Itemwa ry’ibiti mu murenge wa Kicukiro rishobora kubera Gitifu Mukandahiro hidayi igisasu.

Umurenge wa Kicukiro n"umwe muyigize Akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Ministri w'ubutabera Ugirashebuja Emmanuel (photo archives)

Ubu haravugwa ifungwa rya Kanyamashyamba Mujyanama n'ushinzwe isuku Musabyimana Laurence.Ubwo Inama yabaga igahuza ubuyobozi bw'umurenge wa Kicukiro n'inzego z'umutekano ziwukoreramo nibwo hafashwe umwanzuro wo gutema ibiti byegereye umuhanda.

Iri soko ryahawe Mujyanama Fidele .Ubwo Mujyanama yahabwaga isoko yiyambaje ushinzwe isuku mu murenge wa Kicukiro witwa Musabyimana Laurence ,ngo amushakire abo yakoresha.

Musabyimana yashatse abatema ibiti.Akazi karakozwe karangiye ubuyobozi bw'umurenge wa Kicukiro bwahise bwishyura Mujyanama Fidele nawe yishyura abo yakoresheje.

Akazi kamaze kurangira haje kuza irindi tsinda ry'umurenge wa Kicukiro riyobowe na Gitifu Mukandahiro Hidayi bigabiza ibiti bya Leta.Inkuru ikimara gusakara nibwo Gitifu w'umurenge wa Kicukiro Mukandahiro Hidayi yateje ubwega yanga ko yabazwa uko yigabiza umutungo wa leta bitanyuze mu nzira z'amasoko.

Inkuru yabaye kimomo maze Mukandahiro Hidayi yikuraho itemwa ry'ibiti abyerekana kuri Mujyanama Fidele Kanyamashyamba wahawe isoko hamwe n'umukozi w'umurenge wa Kicukiro ushinzwe isuku Musabyimana Laurence.

Tariki 14Nyakanga 2022 nibwo murukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge haburanwaga ubujurire ku ifungwa n'ifungurwa by'agateganyo kuri Mujyanama Fidele na Musabyimana Laurence.Umucamanza yatangiye abaza uwajuririye ifungwa n'ifungurwa by'agateganyo kuri Mujyanama Fidele.

Uburana we yari muri Gereza ya Mageragere.Umwunganizi we mu mategeko yari k'urukiko.

Ukekwaho icyaha Mujyanama Fidele yaburanye ahakana icyaha Mujyanama Fidele yabwiye urukiko ko yarenganijwe kuva mubugenzacyaha, ubushinjacyaha kugeza murukiko.

Mujyanama ati "nahawe isoko ndarikora ndishyurwa,kandi ibiti neretswe nibyo natemye ndasaba kurenganurwa Uwunganira Mujyanama Fidele we ya wiye urukiko ko icyaha uwo yunganira nta cyaha yakoze cyane ko abamurega baterekana ingano y'ibiti byari byemewe gutamwa nibitemewe gutemwa.

Umwunganizi wa Mujyanama Fidele yabwiye urukiko ko yatanze ingwate kugirengo uwo yunganira arekurwe cyane ko ar'umukinnyi w'ikipe ya Rayon sports.Iki cyaha gihanishwa igifungo cy'imyaka ibili cyangwa hagatangwa ingwate.Yakomeje abwira urukiko ko ubwe yamwishingiye.

Urukiko rwahaye umwanya Musabyimana Laurence ngo yisobanure impamvu yajuriye.

Musabyimana ya wiye urukiko ko impamvu yajuriye bishingiye ku karengane yakorewe kuva mu ibazwa kugeza afunzwe.Musabyimana yerekanye ko we urwego akorera k'umurenge wa Kicukiro ntaho ruhurura no gutema ibiti akekwaho.

Musabyimana uretse abana be yabyaye arera umwana wari wajugunywe akimara kubyarwa aramurera none afite imyaka itandatu.Musabyimana yatanze ingwate y'umutungo we ariko urukiko ruranga ruramufunga.

Umwunganizi mu mategeko yunganiye Musabyimana Laurence yagize ati "Uwo nunganira akwiye kurekurwa kuko ntacyaha yakoze.Biratangaje kubona urukiko ruvugako ngo yakoze icyaha gikomeye rutanerekanye icyo aricyo.

Yakomeje yereka urukiko ko uwo yunganira nta cyaha yakoze cyane ko nta ngano yibyangijwe bigaragazwa.

Ingingo ya 187 y'Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko: Umuntu wese, ku bw’inabi, wangiza cyangwa wonona, ibiti, imyaka, ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi bintu by’undi cyangwa bye ariko bifite ingaruka ku bandi, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibi byose byerekanako ibi bitatuma ukekwaho icyaha afungwa.Urubanza rwarangiye ntaho ubushinjacyaha bwerekanyeko Musabyimana Laurence yagize uruhare mu itemwa ry'ibiti.

Twahamagaye Gitifu w'umurenge wa Kicukiro Mukandahiro Hidayi kugirengo twumve icyo avuga ku bimuvugwaho ku bigendanye nibyo akekwaho akupa umurongo w'itumanaho.

Isesengura ryerekanako abakekwaho batemera icyaha bakekwaho.Ubutabera ni wo buhanzwe amaso.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *