Ubucukumbuzi ku imvo n’imvano ya Rweserera ivugwa muri Koperative Copcom ikorera mu Gakiriro ka Gisozi mu karere ka Gasabo.

Ndahumba Emile n'itsinda rye bakomeje gushakishwa n'ubutabera ngo bagaruze umutungo bakekwaho ko banyereje,igihe bategekaga Koperative Copcom kugeza bakuweho icyizere.Koperative  Cpcom ikorera mu murenge wa Gisozi,ho mu karere ka Gasabo mu mujyi  wa Kigali.

Ndahumba Emile

Abanyamuryango ba Copcom baganira n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com bagize bati"Koperative Copcom twayitangije 2010 turi abanyamuryango 102,kuko twerekanaga icyerekezo cyiza tuza guhabwa ubuzima gatozi 2011.

Bakomeje bagira bati"ubwo twamaraga guhabwa ibyangombwa bitwemereragukora twatangije umushinga wo kubaka inyubako zigendanye n'intumbiro abayobozi bakangurira abaturage.Copcom yaje gutangiza igikorwa cyo gushyira umushinga mu bikorwa mu kwezi kwa Kanama 2012.Uyu mushinga warufite agaciro ka miliyari eshatu n'igice y'amafaranga y'u Rwanda (3.500.000.000 frw.

Iy'inyigo yari yakozwe n'uwitwa Ir Mubiru Godeffrey.Abanyamuryango bakomeje batangaza ko nbere yuko iyo nyubako itangira kubakwa ko bari basanganywe izind'inyubako z'ubucuruzi y'utubutiki duto,duto  twacururizwagamwo ibikoresho by'ubwubatsi bab'abanyamuryango bagera kuri 272.

Umushinga ukimara gutangira abanyamuryango bariyongereye,kandi bamwe binjizwa muri Koperative nta n'umugabane shingiro batanze.Aha rero nibwo Copcom yatangiyemo ibibazo bishingiye ku kazu kari kubatswe na Ndahumba Emile nabo bari bafatanije kuzambya Koperative.

Aha rero niho hatangiriye kunyereza umutungo kuko akazu k'ubucuruzi kari gafite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda 900.000 frw,cyane ko abanyamuryango bahise bagera kuri 321Komite ya Ndahumba Emile na visi Perezida we Eduard  Mbagizente ,kongeraho umunyamabanga Uwitonze Joachim bifashishije abajyanama aribo:Uwicyeza Consolee na Nyirirugo Aimable bubatse akazu kuva 2010 kugeza induru zishamikiye ku ntabaza bakurwaho 6/gashyantare 2015 aba ninabo bakoze kugeza umushinga urangira.

Bamwe mu banyamuryango ba Copcom bati"Ibibazo bivugwa muri Koperative bishingiye ku mabaruwa umwe mu banyamuryango witwa Iragena Anaclet yandikiye RCA ikigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda nta kuri ishingiraho uretse kuyobya uburari bwa bamwe mu byaha bakekwaho byo kunyereza umutungo ,no kubeshya inzego z'ubuyobozi butandukanye cyane ko imanza zegereje kuburanwa.Umwe mu bamuryango ba Copcom twaganiriye akanga ko dutangaza amazina ye kubera umutekano we yadutangarije ko Iragena Anaclet yigeze no gukubita abakozi ba RRA afungirwa Kicukiro ararekurwa aza yigambako atari gufungwa,aha rero niho uyu munyamuryango yakomeje adutangariza ko Iragena ari mubangije umushinga w'inyubako.

Aha yadutangarije ko Iragena yahaye murumuna we Iratanga Anthere nabo bakaba bakurikiranywe n'ubutabera mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo ku kirego RP 00372/2020/TGIl GSBO cyatanzwe n'ubushinjacyaha .Iki kirego cyakuruwe n'umutungo wa Copcom wanyerejwemo asaga miliyoni maganalindwi y'amafaranga y'u Rwanda.

Nk'uko abo banyamuryango babidutangarije ngo ako kayabo kanyerejwe hakoreshejwe uburiganya n'inyandiko mpimbano kurimwe mu mirimo ya balinga yagiye ivugwa ko yakozwe kandi itarakozwe.Ibi bikaba byaramenyekanye hagati ya 2012 kugeza 2014.Kuba rero uru rubanza ruregwamo Ndahumba Emile na bagenzi be ruzaburanishwa 11/6/2021 bikaba aribyo byabyukije iterabwoba kuwashobora kuba yavugisha ukuri ku inyerezwa ry'umutungo.Ndahumba Emile yakingiwe ikibaba nabari bahawe Manda d'arret yo kumufata baramutorokesha.Amakuru ava mu binjira n'abasohoka yerekana ko Ndahumba Emile yanyuze ku mupaka wa Gatuna tariki 5/9/2017 kandi impapuro zimuta muriyombi zari zasohotse tariki 4/9/2017.Umugore ucururiza mu nyubako za Copcom tuganira twahinduye  amazina ye kugirengo turinde umutekano we tumwita Uwera tuganira yadutangarije ko Iragena  nabo bafatanije bafite umuganbi wo gusiga icyasha Komite iyoboye ,cyane nkaho avuga ko bategura Manda yararangiye yirengagije ko amatora yose yateganywaga yahagaze kubera icyorezo cya coronavirus.

Uwera yakomeje adutangariza ko ibyo Iragena avuga agamije kwerekana ko amategeko yishwe ataribyo byamukuraho icyaha.Copcom ijya kubaka amagorofa atatu yasabye inguzanyo nuri BRD kandi irishyura kuko izarangiza iryo deni 2023.

Niba buri munyamuryango yaramenye ukuri nahagurukire umutungo we ugaruzwe.Kumenyera imikorere idahwitse nibyo byabaye intwaro ya Ndahumba Emile wahunze igihugu akaba yarahamagajwe yaboneka atabineka urubanza ruzaburanishwa.Twagerageje gushakisha ubuyobozi bwa Copcom ngo twumve icyo buvuga ku makuru azungurukamo ntitwabasha kubabona nutubabona tuzabitabgaza,Iragena Anaclet uvugwa mur'ibi bibazo nawe ntitwamubonye nawe ubutaha tuzamuvugisha.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *