Kugaruza umutungo wa Leta unyerezwa n’abanyabubasha bikomeje kuzamba.

Umutegetsi wese iyo arahira arahirira kutazashyira inyungu ze imbere. Ese iyo amaze kurahira yubahiriza indahiro? Ese abarahira nyuma yaho hakurikiraho iki? Inkuru yacu iri ku inyerezwa ry'umutungo wa Leta utagaruzwa ngo ukoreshwe icyo warugenewe mbere yuko ujya mu nyungu zabawunyereje.

Busingye Minisitiri w'ubutabera[photo archieves]

Ministri w'ubutabera Busingye we aherutse gutangaza ko batazihanganira uzagaragarwaho ko yanyereje umutungo wa Leta. Ibi bikaba biza bigahuzwa nigenzura ryakozwe na OAG aho kuva mu mwaka 2015 hanyerejwe miliyari 270.Ikindi kitavugwaho rumwe ni uko kugeza ubu havugwa ko hanyerejwe miliyari 10.

Amakuru amaze igihe atambuka mu itangazamakuru, kandi atambutswa n'abayobozi barebwa no kugaruza uwo mutungo wanyerejwe. Minitri w'ubutabera yatangaje ko mu rwego rw'ubutabera hari ibirego 700 birebana no kunyereza umutungo wa Leta. Nyuma yibyo byose isesengura ryerekana ko icyambere gihomya Leta kiva hagati mu bayobozi babyuka bakirukana uwo badashaka kugirengo bamusimbuze mwene wabo cyangwa inshuti.

Abahanga berekana ko umujyi wa Kigali uza ku isonga ryo guca agahigo. Umutungo unyerezwa ugaragara mu bigo bya Leta kongeraho itangwa ryamwe mu masoko atangwa ntakorwe, kandi abayahawe bakishyurwa. Ikitavugwa nimwe mu mitungo ya Leta yahawe iyari banki y'imiturire ikanyerezwa bagakingira ikibaba Ntaganda Gervais wayiyoboraga bikarangira ivuyeho burundu. FARG yaribwe birangiriraho ntanuwatinyuka kubaza uko byagenze.

ONATRACOM yahombye ku manywa y'ihangu ihindurirwa izina. Umushinga wa Rukarara hazagire uwuvugaho? Electrogaz nayo nimwibuke inkubiri yayo ninyerezwa ry'umutungo wayo kugeza ubwo yahinduriwe amazina nabwo bikanga bakagabanya amazi ukwayo,amashanyarazi ukwayo bikanga induru zikaba zose.

Niharebwe umutungo wanyerejwe muri Ministeri y'uburezi niy'ubuvuzi bikoroswaho igitsure cya politiki. Ahandi havuzwe inyerezwa ni muri ferwafa kubera imbaraga abakekwagaho babaye abere. Imihanda yose ikorwa mu turere n'umujyi wa Kigali ishwenyuka batarayitaha, ariko nta nkurikizi.

Ubu hakozwe ikinamico mu mafumbire, kandi kuva  2011 ifumbire yaranyerejwe bikingirwa ikibaba. Andi makuru areba ubutabera ni bamwe mu bahesha b'inkiko bakoze imanza mpimbano bakigabiza imitungo ya rubanda bahunze. Iyi mitungo itimukanwa cyane igizwe n'amazu, ariko bamwe bakingiwe ikibaba.

Ikibabaje Ministri Busingye yigeze kubahagarika bucya yabagaruye mu kazi. Ninde wagaruza umutungo yanyereje? Ninde utagaruza umutungo yanyereje? Nihabeho gukurikirana buri wese hatarebwe umwanya uwanyereje akoramo cyangwa umuryango akomokamo. Gukingiranira ikibaba mu mitungo ya Leta bikomeje guteza urwikekwe hagati mubashinzwe kuwugaruza.

Abo mu nzego zibanze bo baratakamba ngo kuko aribo nsina ngufi zibera ibiraro abanyabubasha banyereza agatubutse bakaba aribo bigirizwaho nkana. Hakwiye ubutabera uwanyereje akawugarura naho ukekwaho akarenganurwa.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *