Karenzi Noel yigize umutoni wa FPR yiha icyuho cyo kwigabiza ishyamba rya Higiro Jean Marie Viannry.

Abasesengura iby'u Rwanda kuva rwaba Repubulika basanga habamo ibibazo bigamije gukoma yombi ubikora akoresheje ubuzima bwa mugenzi we.

Karenzi Noel photo ingenzi

FPR ifata Ubutegetsi hari abahunze baragaruka,abandi ntibagaruka,hari nabibera mu mahanga kubera impamvu zabo bwite zo gushakisha imibereho.Inkuru yacu iri mu ntara y'Amajyaruguru,Akarere ka Gicumbi, Umurenge wa Rushaki,Akagali ka Kamutora, Umudugudu wa Nkamba.

Mbere yuko twinjira mu nkuru tugiye kubera intandaro y'ikibazo.Abakera bati"Umubyeyi mubi akaraga urubanza rwamunaniye.Ndabahwelize yaburanye urubanza na Higiro Jean Marie Viannry.

Ubwo twumvaga inkuru ivugako Karenzi Noel umucuruzi ukomeye mu murenge wa Rushaki ko yigabije ishyamba rya Higiro ribarizwa Kenyagwe yitwaje ko aba muri FPR,akongera akitwazako nyir'umutungo Higiro aba mu mahanga.Amayeri ya Karenzi Noel yakoresheje  yigabiza ishyamba rya Higiro yayafashijwemo na bashi ba nyir'umutungo.Karenzi yafashe Siyangu Epifaniya na Mukamutembe Veneranda bagirana amasezerano y'ubugure bw'ishyamba rya Higiro.

Andi makuru twakuye Rushaki ngo ntabwo aribwo bwa mberere Karenzi yari yigaje umutungo wa Higiro.Uko abatuye mu kagali ka  Kamutora ngo Karenzi Noel mbere yuko afatanya na bashiki ba Higiro bifashishije uburenganzira bahawe bwo gucunga ishyamba.

Abo twaganiriye bakangako twatangaza amazina yabo kubw'umutekano wabo bangako Karenzi Noel yabagirira nabi twabahahe amazina yandi.Umwe twamwise Mpyisi.ingenzi na ingenzinyayo com twagirengo tukubaze ufite imyaka ingahe?watuye hano Nkamba kuva ryari?Mpyisi navutse 1954 navukiye hano unsanze ntahandi nagize ntura.ingenzi na ingenzinyayo com umugabo Higiro Jean Marie Viannry uramuzi niba umuzi n'ukuva ryari kugeza ryari? Mpyisi ukumbona nta muntu wo mukigero cyanjye ntazi nk'uko nanjye ntawutanzi,bityo rero Higiro ndamuzi kuko n'umwe mubavukiye ino hano wize amashuri menshi kugeza naho ategetse ORINFOR.

ingenzi na ingenzinyayo com hari amakuru avugwako Higiro ahuguza ishyamba Karenzi Noel haricyo ubiziho? Mpyisi ibyo n'ibinyoma ahubwo twe twumvise uburiganya bwakozwe na Karenzi na bashiki ba Higiro bigabiza ishyamba rye biratubabaza.Se wa Karenzi yareze Higiro kera mu nkiko avugako yamutwariye ubutaka,nyuma Ndabahwelize ariwe ubyara Karenzi aratsindwa.Ubu mbona Karenzi yaritwaje ko Higiro yibera mu mahanga yigabiza umutungo we,ahubwo mwebwe nk'abanyamakuru nimuvugane Higiro yararenganye.

Undi Twamwise Gatete.ingenzi na ingenzinyayo com haricyo ushaka kudutangariza kuby'ibibazo bivugwa k'umutungo wa Karenzi Noel yanyazwe?Gatete jyewe mfite imyaka 53 ntabwo Karenzi bamurenganya ahubwo yafashe bashiki ba Higiro bigabiza ishyamba .Ikibabaje n'uko mwishywa wa Higiro yarezwe murwego rw'abunzi bakabogamira kuri Karenzi Noel ,kandi ariwe wakoze amakosa.Mwishywa wa Higiro ntabwo yishimiye imikirize y'Abunzi yagannye Inkiko zibifitiye ububasha cyane ko n'amafaranga aregerwa arenze miliyoni eshatu.

Ibyo nibyo bigaragaza ingufu za Karenzi Noel.Twavuganye na Karenzi Noel uvugwako yakoze uburiganya akigabiza umutungo wa Higiro.ingenzi na ingenzinyayo com uravugwaho kwigabiza umutungo wa Higiro wifashishije ba shikibe urabivugaho iki?Karenzi jyewe naguze ishyamba mfite amasezerano ,ahubwo mwishywa wa Higiro witwa Bokasa yaragiye atema iryasigaye ndamurega mu bunzi bamutegeka ku nyishyura aranga abariwe undenga murukiko rwisumbuye.

ingenzi na ingenzinyayo com hari amakuru avugwako wowe wabikoze kuko Higiro adahari,ikindi atera ririya shyamba so ukubyara yaramureze agatsindwa ukaba ushaka guhora?Karenzi ntabwo aribyo nagendeye ku masezerano yo gucunga ishyamba ,ikindi kuba ataba mu Rwanda no kuba imitungo yakomeza kuyikoresha n'icyaha.

Kuba yaratsinze data umbyara n'uko yari yarize umubyeyi wanjye ar'umukene.ingenzi na ingenzinyayo com biravugwako ukangisha abaturage amafaranga no kuba muri FPR bityo ukaba indakoreka?Karenzi abo nabandwanya.ingenzi na ingenzinyayo com usoza niki watangaza?Karenzi n'uko narenganurwa kubw'umutungo wanjye naguze nkareka kurenganywa na Bokasa.

Nagerageje gushaka Bokasa mwishywa wa Higiro sinabasha kumubona.Bizwiko hari abanyarwanda baba mu mahanga bakabuzwa gutaha bababwirako bazabafunga.Abo bireba nibarenganure Higiro warenganyijwe na Karenzi Noel yitwaje ubutoni afite mu butegetsi.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *