Ikigo nderabuzima cya Kabuga mu murenge wa Ngamba ho mu karere ka Kamonyi haravugwamo ubugambanyi.

Leta y'u Rwanda n'isi muri rusange bamagana ruswa nicyo aricyo cyose kiyishamikiyeho. Abanyamategeko bo bemeza ko ruswa ari icyorezo kuko imunga ingeri zose, cyane ko iyo igeze ku bukungu ho isya itanzitse.

Inkuru yacu iri ku kigo nderabuzima kili mu murenge wa Ngamba, mu karere ka Kamonyi, ho mu ntara y'amajyepfo.

Iyi nkuru irimo ibice bitatu:

Igice cya mbere: ifungwa ry'umuyobozi wacyo Nzasabimana Denis ukekwaho kwaka ruswa umukozi umwe mubo ayobora witwa Uwifashije Laurence.

Igice cya kabili: Uwifashije Laurence wemera ko yatswe ruswa kugira ngo ahabwe akazi.

Igice cya gatatu: bamwe mu bakozi bo mu kigo nderabuzima cya Kabuga bavuga imibanire ya Nzasabimana na Laurence.

Umunyamakuru w'ikinyamakuru ingenzi & ingenzinyayo.com acyumva ifungwa rya Nzasabimana Denis na Semana Kalipofoli yashatse kumenya uko bihagaze agera ku kigo nderabuzima cya Kabuga.

Umunyamakuru akigera ku kigo nderabuzima cya Kabuga abakozi bamusabye kuvugana na Padri mukuru wa Paruwase kuko icyo kigo nderabuzima kiri mu nshingano ze.

Padri yatanze uburenganzira bwo gukora ikiganiro.

Uwifashije Laurence mu kiganiro.

Ingenzi, watangira utwibwira?

Nitwa Uwifashije Laurence nkaba ndi umuforomokazi ku kigo nderabuzima cya Kabuga nkaba mpamaze igihe kinini, kuko nahatangiye 2007.

akomeza agira ati "Nahatangiye ntariga Kaminuza nzakujya kuyiga i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo."

Ingenzi, imibanire yawe nabo mukorana ihagaze ite? Uwifashije Laurence ntacyo yaritwaye uretse ko kuva hagaragara ko umuyobozi wa hano Nzasabimana Denis n'undi witwa Semana Kalipofoli bansabye ruswa bagafatwa bagafungwa, hatangiye kuza umwuka utari mwiza, ariko jyewe mu kuri kwanjye numva ntacyaha nakoze.

Ingenzi, waduha ishusho y'ukuntu watswe ruswa kugeza bafashwe?

Uwifashije Laurence, naje kumenya ko kuri iki kigo nderabuzima hari umwanya ukeneye umukozi mbibajije  Nzasabimana Denis ambwira ko atabizi nkomeje kumuhatiriza aza kunyemerera ko uhari, ariko hagashakwa uko nagurira ababimbereyemo.

Ingenzi, byakomeje gute kugeza bafashwe nibande mwakoranye?

Uwifashije Laurence, Nzasabimana amaze kumbwira ko fagitire ari nini nahise numva ko ari ruswa ngisha inama meya w'Akarere ka Kamonyi ampuza n'izindi nzego.

Ingenzi, niba ntabanga ririmo abo bantu nibande bakora iki?

Uwifashije Laurence, ntabwo nabavuga biracyari mu iperereza.

Ingenzi, bakwatse ruswa yangahe wayakuyehe? Uwifashije Laurence, banyatse ruswa y'ibihimbi maganatatu y'u Rwanda [300.000 frw].
Ubwo nahise mbimenyesha za nzego nakubwiye, ariko y'amafaranga nagiye nyasaba buri muntu tuziranye kugeza yuzuye ibihumbi maganatatu yifuzwaga, amafaranga amaze ku boneka nagiye nandikira ubutumwa Nzasabimana Denis nshaka uko nzamufatisha cyane ko yambwiraga ko harimo na Gafurumba Felexis wagiye anyimisha imyanya kandi nari nararangje kwiga n'urwego rwacu rutuyobora rwarampaye icyangombwa 2019.

Ingenzi, twagira ngo utwereke uko wageze ku mugambi wo kubafungisha?

Uwifashije Laurence, jyewe naje kuvugana na Nzasabimana ambwirako amafaranga nayohereza kuri nimero ye, ndamwangira noneho mubwirako idosiye yanjye isaba akazi hamwe nayo mafaranga nareba uko mbimugezaho iwe i Muhanga kuko ariho atuye nawe akabishyikiriza abo basinyira nkabona akazi.

Maze kuvugana nabagomba kumufata bansabye ko mfotora ayo mafaranga ndabikora, mpita mwicisha amayeri musaba ko byose nabiha umushoferi wacu ku kigo nderabuzima akabimushyira, ariko umushoferi ntiyarazi icyo atwaye.

Umushoferi yashyiriye Nzasabimana akimuha ibahasha ahita afatwa gutyo.

Ingenzi, bamaze gufatwa wumvise umeze gute?

Uwifashije Laurence, numvise nishimye kuko banyimye akazi bakansaba ruswa.

Ingenzi, hari amakuru avugwa ko wakoreshejwe kugira ngo Nzasabimana afungwe, bityo abagukoresheje bakaguha kuyobora ikigo?

Jyewe mvuka hano mpayoboye ntibyangwa nabi. Ntabankoresheje.

Ingenzi, usoza niki watangaza?

Uwifashije Laurence, ni uko jyewe ntacyo mpfa na Nzasabimana kuko akigera hano namweretse uko akazi gakorwa, icyambabaje ni uko yasabye ruswa, ikindi ni uko nava kuri iki kigo kuko abakozi dukorana batangiye kundeba nabi.

Umukozi wo ku kigo nderabuzima twaganiriye yanze ko twatangaza umwirondoro tumuhimba Agnes.

Ingenzi, hari amakuru ko mwafungishije umuyobozi wanyu byifashe gute?

Agnes, yafungishijwe na mugenzi wacu witwa Uwifashije Laurence amushinja ko yamwatse ruswa.

akomeza agira ati "Ejo Uwifashije Laurence ntiyigeze agera ku kazi kuko yavuze ko arwaye, uyu munsi mu nama ikorwa mbere y'uko akazi gatangira nibwo Uwufashije Laurence yatubwiye ko ibuye ryagaragaye ritica isuka we akaba yafungishije Denis, kandi ko nawe ayoboye bitamugwa nabi."

Akomeje atangaza  ko Laurence nta mukozi babana neza cyane ko akunda no kujya kwa padri kuregana, kongeraho ko yirirwaga kwa Denis aregayo bagenzi be.

Undi mukozi nawe twaganiriye akanga ko umwirondoro we wajya ahagaragara kubera impamvu z'umutekano we,yadutangarije ko Semana Kalipofori we yarenganye cyane nubwo na Nzasabimana Denis yarenganye kuko icyari kigambiriwe ni ukubambura imyanya.

Twaganiriye nabo mu nzego z'umutekano zikorera mu turere twa Muhanga na Kamonyi, banga ko amazina yabo yatangazwa ariko badutangarije ko hagikorwa iperereza kugira ngo harebwe niba koko Uwifashije Laurence atarakoreshejwe hagamijwe inyota yo kubona imyanya. Ikindi kivugwa ni uko abafunzwe basabako hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo barenganurwe.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *