ActionAid yibutse abari abakozi ba Aide et Action bazize Jenoside yakorewe abatutsi, isezeranya imiryango yabo gukomeza kubaba hafi

Umuryango nyarwanda urwanya ubukene n'akarengane (ActionAid) wibutse abari abakozi ba Aide et Action bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni mu gikorwa cyabanjirijwe no kunamira imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ishyinguye ku Gisozi, no gushyira indabo Ku rwibutso. 


Mu buhamya bwatanzwe na Marie Therese Uwayirege, umwe mu barokotse Jenoside wakoreraga umuryango AidAction,  yavuze ko Abatutsi bahuye n'ibibazo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse asaba ko abantu bakomeza kubana murukundo, kandi bakabana kivandimwe, aho kurebana mu isura y'amoko.

Yagize ati"  Twaratotejwe nta gihe twigeze tugira amahoro kuva mu 1990-1994 uyu mwaka wo wari rurangiza, kuza hano twibuka aba bantu mu by'ukuri biradushimisha kuko nubwo bagiye twebwe turacyariho, duhagaze mu mwanya wabo ntabwo bazazima kuko hari n'abana babo, ndasaba abantu kugira umutima utabara, bakaba hafi abana barokotse jenoside ari bato kandi ibyabaye ntibizongere, bareke amacakubiri, ntibarebe abantu ngo bababonemo amoko ahubwo bababonemo bagenzi babo, babafate nk'abavandimwe."


Karinda Jean Damascene ushinzwe ubutabera muri Ibuka avuga ko urugamba rwo kurwanya abahakana n'abapfobya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ari urwa buri muntu wese, atari urugamba rw'uwacitse kw'icumu.

Yagize ati", Ni urugamba rusaba ko twese tujyamo ntiruharirwe Leta, ntiruharirwe imiryango yacitse kw'icumu cyangwa ngo ruharirwe igice kimwe cy'abaturage, rusaba imenyekanishwa  ry'amateka kuburyo bukwiriye, imenyekanishwa ry'ibimenyetso, ibyagiye bivugwa mu manza zatambutse kugirango ukuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi kurusheho kumenyekana, ari naho dusabira ko buri bantu bose bakwiye kwiyumva muri uru rugamba bakumva ko umusanzu watangwa watanga icyerekezo gihamye cyo gukomeza kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi. "


Uwamariya Irene Josephine Umuyobozi wa ActionAid yavuzeko igikorwa cyo kwibuka abari abakozi babo ari uguha agaciro abakorewe ibikorwa ndengakamere batagizemo uruhare muko bavutse.

Yagize ati" Urugamba  dufite ni urwo kubaka ubushobozi guhuriza hamwe ijwi n' ubukangurambaga, dutanga amakuru ariyo, yanyayo kugirango abashaka kugoreka amateka yaranze Igihugu cyacu bazabure aho bahera, tuzajya dutanga ubuhamya dufite harimo inzibutso zigaragaza amateka mabi yabaye mu gihugu cyacu."


Umugenzuzi mukuru w'urwego rw' Igihugu rushinzwe kugenzura  ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye (Gender monitoring officer)Rose Rwabuhihi akaba n'umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yagaragaje ko ibyabaye bidakwiye kubaho ukundi kandi ko hari icyizere cyo kongera kubaho.

Muri iki gikorwa kandi habayeho kuremera imiryango 5 ya bamwe mukomoka ku bari abakozi ba Aide et Action barokotse Jenoside, mu rwego gukomeza kubafasha kugira icyizere cy'ejo hazaza ndetse no kubafasha kuva mu bwigunge, kiyobowe n'Umuyobozi mukuru wa ActionAid Rwanda.


MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *