeho guhuza abirukanywe namakosa bakoze benshi bakubwirako batazi icyo bazize,uhamagaje nababirukanye ngo bakubwire amakosa babahoye nabo ntayo bakubwira,ukibaza rero nimba bari gukundisha abantu umuryango FPR  twemera ko wahinduye byinshi mumateka yurwanda cyangwa bari kurema abanzi bigihugu,kandi abarenganya abandi nka guverineri w'amajyaruguru wigize umunyabwenge nkaho aburushya abandi,bazirikaneko icyo barushya abo bahohotera ari title gusa atari ubwenge cyangwa amashuri nabo bicaye nkaho yicaye babishobora kuyobora,gusa nibarekeraho gukandamiza abari hasi yabo nibakorebibyo muzehe abasaba bareke kumuvangira sakarengane aba yabatumye.gusa uwize uyu mushinga azawusubiremo ntabwo abo bakoribi sinjiji iyo bavugira kumaradio ngo basezeye kumpanvu bwite ntabwo abanto 40,bahuriza umugambi icyarimwe ese nyuma yokubajugunya hanze nkamayibobo nkaho batakoreye igihugu bunva ko babayeho bate ,bamezute ,batekereziki kukarengane bakorewe,ubikora ajye ahora yiteze ko bizamugaruka kandi nabi,imivumo imuriho nitamusaza izamukenya.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *