Itorero ry’ADEPR rikomeje kuganishwa habi na Komite ya Rev Ndayizeye Isai ukomeje kwirukana Abapasiteri.

Abazi itorero ry'ADEPR kuva ryasingwa kugeza ubu basanga rimaze guteshwa kirazira.Ivugabutumwa ry'umuhamagaro niryo ryagiye ryubaka itorero ry'ADEPR.

Rev Ndayizeye Isai utegeka ADEPR (photo archives)

Muri ikigihe noneho biravugwa ko itorero ry'ADEPR ririmo indruru zirenze ibayemo mu myaka ishize ,cyane ko izo nduru ziterwa n'imiyoborere mibi.Ingoma ya Rev Ndayizeye Isai igiye kumara imyaka ibili ivuzweho icyiswe impinduka.

Buriwese wo muri ADEPR yemezako izo mpinduka zakozwe na RGB zitavuzweho rumwe kuko zirukanye Abapasiteri n'Abavugabutumwa bakoraga imirimo y'Imana.Kuba harirukanywe Abapasiteri kongeraho abandi bakozi ,kandi hakinjizwamo abandi mu buryo bwishe amategeko.

Itangazamakuru natwe twatangiye gukurikirana ku miyoborere mibi ivugwa ku ngoma ya Rev Ndayizeye Isai hashingiwe iyirukanwa ry'Abapasiteri no kubambura kwigisha mu nsengero.

Ibi nibyo byabaye kuri Paruwase ya Remera aho Rev Ndayizeye Isai yategetse ko Rev Masumbuko yirukanwa k'uruhimbi ntiyongere kwigisha agasohorwa nk'umwanzi.Ikinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo.com cyahamagaye Rev Masumbuko ku kibazo yakorewe.

Masumbuko yadutangarije ko uko bivugwa ariko biri kuko byabaye ku manywa y'ihangu.Twahaye ubutumwa Rev Ndayizeye Isai tumubaze ku kibazo cyo kwambura Rev Masumbuko kwigisha ntiyasubiza.

Ariko iteka Ndayizeye Isai agira itangazamakuru aha ikiganiro niryo adaha.Ibi ntabwo bizabuza gutangaza amakuru.

Har'amakuru avugwa mu itorero ry'ADEPR muyobora ko wategetse ko birukana umupasiteri witwa Masumbuko mu rusengero rwa Remera,amakuru avugako yari yatumiwe kuza guhimbaza twagirengo muduhe ishusho y'uburyo bihagaze? Ahandi havugwa bomboli bomboli muri ADEPR n'ururembo rwa Nyabisindu ruherereye mu karere ka Muhanga.

Inyito nshyashya yo ku ngoma ya Rev Ndayizeye Isai yahuje uturere twa Muhanga,Ruhango,Kamonyi na Nyanza.Aha muri utu turere niho twaganiriye n'Abakiristo batandukanye kongeraho abayobora insengero zimwe na zimwe.

Bose bavugako impinduka ataricyo kibazo,ahubwo n'uburyo bwakozwemo.Umwe kuwundi batangazako hakozwemo amakosa ashingiye kurwangano rutigeze rubaho mu itorero ry'ADEPR cyane ko nuwabaga ageze muzabukuru yubahwaga agahabwa umwanya wo kwigisha mu nsengero.

Bamwe muri aba bayobozi twaganiriye bakanga ko twatangaza amazina yabo,kuko bagira bati"Twebwe niba tuyobora ariko tubabajwe na bagenzi bacu bambuwe inshingano zo kwigisha.

Kuba har'abapasiteri batangiye gucibwa mu itorero cyane kuko byatangiye kubagiraho ingaruka mbi k'ubuzima bwabo.Kuba Rev Ndayizeye Isai yivugirako yashyizeho na RGB kandi ar'ikigo cya Leta gishinzwe imiyoborere myiza.

Igitangaje n'uko itorero ry'ADEPR ariryo risigaye rirangwamo imiyoborere mibi.Umunsi Rev Masumbuko yirukanirwa k'urusengero rwa Remera bagize bati"Ingoma ya Rev Ndayizeye Isai nta ndangagaciro za gikiristu biyiranga,nta rukundo igira kandi kuba ubunyangsmugayo nabwo bwaracitsemo.

Icyo gihe bavugagako indangagaciro zirindwi zigize ADEPR zararangiye.Umusaza umwe witwa Mutabazi icyo gihe yagize atie"twe turibaza niba izi ndangagaciro zireba abayoboke bo mu itorero ry'ADEPR zitareba abayobozi bayo.

Igihe twari mu karere ka Nyanza bamwe bagize bati"icyerekana ko ingoma ya Rev Ndayizeye y itazaramba k'ubutegetsi n'uko yananiwe gushyiraho abayobozi b'indembo n'amaparuwase ,kandi bivugirako bashingiye ku bunyangamugayo nabwo budahari.

Nababajije aho bahera bavugako nta bunyangamugayo buhari ?basubiza bagize bati"Nk'ubu umushumba w'ururembo rwa Nyabisindu Rev Nimuragire Jean Marie Vianney wakamurebeyeho kuko nta ndangagaciro nimwe muri zirindwi ziranga ADEPR agira.

Munyensanga yagize ati"Nimuragire Jean Marie Vianney aho yagiye anyura hose yahasize ibibazo by'ingutu.

Munyensanga yakomeje adutangariza ko Nimuragire ubushizhozi bwe bugerwa ku mashyi.

Izi ngufu zose Nimuragire akazikura kuri Budigili ushinzwe abakozi muri ADEPR.Izindi ngufu akazihabwa na Rev Ndayizeye Isai.Ibi ngo ni yo bituma Nimuragire avuna umuheha akiyongeza undi.

Niba buri mu pasiteri n'umukiristu wo mururembo rwa Nyabisindu atabonamo indangagaciro zirindwi Nimuragire kuki ateguzwa?ariko se kumuregera Rev Ndayizeye Isai si nko kugosorera murucaca.

Inzangano n'ikinyoma bikomeje gututumba muri ADEPR bizabazwa RGB.Ikindi kivugwa muri ADEPR n'ubuhanuzi nkubwabaye mu rusengero rwa Nyarugenge bahanurira Rev Ndayizeye Isai.Kuba muri ADEPR havugwamo iby'amoko nkuko Budigili yabivugiye muruhame,kongeraho gutegana umutego nk'uko bamwe mu bapasiteri babyivugira.

Kugeza na n'ubu abakiristu ntibariyumvisha ukuntu basengewe n'umutanzaniya,mugihe mu Rwanda hari benshi bari kubimika.Kuki ibivugwa n'ibikorwa bitandukanye.

Iyi ngoma ijya kujyaho hemezwaga ko hazashingirwa ku mashuri y'icyoro cya Kaminuza,kandi igitangaje n'uko amwe mu mapruwase yo mururembo rwa Nyabisindu harabatagira ishuri na rimwe.Ibi byakomeje gukurura umwuka mubi kugeza n'ubwo hibazwa iherezo ryayo makosa.

Niba itorero ry'ADEPR rikomeje gutakaza kirazira ni indangagaciro birerekanako hakwiye impinduka zo kuramira itorero.Umwe ati"niba murebye uko Rev Masumbuko yirukanywe mumareba uko baririmba indangagaciro murabona atari izifata ku munwa ku mutima harimo imbereka.

Kuba umushumba wa Musambira Kazigaba Vedaste nuwa Jurwe Nyombayire Gerard barigeze biga nayisumbuye mbere yo kwiga Kaminuza?Niba abayobora indembo aribo barobanuraga abagabirwa amaparuwase nabo bakemezwa na Rev Ndayizeye Isai kuki Nimuragire Jean Marie Vianney yashyizemo inshuti ze ntihagire icyo babivugaho? Amakuru ava mururembo rwa Nyabisindu arahamyako harimo ikibazo gikomeye.Ikindi kivugwa n'uburyo abirukanywe badahabwa imperekeza zabo.

Niba RGB ivugwa mu bibazo byugarije amadini,kongeraho amakipe y'umupira w'amaguru iherezo rizaba irihe?Guheza Umukiristu w'itorero ry'ADEPR niko kuyisenya.

Uko bucya bukira ingoma ya Rev Ndayizeye Isai irakora ibinyuranije n'itorero bishingiye ku ndangagaciro.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *