Bamwe bo mu nzego za Gereza ya Mageragere baratabariza umufungwa witwa Dr Kayumba Christopher uri mukaga gakomeye.

Isi tuyizaho ntacyo tuzanye, tukanayivaho dusize ibyo twayisanzeho.

Dr Kayumba Christopher arasaba guhabwa imiti n'ibindi yemererwa n'amategeko (photo arichives)

Inzira ya politiki niyo igorana kuko buri wese atwarira aho bigoramiye Mu Rwanda harimo ingeli zitandukanye,ariko byagera ku bitwa abanyabubasha bagahemuka bakangiza byinshi babeshya ko bubaka system.

Inkuru yacu iri kuri Gereza ya Mageragere k'ubuzima bwa Dr Kayumba Christopher umunyepolitiki washinze ishyaka RPD ritaremerwa ngo rihabwe umugisha ngo rikorere mu Rwanda k'umugaragaro Dr Kayumba Christopher afungwa bwa mbere yashinjwaga amakosa yakoreye ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Abasesenguye nabwo basanze yarakumirwaga gushinga ishyaka.Bakomeje bagira bati "Uwanyeye inzoga ya politiki ishamikite ku ishyaka barinda bajyana ikuzimu.

Dr Kayumba Christopher yaje gutangiza ishyaka ritangira kugira abayoboke.Umwe mubayoboke be witwa Nkunsi Jean Bosco yarafashwe afungwa ashinjwa ibyaha bitandukanye,nawe ubushize bamwe mubacungagereza ya Mageragere badutangarijeko ari mukaga gakomeye.

Ubu rero abo twaganiriye bakora kuri Gereza ya Mageragere baduhaye amakuru y'uburyo Dr Kayumba Christopher amerewe nabi.

Uwo twahaye izina rya Nyinawumuntu kubera umutekano we yagize ati "Dr Kayumba Christopher naganiriye nawe ariko dore uko yantangarije"Nkorerwa iyicarubozo.Nimwa imiti kandi ndwaye Diabete.

Nimwa gukora siporo mpora mfungiranye.Nimwe igikoma kandi abandi bafunzwe bagihabwa,nimwa amazi atetse.

Nkorerwa iyicarubozo rihanitse kuko bansohora bambeshya ko nasuwe kandi ntasuwe,ahubwo nasurwa by'ukuri bakanga kunsohora kuko mfungiye ukwanjye aho ndahura nizindi mfungwa cyangwa abagororwa.

Ndwaye amaso nabasabye kwivuza baranze banzeko n'umuryango wanjye wangurira amarinete cyangwa imiti ya Diabete.

Iyicarubozo rikaze naho batwimye radio yo kumva ahubwo bakatuvugirizaho umuziki mwinshi wica amatwi.Ubundi buryo naho abagore bafunzwe begera igikuta mfungiyemo bakavuga imibonano mpuzabitsina bahondagura.Ibi bikorwa byose bibangamira uburenganzira bwa kiremwanuntu.

Twabajije Nyinawumuntu impamvu ibyo bikorwa bikorwa nababigiramo uruhare? Nyinawumuntu ati "Mu Rwanda nta somo rirahaba ngo umunyarwanda aryigireho nka Gereza ya Mageragere yagize uwitwa Kayumba wakubitaga imfungwa n'abagororwa ariko ubu nawe arafunze.

Ikindi Gereza ibishinzwe kurinda uwo yahawe n'urukiko ariko harabakora kur'iyi ya Mageragere usanga barigize indakoreka badatekereza ko uwo arinze ejo azataha.

Uruhande rwa Dr Kayumba Christopher rwo ruteye agahinda kuko kuba yimwa ibyo agenerwa,mugihe abandi bafunzwe babihabwa,kongeraho ko n'imiti banga ko n'umuryango we wayimugurira.

ingenzi ubona ibikorwa bigayitse bikorerwa bamwe mu bafungwa bizacika gute? Nyinawumuntu byacika mu nzira nyinshi icyambere mwe nk'itangazamakuru mukore ubuvugizi,imiryango irengera ikiremwamuntu nayo ibikurikirane.

ingenzi har'amakuru avugwa ko Dr Kayumba Christopher iyo asuwe n'inshuti ze adahabwa umwanya wo kuganira nawe bamuhagarara hejuru abenshi bakigira nkaho basuye kandi baje kumwumviriza byo haricyo ubiziho ngo ugire icyo udutangariza?

Nyinawumuntu ibyo Dr Kayumba Christopher akorerwa kuri Gereza ya Mageragere byo biteye agahinda uko ubimbajije niko biri ntabwo ahabwa umwanya wo kuganira nabamusuye,uretse nabo njya mbona niyo yasuwe n'umwunganira mu mategeko nabwo batareka baganira bisanzuye ngo bige kuri dosiye.

Dr Kayumba Christopher yafashwe akekwaho gushaka gusambanya umunyeshuri yigishaga iki cyo urukiko rugitesha agaciro.

Ikibazo cyuwahoze amukorera nicyo cyatumye bamwizirikaho.Dr Kayumba Christopher ati "nta cyaha nakoze ibi nugutogosa kugirengo mbuzwe gukora politiki.

Mu Rwanda havugwa amashyaka atavuga rumwe na FPR ataremererwa gukora ariyo RPD ya Dr Kayumba Christopher na DALFA Umurinzi ya Victoire Ingabire Umuhoza.

Mugihe bikivugwa ko gukora ishyaka biteganywa mu itegeko rya Repubulika y'u Rwanda kwa Dr Kayumba Christopher ho siko bimeze.

Muri Nyakanga 2022 nibwo Dr Kayumba Christopher azaburana mu mizi urubanza avugako batogosheje.

Ese itangazamakuru rizemdrerwa kwinjira kumva uru rubanza bivugwako rwahindutse urwa Politiki?ninde ufite ububasha bwo kurenganya Dr Kayumba Christopher?

ninde ufite ububasha bwo kurenganurwa Dr Kayumba Christopher? Isesengura ryimbitse rirerekana ko Dr Kayumba Christopher najya mu mizi y'urubanza hazavukamo ikibazo kuko umugabo wa Yankurije atazemera kuvuga ibyifuzwa nabarenganya uwamubereye shebuja.

Ubutabera nk'ijisho rya rubanda nibwo buhanzwe amaso.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *