Ishuri Indangaburezi Ruhango: Abanyamuryango baratabaza umukuru w’igihugu kubera  kwamburwa ishuri ryabo.

Umukuru w’igihugu iteka akangurira buri munyarwanda wese kubaha inshingano aba yarahawe, kandi akarengera umuturage kuko ariwe akorera.

Izi mpanuro za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, hari abazubahiriza, hakaba nabazinyura murihumye bakikorera ibyabo bishakiye batatira indahiro.

Paul Kagame Perezida wa Repubulika y'u Rwanda[photo archieves]

Aha niho bamwe mubanyamuryango bashinze ishuri Indangaburezi Ruhango bakomeje gutabaza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kugirango abarenganure basubizwe  umushinga wabo batangiye mu myaka yo hambere.

Ikibazo kiri ishuri Indangaburezi Ruhango gitangira cyatangiye mu buryo wabonaga cyoroshye, kugeza ubwo Padri uyobora Paruwase ya Ruhango hahandi bita kwa Bikira Mariya Nyirimpuhwe atanze ubutaka bwaryo.

Aho kugirengo bikemuke byaje kuvugwako umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Guverineli Gasana Emmanuel na Meya w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens binjiyemo bazanamo Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyoseze ya Kabgayi Mbonyintege Samalgde ayoboye inama ibuza uburenganzira abanyamuryango bashinze Indangaburezi Ruhango.

Iyi nama yaje kurangwa no kwimwa ijambo kwabashinze ishuri.

Inzego zitandukanye twaganiriye nizo zadutangarije ko ibikorwa byahagaritswe i Gitwe bigiye kwimurirwa mu ishuri Indangaburezi Ruhango.

Ikindi cyavuzwe ni abashaka kuba abanyamuryango bashya b’ishuri Indangaburezi Ruhango harimo Munyabagisha Valens, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, Dr Gashumba Diane.

Ibi byose ugasanga bigamije kwambura ba nyir’ishuri mu nzira zo kuvugako ryabananiye.

Aha rero nihasuzumwa neza ukuri kuzagaragara abashinze ishuri barisubirane.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *