USAID yatanze ibikoresho by’ikoranabuhanga”Tablets”, bigenewe abarimu b’indashyikirwa bigisha ikinyarwanda mu kiciro cya mbere cy ‘amashuri abanza

Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 21 Ukwakira 2020, USAID yahaye Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) “tablets” 90 zigenewe guhembwa abarimu b'indashyikirwa bigisha Ikinyarwanda mu mwaka wa 1, uwa 2 n'uwa 3 w'amashuri abanza muri buri karere k'u Rwanda mu rwego rwo gukomeza kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu.

 Gutanga ibi bihembo bikaba ari ikimenyetso kerekana uburyo USAID yiyemeje gushyira imbaraga mu barezi bigisha mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza, no kugaragaza ko ari bo musingi w’uburezi muri rusange, bityo ikaba yariyemeje kubafasha kumenyera uburyo bw’ikoranabuhanga bukenewe ngo hakomeze gutangwa uburezi bufite ireme muri ibi bihe byo kwigishiriza kure.

USAID Soma Umenye ni umushinga ushyirwa mu bikorwa na USAID ifatanije na REB, igakorana n’amashuri yose abanza ya Leta n’afashwa na Leta mu Rwanda, hagamijwe kuzamura umubare w’abanyeshuri bamenya gusoma no kwandika neza nibura bakagera kuri miliyoni.

 USAID Soma Umenye yafashije REB gutunganya no gukwirakwiza ibitabo abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere kugera mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza bigiramo, n'ibindi birimo inkuru abanyeshuri bisomera, byose hamwe birenga miliyoni eshatu n’igice (3.500.000). Yahuguye kandi abarimu barenga ibihumbi icumi (10.000), inafasha mu gushyira mu bikorwa isuzuma rikwiriye, byose bigamije gutuma abanyeshuri biga gusoma neza kandi bakabimenya birushijeho. 

Mu gihe amashuri yari afunze bitewe n'icyorezo cya COVID-19, USAID Soma Umenye yafashije REB gutegura amasomo y'Ikinyarwanda anyuzwa kuri radiyo yagenewe abanyeshuri bo mu kiciro cya mbere cy'amashuri abanza, banategura izindi mfashanyigisho mu gusoma zishyirwa kuri murandasi, harimo n’ibitabo 54 bya Andika Rwanda biri guhindurwa mu rurimi rw'amarenga. 

USAID Soma Umenye kandi yabashije gutanga raporo za buri cyumweru zerekana uko gahunda yo kwigira mu rugo yitabiriwe n'uko yakiriwe mu Gihugu hose. 

Insanganyamatsiko y'Umunsi Mpuzamahanga w’Uwarimu muri 2020, yashyizweho na UNESCO, yagiraga iti: “Abarimu bafata iya mbere mu bihe bigoye bakongera gutekereza ahazaza.”

Ubwo amashuri yafungaga hagati muri Werurwe, abarimu benshi bakoze ku buryo abanyeshuri batahana ibitabo n’ibindi bikoresho ngo bazabashe gukomeza kwigira mu rugo. Nyuma yaho, abarimu bagize uruhare runini mu turere twose mu gushishikariza abanyeshuri n'ababyeyi gukurikira amasomo anyuzwa kuri radiyo ndetse banabereka akamaro ko kuyakurikirana ubudasiba. Igihe ingendo zari zongeye gukomorerwa, abarimu bamwe n'ibigo by’amashuri, bashyizeho uburyo bwo gutiza ibitabo abanyeshuri batari barabitahanye, naho abandi barimu bashyiraho uburyo bwo guhuriza hamwe abanyeshuri batagira amaradiyo iwabo ngo babafashe gukurikirana amasomo. 

Mu Karere ka Gisagara, abarimu b'Ikinyarwanda bakoze amatsinda y'abanyeshuri, bakabahuriza hamwe bagakurikirana amasomo kuri radiyo, kandi bakanatanga ubufasha bwihariye ku banyeshuri bamwe na bamwe, bakoresheje telefoni. 

Mu gihe abarimu bakoze ibishoboka byose ngo bafashe abanyeshuri gukomeza kwigira mu rugo muri iki gihe amashuri yari afunze, iki  gihe cy'amage kandi kerekanye uruhare rukomeye ababyeyi bafite mu gushyiriraho abana uburyo buboneye bwo kwigira mu rugo no gufasha abana kugira akamenyero ko gusoma ibitabo buri munsi. 

Ababyeyi bafashije abana gukurikirana amasomo yo kuri radiyo buri cyumweru, bakicarana na bo babafasha gusubiza ibibazo babajijwe ndetse banagenzura uko bakora umukoro. Ababyeyi benshi kandi babashije kubona ibitabo byo gusoma byakwirakwijwe mu matsinda ya WhatsApp ndetse byanashyizwe ku rubuga rwa REB rwitwa e-learning mu gufasha abana babo kwimenyereza gusoma buri munsi.

Nzabakurana Agricole, wo mu Karere ka Kayonza yavuze ko mbere y'uko amashuri afunga uburezi bw'umwana we yari yarabuhariye abarimu. Nyuma yo gufasha umwana we gukurikirana amasomo y’umwaka wa mbere kugera mu wa 3 kuri radiyo, yahise abona ko na we afite ubushobozi bwo gukurikirana no gufasha umwana we kwiga. Afite ikizere ko amasomo yo kuri radiyo azakomeza na nyuma y'uko amashuri azafungura, mu rwego rwo gufasha ababyeyi benshi kurushaho kwitabira gufasha abana babo kwiga. 

Bill Hansen, Umuyobozi wungirije Ushinzwe Ibikorwa bya USAID mu Rwanda, yashimye uruhare rugaragara rw'abarimu bo mu kiciro cya mbere cy'amashuri abanza.

Yagize ati: “Aba barimu ni intwari kuri twe, kubera ko ari bo bategurira abana kuzabasha kwiga andi masomo neza no kuzayatsinda, babigisha gusoma.” 

Yanatsindagirije kandi uruhare ababyeyi bagize bafasha abana kwiga mu gihe cya COVID-19: 

Ati", Tuzi ko ababyeyi ari bo barimu ba mbere kandi bakomeye b'abana babo. Ababyeyi buri gihe baba bafite uruhare rukomeye mu kugenera abana babo umwanya wo gusoma, nibura iminota 15 buri munsi, kandi bagakomeza no gukurikirana uko imyigire yabo itera imbere ku ishuri. Uruhare rw'ababyeyi nk'abarezi rwagaragaye cyane mu gihe amashuri yari afunze kandi ibi bigomba kuzakomeza igihe amashuri azongera gufungura.”

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje Irénée, yakiriye ibihembo avuga ko  anejejwe n'inkunga ya  USAID. 

Ati: “ REB inejejwe n'inkunga ya USAID kandi yishimiye ubufatanye bwayo mu guteza imbere uburezi mu Rwanda ngo haboneke uburezi bufite ireme ryo ku rwego rwo hejuru, bushingiye kuri gahunda yo kwigisha gusoma no kwandika hashingiwe ku byo ubushakashatsi bwagaragaje mu Gihugu hose. Imbaraga USAID yashyize mu gushyigikira gahunda yo kwigira mu rugo no gushyira ibitabo n’imfashanyigisho bitandukanye kuri murandasi, ku rubuga rwa REB, turazibona kandi turazishima cyane. Izi “tablets” ni ibikoresho by'inyongera by'agaciro kanini, kuko zizafasha abarimu mu bikorwa byo kwiyungura ubumenyi mu kazi ku buryo buhoraho, ndetse no gufasha kwigira mu rugo muri iki gihe ndetse no mu gihe amashuri azongera gufungura.”

USAID Soma Umenye yakomeje gukorana mu buryo bugaragara na REB ndetse n'abandi bafatanyabikorwa muri gahunda yo kongera gufungura amashuri, hagamijwe guharanira ko abanyeshuri n'abarimu babona amakuru ahagije kandi ko bazasubira ku ishuri nta nkomyi. Ubu harimo gushakwa ibisubizo bidasanzwe mu rwego rwo guhangana n'ibibazo bijyana no kongera gufungura amashuri, birimo gutangiza gahunda yo guhugura abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri hakoreshejwe ikoranabuhanga, no kunononsora imfashanyigisho mu gufasha imyigire isanzwe ivanze no kwiga umunyeshuri atabonana na mwarimu. 

Mu biganiro byose, USAID Soma Umenye ikomeza gutsindagiriza akamaro ko kwiga gusoma no kwandika mu kiciro cya mbere cy'amashuri abanza, kandi igakora ubuvugizi ngo abanyeshuri n’abarimu bo muri icyo kiciro bashyigikirwe.   

USAID ihamya ko iyo abarimu bateguwe neza, bagahabwa ibikoresho kandi bagaterwa imbaraga, abanyeshuri bose, hatitawe ku gitsina, ubumuga cyangwa ikiciro k'imibereho babarizwamo, bashobora kwiga neza kurushaho. Ni ku bw’iyo mpamvu USAID Soma Umenye ifasha abarimu kubona ubumenyi bakeneye ngo bafashe abanyeshuri babo gutsinda.  

Telefone zatanzwe ziri u bwoko bwa Tablets

 

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *