Uwamaliya Mukakamanzi aratabaza Perezida Kagame kuko yimwe ubutabera akamburwa isambu ye.

Ibihe bitandukanye hakunze kumvikana akarengane gakorerwa abaturage kakanyura no mu itangazamakuru bikarangira gakemuwe n'umukuru w'igihugu.

Mukakamanzi Thérèse arasaba kurenganurwa[photo archive ]

Aha rero niho inkuru yacu ishingira ku kibazo cya nyakwigendera Nsengimana Prosper n'umugore we Mukakamanzi bakomeje gutakambira buri wese ngo abarenganure ,kubera umutungo wabo bambuwe na Ndagijimana Etienne.

Umutungo Mukakamanzi aburana na Ndagijimana uherereye mu mudugudu wa Nyarusange,Akagali ka Taba ,Umurenge wa Kanyinya ho mu karere ka Nyarugenge.

Ubwo twageraga ah'umutungo uri mu kagali ka Taba bamwe mu baturage twaganiriye banze ko twatangaza amazina yabo tuganira bagize bati"tariki 10/12/2004 nibwo Ndagijimana Etienne yatangiye abeshya ko ashaka gukodesha birangira abeshye ko yawuguze,ariko icyo gihe nyir'umutungo Nsengimana Prosper yarakiriho,kuko yitabye Imana 10/1/2005.

Ubwo twakomezaga gushakisha amakuru kugera ku kagali ka Taba badutangarijeko inyandiko Ndagijimana yashingiyeho ko yaguze na Nsengimana umutungo we ariyo kuri tariki 4/4/2004 kandi nabwo agura igice kimwe.

Ubu buriganya bumaze kugaragara nibwo Mukakamanzi yatangiye gukurikirana umutungo we.

Mukakamanzi aganura n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com yagize ati"nararenganijwe Ndagijimana yantwariye umutungo ahimba inyandiko abonye umugabo wanjye Nsengimana Prosper amaze kwitaba Imana"Yakomeje adutangariza ko Ndagijimana n'abandi bapangayi barimo Ntacyabukura bose bakodeshaga,Ntacyabukura we akaza no kwishyura Ndagijimana agasaba nimero ya konte ngo yishyurireho bikarangira atishyuye,ahubwo abeshye ko yaguze.

Ndagijimana yahimbye inyandiko iramuhira yiba umutungo wa Mukakamanzi.

Umuntu wese wagaragaje ko Ndagijimana yibye umutungo wa Nsengimana yashakanye na Mukakamanzi nta mahoro yagize kugeza kuri Niyigena Audace.

Hamaze kuvumburwa ko inyandiko Ndagijimana agenderaho atunga umutungo wa Mukakamanzi yashakanye n'umugabo we Nsengimana witabye Imana yasabye ko zapimwa muri KFR birangira bihamye ko Ndagijimana yigannye imikono.

Abunzi bo mu murenge waKanyinya bihaye inshingano zo kuburanisha urubanza rw'umutungo urengeje miliyoni eshatu ,bikaba byaratumye Ndagijimana abohoza umutungo wa Mukakamanzi bimutera kurwara umutwe kugeza na n'ubu.

Urukiko narwo rwarenganije Mukakamanzi nkana kuko rwanzuye ko hagumaho umwanzuro w'Abunzi rwirengagije ko batemerewe kuburanisha ikiburanwa kirenza miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko Ndagijimana ahamwa n'inyandiko mpimbano ntibabiha agaciro.

Ubwo bamwe bo mu kagali ka Taba twaganiraga ku karengane kakorewe Mukakamanzi har'abavuze ko ngo umugabo we Nsengimana yaba yarakoze jenoside afite na dosiye.

Twabajije urwego rw'igihugu rubitse amadosiye agendanye na Gacaca?Badusubijeko nta dosiye ya Nsengimana bafite.

Twabajije umukozi w'urwego rw'umuvunyi kuko aribo bashinzwe kurwanya akarengane na ruswa ku kibazo cya Mukakamanzi wambuwe umutungo we na Ndagijimana akoresheje inyandiko mpimbano?Ansubiza yanze ko twatangaza amazina ye ,ariko yagize ati"ibi birababaje uwo muturage azagane urwego rwacu ruzamwakira kandi azanyurwa n'igisubizo azahabwa.

Aka karengane Ndagijimana yakoreye Mukakamanzi kerekana ko ubutabera bwabogamye.

Uwo bireba narenganure Mukakamanzi kuko iyi dosiye yamuteye ihungabana.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *