Mu rukiko: Adeline Rwigara yamaganye ikinyoma cy’umujyi wa Kigali ushaka kumwambura umutungo we.

Imyaka isaga cumi n'irindwi irashize uwari umunyemali Rwigara Assinapol ashoye akayabo k'amafaranga akagura ubutaka agamije kuhubaka Hotel.

Adeline Rwigara yasabye urukiko kudaha agaciro ibinyoma byabamuhuguza(photo archives)

Iki gikorwa nticyabashije gukorwa,kuko CSR yategekwaga na Gapeli Henry afatanije n'uwari Ministri w'ubutegetsi bw'igihugu Musoni James bigabiza ibibanza bya Rwigara Assinapol bategekaga Umujyi wa Kigali kwambura Rwigara ubutaka yishyuye abaturage bamuha miliyoni esheshatu n'igice.

Rwigara Assinapol yahise agana inkiko mu mwaka 2012 atsinda Umujyi wa Kigali.Urukiko rwanzuye ko Umujyi wa Kigali wishyura Rwigara miliyoni zirenga maganane z'amafaranga y'u Rwanda.

Umujyi wa Kigali waje kujya mu karengane noneho haburana izina rishya ryitwa RSSB.Urukiko rwaburanishije Umujyi wa Kigali n'umuryango wa Nyakwigendera Rwigara.

Mu iburana umucamanza yabajije buri ruhande uko rwishyuye abaturage? Uruhande rwo kwa Rwigara rwerekanye uko rwishyuye abaturage bakoresheje amasheke.

Uruhande rw'umujyi wa Kigali ntirwagaragaje uko rwishyuye abaturage.Adeline Rwigara yamaganye ikinyoma cy'umujyi wa Kigali kuko yeretse inteko iburanisha ko abamuhuguza yabatsinze mbere bakanategekwa kwishyura,aho kubahiriza imyanzuro y'urukiko bahimbye ibindi bimenyetso bishya.

Abunganira Umujyi wa Kigali babajijwe ikimenyetso cy'uko bishyuye abaturage.Abari murukiko batunguwe no kumva uruhande rw'umujyi wa Kigali ruzana umukozi wo mu karere ka Nyarugenge ngo atange ubuhamya.

Aha Adeline Rwigara yabyamaganiye kure ati"niba bafite ukuri nabyandike natwe tubisome tuzabyisibanureho.

Abamaze iminsi bakurikirana imanza zo kwa Nyakwigendera Rwigara , kongeraho uko inzu ye yashinywe n'ibindi bibazo by'uruhuri babura icyo bakora.

Isesengura kuki umujyi wa Kigali witwaza Kayihura Claver mu guhuguza Rwigara Assinapol?ese Umujyi wa Kigali watsinzwe wakoranye na CSR ivuyeho haje RSS babona kujya mu karengane?Uwakurikiye iburanisha akareba uko uruhande rw'umujyi wa Kigali rwabuze ibisubizo ,ukanareba uko urwo kwa Nyakwigendera Rwigara Assinapol bisobanuye usanga byatanga icyizere cyo gusubizwa umutungo wabo wubatswemo na CSR yahinduwe RSSB.

Isomwa ry'uru rubanza ritegerejwe na benshi.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *