VA ku giti DORE umuntu ! 

 Mu bihe bikomeye, mu kaga nk ' aka isi irimo n'u Rwanda rukaba ruhanganye n' icyo cyorezo cyitwa Co, corona,  Vi aribyo virus, D aribyo disease " COVID " 19 kuko niho yadutse !  Ubu hakaba hanibukwa ku nshuro ya 26 , Genocide yakorewe abatutsi , mu Rwanda , Afrika n ' isi ni ibibazo bikomeye cyane .

Abakorera n ' abakoresha imbuga zitandukanye nabo ntibiboroheye ariko nibyiza ko bamenya neza inshingano zabo bakava ku giti bakajya k' umuntu !   Abanyuzaho byiza nyabyo  barahumuriza ibyo ni ngombwa birahumuriza .

Abanyuzaho ibyo batazi, badashishoza, bahubuka " fake news" ntabwo bakenewe barahahamura ! Abaceceka gusa kandi bari kumbuga ntibagire byibura n ' akamenyetso banyuzaho ko bakiriho ari bazima, nabo ni ikibazo batera impungenge ! Hari n' abatanga ibitekerezo byinshi bifatika ariko nabo bagomba kwitonda ntibakangishe ibitekerezo by' imbaraga ahubwo hakaba imbaraga z' ibitekerezo " nguvu ya hoja " badala ya " hoja ya nguvu ".

Nubwo bitoroshye gushyingura, gukora ubukwe, gusurana, guterana, kwigana, gusangira no gusabana abantu bari kumwe birashoboka rwose kandi buri wese ari iwe undi iwe mu rugo ! Abanyarwanda nkuko byahoze kuva  cyera bagomba kumva ko " ak' imuhana kaza imvura ihise " kandi ko intore, impfura n' umugabo nyamugabo ataganya ahubwo ashaka ibisubizo agahumuriza abandi .

Iyi koronavirus nise " IKAMBA RYA KABUTINDI" . Mu gihugu nk' iki cy' u Rwanda gifite ubuyobozi bwiza bw' intangarugero  bwita k' ubuzima n' umutekano wabarutuye buri mutwe muzima wagombye kwishimira ko nta muntu kugeza ubu mu Rwanda uricwa n ' Ikambaryakabutindi , bivuye kubwitange bw' abaganga n ' ubuyobozi busobanutse.

Twese nk' abitsamuye mu kinyarwanda, twirinde kwitsamura mu bantu, tugume mu rugo, dukarabe amazi meza n ' isabune, dufashe abatishoboye dukoresheje mobilo money, dukoreshe udupfukamunwa dusuhuzanye, dufatane urunana kumbuga, twandike, dusome,  twungurane ibitekerezo , twiyubake , twubakane, turwubake turi bamwe ! Umuswahili yagize ati : Undugu si kufanana ni kufaana " ! Uwawe si uwo musa ni uwo musangira!

malonga@becos.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *