Buri wese agire uruhare mu kurwanya indwara zitandura -RBC na NCD

Ihuriro  ry'imiryango irwanya indwara zitandura Rwanda Non Communicable Diseases Alliance, rirasaba buri wese kugira  uruhare mu kurwanya indwara zitandura  zirimo iz'umutima , Diyabete, kanseri nizindi.

Ni mu gihe ku rwego rw'Isi abasaga miliyoni 17 bahitanwa n'indwara z'umutima buri mwaka, kanseri igahitana abasaga miliyoni 8, mu gihe nibura miliyoni 3 nibihumbi 900 bapfa bazize indwara z'ubuhumekero.

Zimwe mu ndwara zitandura zihitana abantu cyane harimo iz'umutima, umuvuduko ukabije w'amaraso, kanseri, diyabete, indwara z'ubuhumekero, n'izangiza ubuzima bwo mu mutwe. Hari kandi n'indwara zikomoka ku mpanuka zo mu muhanda ndetse no ku bugizi bwa nabi.

Inzego zifite aho zihurira n'ubuzima zivuga ko ntagikozwe cyangwa ngo buri wese agire uruhare mu kuzirwanya, byazarushaho kuba bibi.

Prof Joseph MUCUMBITSI uyobora ihuriro ry'imiryango irwanya indwara zitandura  Rwanda Non Communicable Disease Alliance, aragaruka ku buremere bwizi ndwara mu Rwanda.

Ati: " Mu Rwanda 42% y'abantu bapfa biterwa n'indwara zitandura, wareba indwara zandura wareba indwara zitandura ni izindi mfu zose ugasanga ni 44% bivuga y'uko indwara zitandura zica abantu benshi ku mibare yashoboye kugaragara kurusha izindi ndwara uzishyize hamwe. Ibyo ni ibyo mu Rwanda ariko ni nabyo hanze y'uko uyu munsi indwara z'umutima arizo ziza ku isonga zica miliyoni 17 700 mw'isi mu mwaka bivuga ko nizo ndwara zica abantu benshi mw'isi."

Mucumbitsi akomeza avugako n'ubwo bimeze bitya ariko  zimwe muri zo ngo zishobora kwirindwa igihe hari igikozwe haba mu kugenzura imirire  gukora imyitozo ngororamubiri nibindi.

Ati: " 80% byo kwirinda y'izo ndwara ushobora kuzirinda hari ibyo utahindura, ntiwahindura imyaka yawe aho wavukiye niba uri umugabo cyangwa umugore, niba agutwite yari afite indwara ya diyabete hari ibyo utahindura ariko 80% ni ibyerekeye imibereho ni imyitwarire n'imyifatire, itabi inzoga guhumeka umwuka mwiza ariko noneho dukore imyitozo ngorora mubiri, inzoga ushoboye kuzireka burundu nibyo byiza ku buzima no kwirinda indwara zitandura imirire ibereye ubuzima bwiza twavuze mo umunyu abantu badakunda gutekereza, garama 5 z'umunyu ku munsi ntugomba kuzirenza, ntugomba kongera mo mu biryo wagombye guteka mo mukeya. Amavuta mugomba kugerageza kurya amavuta ava kubihingwa kurusha ava ku nyamanswa, ugabanye amavuta ugabanye isukari n'ibinyamafufu byose muri rusange wongere imboga n'imbuto."

Simon Pierre NIYONSENGA akora mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima mu ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura, avuga ko hakenewe uruhare rwa buri wese kugira ngo iterambere rigere no ku buzima.

Ati: " Ikiriho n'uko izi ndwara ari nshyashya bazita indwara z'iterambere kandi uko tugenda dutera imbere niko dutekereza ko n'iyo mibare iziyongera dukomeje kumera gutya, bisaba rero ko haba uruhare rwa buri wese kugirango abantu baganire uko izi ndwara dushobora kuzigabanya, abantu nk'uko dutera imbere tugatera imbere no mu buzima."

Imibare itangwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC, igaragaza ko izi ndwara zihitana abantu ku kigero cya 42 mu gihe izandura zihitana abantu ku kigero cya 44%.

Ni mu gihe ku rwego rw'Isi abasaga miliyoni 17 bahitanwa nindwara z'umutima buri mwaka, Kanseri igahitana abasaga miliyoni 8, mu gihe nibura miliyoni 3 n'ibihumbi 900 bapfa bazize indwara z'ubuhumekero naho miliyoni 1 n'ibihumbi 600 bagapfa bazira diyabete buri mwaka ariho inzego zibishinzwe zihera zisaba ko buri wese yagira uruhare mu kuzirwanya. 

NCD Alliance irifuza gukorana n'itangazamakuru k'uburyo bwagutse 

Umukozi muri RBC Simon Pierre NIYONSENGA na Gishoma umuyobozi w'urugaga rw'abarwayi ba Diabète 

Joseph MUCUMBITSI, Simon Pierre NIYONSENGA, Kennedy umuyobozi wa RBA, Albert RUDATSIMBURWA umuyobozi wa Contact fm (Tv) , Béatrice UMUTESI umunyamakuru na Alphonse MBARUSHIMANA umukozi mu Ishyirahamwe NCD Alliance 

 

 

 

Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *