Indwara zitandura ziharira 71% by’imfu zibaho buri mwaka ku isi

Abahanga mu byubuzima bagaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni 41 ku isi bangana na 71%  byabapfa  ku isi buri mwaka baba bazize indwara zitandura. Muri bo miliyoni 15 bicwa na zo baba bari mu nsi yimyaka 70.

Ku bwiyo mpamvu inzego zifite aho zihuriye nubuzima zisaba buri wese kugira uruhare mu kuzirwanya kuko uretse gutwara ubuzima bwabazirwaye zinagira ingaruka ku bukungu yaba ku miryango no ku bihugu bitandukanye.

Indwara zitandura, ni ubwoko bwizo umuntu adashobora kwanduza undi, ahubwo yandurira hanze mu bidukikije, cyangwa se ubuzima yabayemo, indyo arya nibindi.

Zimwe mu ndwara zitandura twavuga nk’iz'umutima, umuvuduko ukabije w'amaraso, kanseri, diyabete, indwara z'ubuhumekero, n'izangiza ubuzima bwo mu mutwe. Hari kandi nindwara zikomoka ku mpanuka zo mu muhanda ndetse no ku bugizi bwa nabi.

Dr.NYIRIMIGABO Eric ushinzwe imishinga mu ihuriro ry'imiryango irwanya indwara zitandura mu Rwanda (Rwanda NCD Alliance) avuga ko niba nta gikozwe izi ndwara zizarushaho gutwara ubuzima bwa benshi agasaba uruhare rwa buri wese mu kuzirwanya".

Ati: "Hakenewe uruhare rwa buri wese mu kurwanya izi ndwara, ntibikwiriye ko biba inshingano zabakora kwa muganga gusa ahubwo hakenewe uruhare rwabaturage, itangazamakuru, abafata ibyemezo, imiryango itari iya leta nabandi kuko nta gikozwe izi ndwara zazarushaho gutwara ubuzima bwa benshi".

Bimwe mu bitera izi ndwara harimo kunywa itabi ninzoga nyinshi, kudakora imyitozo ngororamubiri,kurya ibiryo birimo ibinure namavuta bikabije bibuzemo imbuto nimboga, umubyibuho ukabije, kwiyongera kumuvuduko wamaraso nibindi.

Indwara zitandura zihurira he nizandura?
Dr.IRADUKUNDA Cyprien ni impuguke mu kuvura indwara zitandura byumwiriko Diyabete, avuga ko hari ihuriro rikomeye ryindwara zitandura nizandura kuko izitandura zorohereza izandura kwinjira mu mubiri wumuntu.

Ati: " Iyo umuntu arwaye indwara zitandura nkiz'umutima, umuvuduko ukabije w'amaraso, kanseri, diyabete, indwara z'ubuhumekero, n'izangiza ubuzima bwo mu mutwe, zimunga ubudahangarwa bwumubiri bigatuma byorohera izandura kumwibasira”.

Urugero rwa hafi rutangwa nuko nko muri ibi bihe isi ihanganye na Covid-19  abarwaye indwara zitandura baba bafite ibyago byinshi byo kuyandura.

Inyigo yakozwe mu gihugu cyubutariyani(Italy)  muri uyu mwaka wa 2020 yagaragaje ko nibura 98.8% byabapfuye bishwe na Covid-19 bari bafite imwe mu ndwara zitandura ; 48.6% bakaba bari bafite izirenze eshatu.

Mu gihugu cya Afurika yEpfo nka hamwe mu hibasiwe na Covid-19 ku isi 61% byabarwayi bagiye mu bitaro kubera Covid-19 bari barwaye umuvuduko ukabije wamaraso,52% bari barwaye diyabete mu gihe 45% bafite imyaka hagati ya 60 na 69 bapfuye bazize Covid-19.

Mu gihugu cya Kenya ho hafi kimwe cya kabiri cyabapfuye bazize Covid-19 bari bafite indwara zitandura.

Muri Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubushakashatsi bwagaragaje ko 85% byabapfuye kubera Covid-19 bari bafite izi ndwara.

Ikigo gishinzwe umuzima mu Rwanda RBC kivuga ko kugeza ubu mu Rwanda indwara z'umutima zirimo umuvuduko w'amaraso n'izindi ziza ku isonga mu guhitana ubuzima bw' abantu. 

Mu Rwanda 15,3% by'abantu bakuru barwaye indwara y' umuvuduko w' amaraso. Ni mu gihe kandi 30% by'abapfa bari mu bitaro bazira indwara zitandura zirimo indwara z'umutima.

RBC kandi ivuga ko 80% byizo ndwara zitandura zishobora kwirindwa igihe  abantu bamenye amakuru yazo bakareka   kunywa inzoga, itabi, bagakora imyitozo ngororamubiri kandi bakagera ku mirire iboneye.

 


MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *