Umujyi wa Kigali ishyamba si ryeru:Ibikorwa remezo bikomeje gukemangwa.

Gukorera k'umuhigo byatumye har'ibikorwa bizamuka cyane kuberako abayobozi baba bashaka kuguma ku ntebe bafite kashe baba baragabiwe.

Pudence RUBINGISA umyobozi w'umujyi wa Kigali [photo archive ]

Inkuru yacu iri mu mujyi wa Kigali ,aho bivugwa ko bimwe mu bikorwa remezo byangirika ntihagire gikurikira.Bamwe mu bayobozi batandukanye batinya kugira icyo batangaza cyane iyo harimo amakosa.

[photo ingenzi]

Umujyi wa Kigali uvugwamo guha amasoko amwe mu ma Kampani akora imirimo itandukanye,ariko izo Kampani zikagabirwa imirimo kubera gusangira amafaranga yishyurwa.Inkuru yacu irimo ibiti byatewe hafi y'urugo rw'inteko ishingamategeko umutwe wa Sena.

Ibi biti bitewe vuba hakaba herekanwa ko isoko ryatanzwe hakurikijwe amategeko.Igitangaje n'uburyo hari imyobo irimo ubusa,ikindi kibabaje harimo ibiti byumye.

Harimo ibiti byaguye hasi.Tariki 26/8/2021 hagaragaye igiti cyaguye hasi.Abaturage batandukanye bakaba bibaza impamvu igiti kigwa hasi ,kandi hafi ya Sena.

Aha niho hashingirwa ikibazo cyo gukemga Itangwa ry'amasoko akora isuku no gutera ibiti mu mujyi wa Kigali.

Ibi bikaba bikomeje kwerekana ko isoko ritangwa mu nyungu zabashinzwe kuyatanga.

[photo ingenzi ]

Itangazamakuru ryigeze kugaragaza Mwanafunzi Albert ushinzwe Akanama k'amasoko mu mujyi wa Kigali ko harimo Kampani abigamiraho.

Ibi bikaba byarakuruye impaka ndende,kugeza n'ubwo amakampani yaregeye utunama dushinzwe gukemura impaka.

Abo bireba nibakemure ibibazo byugarije Itangwa ry'amasoko mu mujyi wa Kigali.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *