Amajyepfo: Gusobanurirwa serivise za RFL bizafasha abageraga ahakorewe icyaha kumenya icyo bakora

RFL ikomeje ubukangurambaga  bwiswe "Menya RFL"bwo kumenyekanisha ibikorwa bya RFL burakomeje aho bwabereye mu ntara y' amajyepfo mu Karere Ka Huye bukaba bwahuje inzego z'ibanze  mu rwego rwo kugirango Basobanuriwe byimbitse ibikorwa by'iki kigo.

Ubu bukangurambaga buri gukorwa  na laboratwari y'Igihugu y'ibimenyetso bikoreshwa mu ubutabera hagamije ku menyekanisha imikorere na serivise zitangwa nayo, ariko ngo nubwo yahereye mu nzego zibanze izakomeza inwmanuke no mubaturage nabo bayisobanukirwe kugirango abazashaka kuyigana babe basobanukiwe na serivise bagiye gusabayo.

Zimwemwe muri serivise RFL itanga kandi zishimirwa na benshi kuko zaje zikenewe mu kurenganura abo byajyaga bigorana mu kumenya ukuri nyako ni izi zkirikira:

– Sirivise y'uturemangingo ndangasano(ADN)

-Serivise yo gupima uburozi n'ingano ya alukoro mu maraso.

-Serivise yo gupima ibiyobyabwenge n'ibinyabutabire.

-Serivise yo gupima inyandiko zigibwaho impaka n'ibikumwe.

-Serivise yo gusuzuma ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga.

-Serivise yo gusuzuma inkomere n'imibiri y'abitabye Imana 

-Serivise yo gusuzuma ibyahumanijwe na mikorobe.

-Serivise yo gupima ibimenyetso by'imbunda n'amasasu.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Madamu Kayitesi Alice avuga ko amakuru abayobozi bungukiye muri ubu bukangurambaga bagiye gufasha abaturage kuyamenya.

Yagize ati",  Abayobozi bahura n'abaturage ahakorerwa ibyaha cyangwa se ahaba ibibazo bikenera  ubufatanye bwa RFL baba babufiteho amakuru, kuba rero bose bitabiriye ubu bukangurambaga turizera ko abaturage bagiye kugira amakuru ahagije, ariko n'inzego z'ubuyobozi zikabasha gufasha abaturage zihereye ku makuru y'ukuri zungukiye muri ubu bukangurambaga"

Umuyobozi mukuru w'ikigo cya RFL  Dr, Charles Karangwa avuga ko intego y'ubu bukangurambaga ari ukugirango abafatanyabikorwa babo babashe kumenya serivise batanga.

Yagize ati",  Intego y'ubukangurambaga kwari ukugirango abafatanyabikorwa bacu bamenye serivise ikigo cyacu gitanga ndetse nabo batubwire aho bumva hanozwa kugirango tubashe kunoza neza serivise dutanga".

Kuva RFL yatangira mu mwaka wa 2018, imaze kwakira dosiye zigera ku ibihumbi 30, byanafashije mu kugabanyuka kw’ikiguzi cyagendaga ku bizamini byakorwaga mbere, kuko nko gukoresha icya ADN byasabaga amayero 950, mu gihe uyu munsi bifata gusa 367 ndetse bikaba byaranagoraga Leta cyane mbere y'uko itangira gukorera mu Rwanda kuko wasangaga ibenyetso bikenerwa mu ubutabera byoherezwa mu gihugu cy' Ubudage bigatwara igihe kinini cyane ndetse n'ingengo y'imari nyinshi kandi kuri kese nkeya.

 

 

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *