Gasogi fc yatsinze Kiyovu fc KNC akomeza kwereka Theodore ko amurusha gutegura.

Mugihe Mutabaruka yabyinaga urubambyingwe abafana ba Kiyovu fc batukaga umutoza Ruremesha.

KNC perezida w'ikipe ya Gasogi ndetse na Theodore Visi perezida wa Kiyovu[photo edited]

Mugihe shampiyona y’u Rwanda mu cyiciro cya mbere igenda yerekana ubuhanga bwa buri kipe, kongeraho no gutegura umukino kurutana uko indi itegura bikabyara intsinzi.

Ibi nibyo byatumye ikipe ya Gasogi fc itsinda iya Kiyovu fc.

Buri ruhande rwari rwerekanye uko ruhagaze mbere y’uko umukino utangira.

Uruhande rw’ikipe ya Gasogi fc na Perezida wayo KNC no kurwa Kiyovu fc ruyobowe na Theodore buri rumwe rwifuzaga gutsinda.

Umupira utangira kugera urangira byagaragariye buri wese ko Gasogi fc yarushije Kiyovu fc.Ikindi cyagaragaye ni uko ikipe ya Kiyovu fc itigeze ihangara izamu rya Gasogi fc.

Uruhande rwa Gasogi fc rwerekanye ko kuba Kiyovu fc umutoza wabo yarabonye uruhushya rumwemerera gutoza mu cyiciro cya mbere, ko ataribyo byatuma atsinda ikindi kuba Kiyovu fc ari ikipe ikuze bitayiha ingufu zo gutsinda ikipe ye.

Theodore we yavuze ko Gasogi ari ikipe ije vuba ko igice cya mbere cya shampiyona babibye, ariko ko baza kuyitsinda. Nyuma y’umukino abarebye umupira bashimiye KNC kuko aba yatumye witabirwa.

Abafana ba Kiyovu fc batutse umutoza Ruremesha Emmanuel bamushinja kudakinisha abakinnyi babizi.

Abasesengura ibyo muri Kiyovu basanga nitabona intsinzi ubutaha hazavukamo ishyamba.

Abayovu bamwe bo bagize bati “nigute twamara imyaka 25 nta gikombe dutwara iteka dukinira kuzuza umubare wa shampiyona gusa.

Kera habayeho Kiyovu iratsinda abafana bakishimira intsinzi, none ubu bakina badafite ishyaka nkiryo mu myaka yashize.

Ubwo rero Kiyovu bari mugahinda, Gasogi yo n’abafana bayobowe na Mutabaruka babyinaga urubambyingwe bishimira gutsinda ikipe yigeze kuba ubukombe.Umuyovu asabwa gushyigikira ikipe akabikora, komite igahemba umutoza n’abakinnyi nibo batuzuza inshingano.

Ubwo igisabwa ni umutoza uzazanzamura Kiyovu fc ikongera gutsinda.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *