Abashakashatsi b’impuguke mu by’ubuhinzi bemeza ko hakoreshejwe ikoranabuhanga byatanga umusaruro

Mu Rwanda hateraniye inama yaguye y'ubuhinzi muri Afurika iri kwiga uko ubuhinzi bwabyazwa umusaruro ndetse n'ubworozi.

Baravuga ko akenshi ubutaka butabyazwa umusaruro ukwiye bitewe no kutamenya ko ikoranabuhanga rya kwifashishwa, ari nabyo bituma inzara ikomeza kwibasira umugabane w'Afurika.


Iyi nama ihuriwemo n’abashakashatsi b’impuguke mu birebana n’ubuhinzi, (Second Africa Wide High – Level Conference on Science, Technology, And Innovation), aho barimo gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo biri mu rwego rw’ubushakashatsi, n’ingaruka bifite ku musaruro w’ubuhinzi.


Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda Dr, Mukeshimana Geraldine ubwo yatangizaga iyi nama ku mugaragaro yavuzeko siyansi ni ikoranabuhanga bifite uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage bityo ko bigomba gushyigikirwa nk'inyungu rusange by'umugabane w'afurika.

Yagize ati"  Afulika ntiyihagije ku biribwa, ibi akenshi biterwa n'uko nta koranabuhanga riba ryakoreshejwe ryashobora kongera umusaruro kandi ryahangana n'ibihombo byo mubihe by'isarura ndetse bikanongerera agaciro umusaruro wacu".

Dr, Karangire Canisius uhagarariye umuryango ny'Afulika uharanira guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi binyuze mu ikoranabuhanga AATF avuga ko iyi nama izasiga hafashwe ingamba zikomeye zo kurengera abanyafulika bakomeje kuzahazwa n'inzara ngo kuko abenshi batazi uburyo bwiza bwabafasha guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi bakora.

Yagize ati" Ntagihe dufite abantu bari kwicwa n'inzara kandi bugarijwe n'ubukene  tugomba kugira icyo dukora byihuse."

Dr, Martin Bwalya uhagarariye porogarame yo kugenzura ubumenyi mu muryango w'ubufatanye mu iterambere ry'Afulika NEPAD avuga ko ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu ubuhinzi n'ubworozi ari ngombwa niba Afulika koko ikeneye kwihaza idateganya gukomeza gushingira ku mahanga kandi ngo birashoboka ibihugu byose bishyize hamwe.

Yagize ati"  Ntabwo dushobora gukomeza kwemerera amahanga ko atugenga ngo dukomeze gutungwa n'ibiva kuyindi migabane, tugomba kugira icyo dukora."

Ubushakashatsi bwa AATF bugaragaza ko muri 2050 umugabane w'Afulika uzaba utuwe kubwikube bw'inshuro ebyiri bwabatuye ubu, bityo ko ariyo mpamvu ingamba zigomba gufatwa kuko ubutaka bwo butiyongera, gusa abahanga bagaragaza ko hacyenewe ishoramari ryinshi kugirango iyi ntego igerweho.

 

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *