Amashyaka atavuga rumwe na leta ya Kigali ntibahuza ku mpunzi zivanwa mu gihugu cy’u Bwongereza zituzwa mu Rwanda.

Uruhururikane rwa Politiki rumaze kuba ikibazo gishamikiye kutavuga rumwe ku mitegekere ya za leta zimwe na zimwe.Aha niho havuye ikibazo cyo kudahuza ku mpunzi ziri mu gihugu cy'u Bwongereza zishaka kuzanwa mu gihugu cy'u Rwanda.

Iz'impaka zaje guhuza umuvugizi wa leta Me Alain Mukuralinda na Depte Ntezimana Jean Claude wo mu ishyaka rya DGPR(Democratic party of Rwanda) na DALFA Umurinzi ya Victoire Ingabire Umuhoza.

Ikiganiro cyahuje abatavuga rumwe na leta nayo cyari kigamije kureba ikibazo kirimo impunzi ziramutse zitujwe mu Rwanda,ikibazo kirimo zigumishijwe mu gihugu cy'u Bwongereza, igisubizo impunzi zitajyanywe mu Rwanda, igisubizo impunzi zitujwe mu Rwanda.Me Alain Mukuralinda ati"Twatangajwe n'icyemezo cy'urukiko rwo mu Burayi rwanze ko impunzi ziva mu gihugu cy'u Bwongereza zizanwa mu Rwanda,kandi imyigeguro twarayirangije.Me Alain Mukuralinda yabajijwe ikizatunga izo mpunzi?

Me Alain Mukuralinda yasubijeko igihugu cy'u Bwongereza cyahaye leta avugira amafaranga y'amapawundi miliyoni ijana na makumyabili.Ntakibazo kirimo ahubwo harimo igisubizo kuko bari mu kaga k'ubuzima,ikindi bazatuzwa bahabwe uburenganzira nk'ubuhabwa abandi bari mu Rwanda.Depte Ntezimana Jean Claude we ntakozwa ibyo kuzana abimukira mu Rwanda.Ati"u Rwanda nicyo gihugu gito kucy'u Bwongereza nta n'ubwo banganya n'ubushibozi.Ikibazo cyatuma impunzi zitazanwa mu Rwanda nikihe?

Depte Ntezimana Jean Claude ati"ikibazo kirahari cyane ko nta bushobozi bwo kwakira impunzi u Rwanda rufite.Ibyo wabivuze mu nteko ishingamategeko umutwe w'Abadepite?Depte Ntezimana Jean Claude ati"ntacyo twabivuzeho kuko byavuzwe muri Guverinoma.Aha nihahandi hakunzwe kuvugwa ko Abadepite bahabwa amabwiriza,aho kugirengo bagenzure ibikorwa bya Guverinoma nk'uko amategeko abigena.

Depte akomeza yemezako ishyaka ryabo Green Party ritazemera ko impunzi zikurwa mu Bwongereza zijyanwa mu Rwanda.Ingabire Umuhoza yamaganye yivuye inyuma iyimurwa ry'impunzi zikurwa mu Bwongereza zoherezwa mu Rwanda.ati"amategeko arengera impunzi arishwe, uburenganzira bwa kiremwa muntu burahonyowe.Ikindi izo mpunzi zigiye gutuzwa mu nzu icumbikiwemo abana barokotse jenoside yakorewe abatutsi batagira aho baba.Me Alain Mukuralinda ati"Ababaga muriyo nzu barakuze nta mwana ukirimo.Mu kinyarwanda bati"umwana utaruwawe abishya inkonda koko"nonese ko abo bana batagira umuryango?

abo bana ko batazi ku Gicumbi iwabo nibubaka ingo zikabananira bazaganahe?Aha Me Alain Mukuralinda umuvugizi wa leta yabuze icyo asubiza.Mugihe hagitegerejwe umwanzuro w'urukiko rwo mu Burayi impunzi zari gutuzwa mu Rwanda ziracyari mu gihugu cy'u Bwongereza.

Abatavuga rumwe na leta bavugako gutuzwa ku izo mpunzi mu Rwanda byishe amategeko arengera impunzi cyane ko nazo zidashaka kuza mu Rwanda.Ubutegetsi bw'u Rwanda bwo bwereka abatavuga rumwe nabwo kongeraho amahanga ko bufite ubushibozi bwo kwakira impunzi cyane ko hari n'izindi zo mu bihugu bitandukanye rwakiriye,bityo kwakira izava mu Bwongereza atarizo zarunanirwa.Abatavuga rumwe na leta ya Kigali bo batangazako impunzi zavuye mu Burundi,Congo bahunze intambara kandi baje igihiriri.

Izavuye mu gihugu cya Libya zo zari zitaragera mu bihugu by'u Burayi.Uko bucya bukira haragenda hafatwa ingamba zo kurengera ikiremwamuntu mu isi ,bikaba aribyo bitegetejwe ku mwanzuro wizo mpunzi zizatuzwa mu Rwanda.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *