Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu nabitwa inzererezi bakomeje kutavuga rumwe ku gifungo bahabwa.

Amazina atandukanye yuzuyemo guhonyora uburenganzira bwa kiremwamuntu niyo akomeje kwibazwaho.Ubusesenguzi bwerekana ko amazina ahabwa abitwa inzererezi,arimo amabandi,saligoma,mayibobo,kabwera,Malaya,nandi menshi.Aha hibazwa icyakorwa ngo uy'umwana w'u Rwanda adakwiriye guhohoterwa.

Nyirarukundo Ignacienne

Amakuru yagiye akusanywa hashingiwe ku kibazo cyabazerera mu muhanda yemezako kimaze imyaka myinshi.Abahanga berekana ko ubundi inzererezi zavuye ku bana babyawe bakimwa uburenganzira bwa se bakegurirwa kuri ba nyina gusa.

Ibihe byo hambere y'uko abazungu n'abandi banyamahanga bagera mu Rwanda umukobwa watwitaga atarashyingiwe(adafite umugabo baramurohaga kuko bavugaga ko yakoze amahano)Abanyamahanga bageze mu Rwanda abakobwa batwitaga ibyo bitaga gutwara ikinyendaro ntiyongeye gucibwa mu muryango,ahubwo yubakirwaga inzu(yitwaga iy'uburushyi)Aha rero niho hakomezaga kuvuka abana bagumaga kuri nyina,kuko se atamucyuraga.

Uko abanyamahanga bakomeje kwinjira mu Rwanda bagiye batera abakobwa inda bakabatererana.Uburaya bwahise butangira inzererezi zitangira ubwo.Icyegeranyo kerekanako ahakorerwaga ubucuruzi,ko ariho hatangiriye uburaya.Umujyi wa Astrida yaje kuba Butare ubu ni Huye.Aha haje kuba umurwa mukuru wa Rwandarundi,hiyongeraho ubucuruzi bw'Abarabu.

Abakobwa batwitaga badafite abagabo barabyaraga bagata abana bityo bagahinduka inzererezi.Kigali nayo yari yiganjemo ubucuruzi abakobwa bakoreraga abo banyamahanga babateraga inda bakabirukana bakanga gusubira iwabo bakaba indaya.Ababakomotseho ntibigeze bagira inkomoko gakondo.Rwamagana nayo abarabu ntibasigaye inyuma mu bikorwa byo kwandagaza abanyarwandakazi bakabatererana.

Abakongomani bacukuraga amabuye y'agaciro cyane bo banabafataga ku ngufu,ariko ntakirengera bagiraga kuko byari ku ngoma ya Cyami.Uko imyaka yashiraga ni nako abakobwa benshi baganaga amashuri,abandi bakaba baraganaga imyuga cyane nk'iyabaga yiganjemo ubutayeri(ubudozi bw'imyenda)Aba muribo benshi batwaraga inda zitsteguwe ntibasubiraga iwabo.Guhera 1975 Akazi ko kurera abana mu ngo(ubuyaya) bwariyongereye bityo abakobwa benshi batwara inda zitateguwe inzererezi ziriyongera uburaya butangira kuvuza ubuhuha,biha icyuho inzererezi nyinshi buri mujyi wa Perefegitire.

Leta yaje gufata ingamba yo gukumira inzererezi mu mijyi cyane muwa Kigali.Iki gikorwa ntacyo cyagezeho kuko bafataga abazerera,ariko ntibarebe aho baturuka.Kugeza ubu Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yigize ntibindeba,aho gukemura ikibazo cyahava inzererezi igafata urwo rubyiruko ikarutwara I Wawa kwiga imyuga.Ikibabaje iyo bavuyeyo basubira mu muhanda,kuko ntaho bagana.Ntabwo bazi gakondo .Abajyanywe kwiga imyuga I Wawa baganira n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com bagitangarijeko Leta itajya ibafasha.

Aha twashatse kumenya uko ikibazo giteye uwo twaganiriye twahinduye amazina ye ku bw'umutekano we twamwise Higiro.Tubwire uko ikibazo giteye?Higiro"Jyewe mfite imyaka 24 ntabwo nzi Papa umbyara,naho maman umbyara muheruka nkiga mu wa kabili w'amashuri abanza nibwo yanjyanye k'umugore bar'inshuti nahamaze igihe gito naho baramenesha.Kuva nahava nahise njya mu muhanda mu buzima bubi nywa ibiyobyabwenge nicwa n'agahinda nyuma ndafungwa ngiriwe neza ntwarwa I Wawa  niga umwuga,ariko kubera kutagira ubushobozi bwo gukodesha inzu n'ubu singira aho mba.

ingenzi kuki udakoresha umwuga bakwigishije ngo witeze imbere?Higiro tuva i Wawa basabaga ubuyobozi bw'uturere kuza gutwara abaturage babwo,naho twe twavukiye muri Kigali uturere twatubwiyeko ntaho badushyira ngo dusubire aho twaturutse,kandi aho twavuye ni mu muhanda.Ubu Leta isigaye yarashyizeho ibigo byo gufungiramo inzererezi,kuko benshi twavanye i Wawa bafungiye kwa Kabuga Gikondo.

Ngo iyo batwaye umuntu mu kigo cy'inzererezi aba agiye kwigishwa gukunda igihugu ukibaza niba ugutererana ariwe ugikunda.Abana babyarwa kubo bita indaya nabo bakabyara barahangayitse ,kuko bahorana intimba yo kutagira gakondo y'inkomoko.Aba basaba ko aho gufungwa bashakirwa uko babaho nk'abandi banyarwanda.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *