Muhanga: Abafite ubumuga barasaba uburenganzira nk’ubw’abandi

Inzego zinyuranye by’umwihariko ababahagarariye, ntizisiba gutangaza ko uburenganzira bw’abafite ubumuga butubahirizwa uko bikwiriye, bakabihera ku kuba abafite ubumuga bimwa amahirwe nk'ahabwa abandi mu gupiganirwa imyanya y’akazi ndetse bakemeza ko abagize amahirwe yo kwiga bakora ibizamini by’akazi ariko kagahabwa abandi.

Bamwe mu bafite ubumuga bemeza ko uwize cyangwa utarize ariko afite ubumuga bakomeza kubaho mu buzima bubi bwo kutagira akazi kandi bafite ubushobozi bwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu ariko ibi bigatuma bamwe bahorana ubukene.

Gustave Nshizirungu asaba ko mu itangwa ry'akazi nta kimenyane cyajya kibamo[/caption]


Nshizirungu Gustave ufite ubumuga bw ' ingingo, utuye mu kagali ka Ruli, mu murenge wa Shyogwe, mu karere ka Muhanga yatangaje ko muri rusange abafite ubumuga batagira amahirwe nkay’abandi batabufite kuko usanga niyo bakoze ikizamini bifatira udafite ubumuga kuko abakoresha bagira impungenge z’umusaruro ufite ubumuga yatanga nk’igihe afite urugingo rudakora.

Ati "Abafite ubumuga twimwa uburenganzira duhabwa n’amategeko kuko iyo ukoranye ikizamini n’abandi usanga  umukoresha ahitamo gufata ufite ingingo zose zikora kuko aba afite impungenge z’umusaruro natanga naramuka akampaye kandi mfite ingingo zidakora".

Nshizirungu yahishuye ko abafite ubumuga bw’ingingo bo bashobora kubona amahirwe make ashoboka ugereranyije n’abafite ubumuga bwo kutabona  kuko ibikorwa remezo ubwabyo birabaheza kuko biracyari bike n’uburyo bwo gukora ikizamini biragoye.

Aimable Irihose asaba ko ahakozwe ibizamini by'akazi harimo ufite ubumuga yajya ahabwa amahirwe muri ako kazi[/caption]

Aimable Irihose nawe afite ubumuga bw’ingingo yagize ati" Hari aho nakoze ikizamini cy’akazi ndetse ndanatsinda ariko mu gihe nari namaze kuvugana n’uwagombaga kuba umukoresha wanjye, twamaze no kumvikana umushahara nzahembwa areba imiterere y’akazi ndetse n’ibyo azasabwa byose asanga bishobora kuba ari byinshi ambwira ko ntaha bakazampamagara birangira gutyo”. 

Inzego zinyuranye zemeza ko abafite ubumuga 
Hitayezu Eduard uhagarariye abafite ubumuga mu karere ka Muhanga avuga ko hari byinshi bimaze gukorwa bijyanye no kwita ku bafite ubumuga ariko ababishinzwe bakwiye gukurikirana niba ibyo amategeko agenera  abafite ubumuga byubahirizwa. 

Ati "Hari byinshi bimaze gukorwa mu kwita ku bafite ubumuga ndetse no ku kibazo cyo kudahabwa amahirwe angana nabyo hari ibyakonzwe kuko itegeko ry'umurimo rivuga ko igihe umuntu ufite ubumuga yakoze ikizamini cy’akazi bakanganya amanota n'umuntu udafite ubumuga icyo gihe akazi gahabwa ufite ubumuga gusa ibi ntibishyirwa mu bikorw ikibazo kiri mu gushyira mu bikorwa”. 

Perezida w 'urugaga rw 'abikorera mu karere ka Muhanga Kimonyo Juvenal asaba abikorera guha abafite ubumuga amahirwe angana nayabandi mu gutanga akazi[/caption]

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal yemeza ko abikorera basabwa gufata abafite ubumuga nk’uko bafata abandi, kuko kuba adafite urugingo runaka bitamubuza gutanga umusaruro we.

Yagize ati "Umuntu ufite ubumuga dukwiye kumufata nk’uko dufata abandi ndetse tukabafasha kugira amahirwe kuko ni abantu nk’abandi.Gusa haracyari urugendo,  kugira ngo izi mbogamizi zose bavuga zizabe amateka”.

Kugeza ubu mu bihugu bivuga ururimi rw’icyongereza hari uburyo borohereza abafite ubumuga bakagenerwa ijanisha runaka mu nzego za leta aho muri Kenya  abafite ubumuga ari 5%, Tanzaniya na Uganda  bagera kuri 3% naho Afurika y’epfo ikagira abasagera 20%, mu Rwanda  abafite ubumuga nabo bakaba basaba ko bahabwa imyanyaa nk’uko abagore ,urubyiruko  bayigenerwa, bakaba basaba  ko bahabwa 10%.

Twabibutsa ko ku bijyanye n’umurimo iteka rya Perezida wa Repuburika nimero 128/1 ryo ku wa 03/12/2020 ryerekeye gushaka abakozi ba Leta n’amahugurwa ahabwa abakozi bagitangira akazi mu ngingo ya 17 igaragaza ko abafite ubumuga bakwiriye guhabwa uburenganzira mu gace kayo ka 3 ndetse  ntibahezwe muri gahunda zose zishyiriweho abafite ubumuga gusa no guhabwa  iby’ihariye bakenera mu kazi kabo, bamwe bakagorwa no kugera kubyo bashaka bitewe n’imiterere y’akazi n’umukoresha.

 

Mukanyandwi Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *