Bamwe mu banyamubasha bateje bomboli bomboli muri RMC bica amatora bashaka gusubiza Sheikh Gahutu Islam

Abaslamu bati"Wallah ko twongeye kugarizwa n'ibihe bitamirije umwijima turabikizwa n'iki?Inkundura zikomeje kuvugwa mu madini n'amatorero kongeraho amakipe y'umupira w'amaguru ishinjwa RGB urwego rw'imiyoborere myiza mu Rwanda.Ubu turi ku kibazo cyo muri RMC aho bari gutora umuyobozi w'Abaslamu mu Rwanda Mufti.

Abaslamu baratabaza Perezida Kagame (photo arichives)

Amakuru agera ku kinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo.com ava ahizewe ngo har'abanyabubasha bo mu idini ya Islam bagiye muri RGB basabako amatora yo gutora Mufti w'u Rwanda yahagarikwa ntakorwe.

Nk'uko tubikesha abizerwa bo mu nzego za Leta ngo abanyabubasha bo mu idini rya Islam bashaka gusubiza Sheikh Gahutu inkoni yo kuyobora RMC.

Umwe mubo twaganiriye ariko akanga ko twatangaza amazina ye,tuganira yadutangarije ko abiyita abavuga rikijyana bo muri Islam bagiye kubiro bya FPR bahura na Komiseri Kaboneka bamusabako uyobora RMC Mufti atagarukaho.Aha ngo Kaboneka yababajije icyo bamunenga bakibuze abaha Inama zo kugendera ku mahame,kandi bakirinda intugunda.Uko amakuru azunguruka ba bandi babeshya ko bashaka impinduka muri RMC bagannye RGB .

Nk'uko twaganiriye n'umukozi wa RGB ariko k'ubw' umutekano we twamuhaye izina rya Rwagasana.Tuganira na Rwagasana twamubajije icyashingiweho RGB ihagarika amatora yo muri RMC?Rwagasana ati"Har'abaslamu ntavuga amazina yabo mu itangazamakuru baje kuri RGB basabako Mufti atagarukaho ,ahubwo bakabafasha hagatorwa Sheikh Gahutu.

ingenzi iyo mwebwe nka RGB iyo muhora muvugwaho ibibazo bitandukanye mwumva bitabagayisha? Rwagasana abakora amakosa bayabazwa ariko ntabwo RGB yose yavugwaho kutuzuza inshingano.

ingenzi nk'ubu RGB yavuzweho ibibazo muri ADEPR ,ikomereza muri EDNTR,isatira amakipe nka Rayon sports,ikomereza mu ikipe ya Kiyovu sports none na RMC muhagaritse amatora? Rwagasana nemerako amakosa yakozwe ,ariko uwayakoze yakabaye ayabazwa.

Twagerageje gushaka umuyobozi wa RGB Kayitesi ntiyabasha kwitaba ,tunagerageje gushaka Mufti ngo tumubaze icyashingiweho hahagarikwa amatora ntiyaboneka.Igitangaje RGB yemereye ishyaka PSD gutora kandi bamwe mu barwanashyaka batabyemera.

Umwe mu baslamu waganiriye n'ikinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo.com akanga ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we ,yagize ati"birababaje kubona basubika amatora yo gutora Mufti w'u Rwanda,mugihe har'abavugako bashaka kwimika Sheikh Gahutu birengagije ko yavuyeho atarangije Manda.Gahutu ingoma ye abaslamu bateraniye ibyuma ku irimbi.

Ingoma ye yaranzwe n'ibibazo by'urudaca.Abamenyi bo muri RMC bati"Allah atugende imbere kugeza umukuru w'igihugu Perezida Paul Kagame atubaye hafi akadukiza ibibazo dutezwa nabo mu nzego z'ubutegetsi bagamije kudusubiza mu mu ijima w'urudaca.

Umwe k'uwundi barasanga icyahagaritse gutora Mufti w'u Rwanda gishobora kuzana amakimbirane inzego zitabikemuye vuba,kuko Mufti uriho yarashigaje Manda imwe agasoza.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *