Akarere ka Gisagara: Covid -19 yatumye centre y’ubucuruzi ya Kibilizi ishyirwa mu kato

Akarere ka Gisagara ni kamwe mu turere 8 tugize Intara y'Amajyepfo kakaba gahana imbibi n'igihugu cy'uburundi.


Nyuma y'aho icyorezo cya COVID-19 kimaze kugaragara mu murenge wa Kibilizi umwe mu mirenge igize Akarere ka Gisagara, by'umwihariko mu kagari ka Kibilizi arinabwo bwa mbere icyo cyorezo cyari kigaragaye mu karere ka Gisagara, nk'uko dushingiye kuri Raporo yatanzwe na Minisiteri y'ubuzima yo kuwa 28/08/2020 aho muri ako karere hagaragaye abantu 3 bapimwemo COVID-19 bikaza kugaragara ko batuye mu kagari kamwe ariko Kibilizi,   ubuyobozi bw'Akagari bwafashe umwanzuro bubinyujije ku basanzwe batangaza umuganda n'inama bakoresheje indangururamajwi butangaza gahunda ya Guma mu rugo bisobanuye ko abatuye Akagari bahawe akato ko kutagira aho bajya ndetse banabuzwa kugana centre y'ubucuruzi ya Kibilizi aho abahacururiza nabo babujijwe gufungura kugera kuwa gatandatu tariki 6/9/2020.
Uyu mwanzuro bivugwa ko uzwi n'Akarere ka Gisagara hamwe n'ubuyobozi bw'ibitaro bya Kibilizi watunguye benshi aho bagiye bibaza uko bazabaho kubera kutabona aho bahahira ibyo kurya ndetse n'isabune zo gukaraba intoki kugirango bakomeze ingamba zo kwirinda icyo cyorezo.

Ubutumwa bwatanzwe n'ubuyobozi bw'ibitaro bya Kibilizi buragira buri"Abantu bihangane icyumweru kimwe twaba tumenye abanduye bakavurwa batanduje abandi  ubuzima bugakomeza".

Nyuma yo kugezwaho ubu butumwa bamwe mu batuye Kibilizi bagaragaje impungenge zikurikira muri aya magambo"Harya umuntu buriya yageza kuwa gatandatu ntacyo ararya?
Icyumweru cyose se birashoboka nta nubona Aho agura umunyu? Mwatubwira système twakoresha tutabangamiye guma murugo! Twamara icyumweru nta kavoka nta  runyanya nta kijumba nta dushyimbo"?


Umunyamakuru w'Ingenzinyayo ntiyabashije kuvugana na gitifu w'Umurenge wa Kibilizi ngo amenye icyo ubuyobozi buteganya mu kurwanya ikwirakwiza ry'ubwandu bwa COVID-19 ariko nanone abatuye Akagari ka Kibilizi batishwe n'inzara ndetse ngo indwara z'umwanda ziyongere kubera kubura aho bahahira muri Centre ya Kibilizi yafunzwe, ariko ntiyabasha kwitaba telefoni ye ngendanwa inshuro zose yahamagawe.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *