Intambara y’ubutita hagati ya Ferwafa n’ikipe ya Rayon sports izakizwa na FIFA.

Uruhururirane rw’amagambo ashamikiye  ku kwica amategeko niyo azunguruka muri Ruhago nyarwanda.

Munyakazi perizida wa Rayon sports na Gen Sekamana Perezida wa FERWAFA[Photo edited]

Ferwafa yo iranenga ikipe ya Rayon sports kuko yusa ikivi uko bikwiye? Ibyari umupira w’amaguru byafashe indi ntera kuko umunyepolitiki Ministri Nduhungirehe yabyinjiyemo.

Ese niba Rayon sports yarishe amategeko Ferwafa yo yarayubahirije? Reka tubanze turebe icyo bita amateka ashingiye ku mupira w’amaguru twongereho Ferwafa uko ikora, tunarebe uko igenzura ibikorwa bya banyamuryango.

Ubu Ferwafa iri guhana ikipe ya Rayon sports iyobowe na Gen Sekamana.

Uwamubaza amategeko shingiro ya Ferwafa aho atangirira naho arangirira yasanga ahana ikipe ya Rayon sports kuko yishe irihe tegeko?

uwakongera akamubaza igihe 1998, ikipe yayoboraga ya Kiyovu sports impamvu itakinnye igikombe cy’Amahoro yagusubiza iki?

Umwaka ushize bizwiko hari ikipe zititabiriye igikombe cy’ Amahoro noneho Ferwafa niyerekane igihano yazihaye?

Uyu mwaka ikipe ya Gasogi United ntabwo yitabiriye igikombe cy’Amahoro izahanishwa ikihe gihano?

Ese kuki Ferwafa ihinduye amategeko yarasanzwe agenga igikombe cy’Ubutwari yabitewe ni iki?

Kuba ikipe ya Rayon sports yarerekanye ibyifuzo byayo ntibyakirwe ntabwo byabyara ibihano bidateganywa mu itegeko.

Ferwafa uwayibaza impamvu ikipe y’igihugu Amavubi atitabiriye irushanwa rya CECAFA  basubiza iki?

Amateka yerekana ko iteka nyobozi ya Ferwafa ihora ishakishiriza ikipe ya Rayon sports ibihano, hagamijwe kuyica intege.

Ninde utibuka uburyo umukinnyi Hamissi Cedric yavuye mu Rwanda kandi yakubiswe, ariko birangira ahamwe n’icyaha kigihimbano.

Mwibuke aho umufana w’ikipe ya Sunrise yinjiye mu kibuga agakubita umukinnyi Clab bakamuhagarika.

Mwibuke igihe De Gaule yayoboraga Ferwafa 2015 akavuga ko Polisi y’u Rwanda itabasha kurinda umutekano muri Stade Regional Nyamirambo, kandi iwurinda mu mahanga?

kuba rero ikipe ya Rayon sports yarahanwe kubera ko ititabiriye igikombe cy’ubutwari, ariko ntiherekanwe ikosa ryakozwe nabyo byerekana ibitagendanye n’amategeko.

Umunyarwanda wese azi ubutwari icyo aricyo kandi mu ikipe ya Rayon sports bose baharaniye ko u Rwanda rubohorwa, ntabwo hakabaye habaho imvugo za Politiki ishingiye ku butegetsi ihembera urwangano nkiyo Kalinda Emile yakoresheje.

Ubu abanyarwanda bibaza niba Kalinda Emile yarahanwe cyangwa byararangiye gutyo gusa?

ese nibiramuka bigeze muri FIFA Ministri Nduhungirehe we azavugako kwikoma ikipe ya Rayon sports bihuriyehe n’ ububanyi n’amahanga?

Ubuyobozi bwa Rayon sports ese bwo bwakiriye gute ibihano?

Amakuru yizewe ava mu ikipe ya Rayon sports ni ayuko batishimiye ibihano.

Umunyamabanga wa Ferwafa nawe yakoze ibyo yategetswe kuko kugeza ubu ntarasobanura icyaha ashinja ikipe ya Rayon sports icyo aricyo.

Abahanga mu isesengura basanga byaravuye mu rwego rw’ umupira w’amaguru bigahinduka politiki.

Perezida w’ikipe ya Rayon sports yeretse Ferwafa ibyifuzo nayo irabyanga yirengagiza ko umunyamuryango wese angana n’ undi.

Kuba habaho ibihano bitujuje ingingo zose bikaba byafatirwa umunyamuryango ateretswe icyo aregwa, nibyo bizatuma ikipe ya Rayon sports iziyambaza inzego zikuriye Ferwafa kugeza irenganuwe.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *