Umuturage witwa Umutoni Maya aratabaza kubera inzu ye yangijwe nikorwa ry’umuhanda.

Ibikorwa remezo bikozwe neza bizanira inyungu rubanda kuko uba abituriye ahungukira. Ibikorwa remezo bikozwe mu nyungu z'abanyabubasha bihohotera umuturage. Inkuru yacu iri mu mudugudu wa Ruhango, Akagali ka Ruliba, Umurenge wa Kigali, ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Umutoni Maya usaba kurenganurwa[photo ingenzi]

Iyi nkuru irerekana ikorwa ry'umuhanda wa kabulimbo wazamutse ku rya nyuma mu murenge wa Nyamirambo ugakomeza mu murenge wa Kigali. Iri korwa ry'uyu muhanda ryagiriye akamaro bamwe mubo ryimuye bakishyurwa, ariko hari nabo ryasize ryangirije imitungo yabo cyane itimukanwa nka mazu.

iyi nzu yangijwe n'ikorwa ry'umuhanda nyirayo arasaba kurenganurwa[photo ingenzi]

Umwe mubo ikorwa ry'uyu muhanda ryangirije inzu ni uwitwa Umutoni Maya, kuko inzu ye yarangiritse cyane akaba afite ubwoba bwuko izamugwaho. Iyi nzu yari yabazwe nabashinzwe ibikorwa remezo mu mujyi wa Kigali ihabwa agaciro ka miliyoni cumi nimwe.

Twavuganye nabashinzwe ibikorwa remezo batubwirako amafaranga nuboneka abaturiye umuhanda Nyamirambo Kigali Ruliba bose bazishyurwa. Ibi bitangazwa ntibitanga igihe uyu muturage agomba kuzategereza. Uyu nyiri nzu we avugako natishyurwa vuba ngo asane inzu ye aziyambaza inkiko.

Si Umutoni ufite ikibazo gusa, kuko ahaturikijwe amabuye inzu zihegereye zose zarangiritse. Ababifite mu nshingano nimwishyure mutarashora Leta mu manza.

Ibikorwa remezo bijya gukorwa ingengo y'imali yarateguwe. Igitangaje ni ukuntu ibyangiritse bitishyurwa rimwe na rimwe bikarangira habaye imanza na Leta ikazitsindwa hakishyurwa akayabo.

Umujyi wa Kigali iteka uburana ibanza nkizi zo kutubahiriza amasezerano kandi ugatsindwa.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *